Harashwe urufaya rw’amasasu ubwo abigaragambya bamagana MONUSCO bashakaga kugirira nabi ingabo ziri muri ubu butumwa ziri i Beni muri DRCongo.
Aya masasu yarashwe kuri uyu wa Kane tariki 28 Nyakanga 2022 ubwo aba baturage bashaka kwinjira mu birindiro bya MONUSCO biri i Badiba mu rusisiro rwa Boikene mu majyaruguru ya Beni.
Aba baturage baje kuri ibi birindiro mu gihe hoherejwe Abapolisi n’abasirikare ba Congo Kinshasa boherejwe gucunga umutekano kuri ibi birindiro.
Ubwo aba bigaragambyaga bashakaga kwenderanya abasirikare ba MONUSCO, abagera muri bane bari bahagaze bwuma bacunze umutekano mu gihe abandi barebaga ibiri gukorwa.
Ako kanya bahise barekura urufaya rw’amasasu, abigaragambyaga bahita batatana ndetse bakizwa n’amaguru.
Imyigaragambyo yo kwamagana MONUSCO muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yafashe indi sura mu ntangiro z’iki cyumweru ubwo abigaragambya, bagiye bateze urugomo ku birindiro bya MONUSCO ndetse bakanabitera bakabyinjiramo bagasahura ibikoresho basanzemo.
Kugeza ubu Guverinoma ya Congo ivuga ko abamaze kugwa muri iyi myigaragambyo bakabakaba 20 ndetse n’abandi benshi bayikomerekeyemo.
Ni imyigaragambyo yamaganywe na Guverinoma ya Congo ndetse n’Umuryango w’Abibumbye, aho buri ruhande rwagaragaje ko ababyijanditsemo bagomba kubiryozwa.
RADIOTV10