Friday, December 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

DRC-Beni: Harashwe urufaya rw’amasasu ubwo abigaragambya bagabaga igitero kuri MONUSCO

radiotv10by radiotv10
28/07/2022
in MU RWANDA
0
DRC-Beni: Harashwe urufaya rw’amasasu ubwo abigaragambya bagabaga igitero kuri MONUSCO
Share on FacebookShare on Twitter

Harashwe urufaya rw’amasasu ubwo abigaragambya bamagana MONUSCO bashakaga kugirira nabi ingabo ziri muri ubu butumwa ziri i Beni muri DRCongo.

Aya masasu yarashwe kuri uyu wa Kane tariki 28 Nyakanga 2022 ubwo aba baturage bashaka kwinjira mu birindiro bya MONUSCO biri i Badiba mu rusisiro rwa Boikene mu majyaruguru ya Beni.

Aba baturage baje kuri ibi birindiro mu gihe hoherejwe Abapolisi n’abasirikare ba Congo Kinshasa boherejwe gucunga umutekano kuri ibi birindiro.

Ubwo aba bigaragambyaga bashakaga kwenderanya abasirikare ba MONUSCO, abagera muri bane bari bahagaze bwuma bacunze umutekano mu gihe abandi barebaga ibiri gukorwa.

Ako kanya bahise barekura urufaya rw’amasasu, abigaragambyaga bahita batatana ndetse bakizwa n’amaguru.

Imyigaragambyo yo kwamagana MONUSCO muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yafashe indi sura mu ntangiro z’iki cyumweru ubwo abigaragambya, bagiye bateze urugomo ku birindiro bya MONUSCO ndetse bakanabitera bakabyinjiramo bagasahura ibikoresho basanzemo.

Kugeza ubu Guverinoma ya Congo ivuga ko abamaze kugwa muri iyi myigaragambyo bakabakaba 20 ndetse n’abandi benshi bayikomerekeyemo.

Ni imyigaragambyo yamaganywe na Guverinoma ya Congo ndetse n’Umuryango w’Abibumbye, aho buri ruhande rwagaragaje ko ababyijanditsemo bagomba kubiryozwa.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

7 + one =

Previous Post

Vava ukomeje kwamamara kubera indirimbo “Dore imbogo,…” yari yabihanuriwe n’Umunyamakuru

Next Post

Muhoozi yifurije ishya n’ihirwe ubuheture bwa Perezida Kagame, Ian Kagame ugiye gusoza amasomo ya Gisirikare

Related Posts

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
19/12/2025
0

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

by radiotv10
18/12/2025
1

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yatangaje ko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi ziherutse guhurira mu biganiro nyuma...

Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

by radiotv10
18/12/2025
0

Kigali is quietly becoming one of Africa’s most attractive destinations for digital nomads. Known for its cleanliness, safety, strong internet...

Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

by radiotv10
18/12/2025
0

From mobile money to online banking and QR-code payments, the world is rapidly moving toward a cashless society. In Rwanda,...

Bagaragaje imbogamizi ituma umusaruro wabo utinda kubona isoko n’icyakorwa ngo biranduke

Bagaragaje imbogamizi ituma umusaruro wabo utinda kubona isoko n’icyakorwa ngo biranduke

by radiotv10
18/12/2025
0

Abahinzi b’umuceri mu gishanga cya Cyunuzi bavuga ko umusaruro wabo utinda guhuza ibipimo bikenerwa kugira ngo ugurwe kuko batagira imashini...

IZIHERUKA

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we
MU RWANDA

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
19/12/2025
0

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

18/12/2025
Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

18/12/2025
Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

18/12/2025
Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

Rayon yatanze umucyo ku Munya-Misiri wagaragaye mu myitozo yayo n’uko yiteguye kugura abakinnyi

18/12/2025
Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

18/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Muhoozi yifurije ishya n’ihirwe ubuheture bwa Perezida Kagame, Ian Kagame ugiye gusoza amasomo ya Gisirikare

Muhoozi yifurije ishya n’ihirwe ubuheture bwa Perezida Kagame, Ian Kagame ugiye gusoza amasomo ya Gisirikare

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.