Vava ukomeje kwamamara kubera indirimbo “Dore imbogo,…” yari yabihanuriwe n’Umunyamakuru

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyiransengiyumva Valentine ukomeje kwamamara kubera imiririmbire ye byumwihariko mu ndirimbo yumvikanyemo agira ati “Dore imbogo, dore imvubu, dore impala, uhuuuuuhuuuu” yari aherutse kuganira n’Umunyamakuru amubwira ko amwifuriza kwamamara.

Uyu mukobwa watangiye kuvugana n’ibitangazamakuru bikorera kuri YouTube, yavugaga ko afitanye isano na Hon Bamporiki Edouard wigeze kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiriko n’umuco.

Izindi Nkuru

Valentine cyangwa Vava, yavuze kandi ko ari umuhanzi kandi yifuza kumenyekanisha ibihangano bye.

Nta ndirimbo ye yasohoye izwi, gusa abakoresha imbuga nkoranyambaga mu Rwanda, ntawashidikanya kwemeza ko 1/2 cyabo bamuzi kubera indirimbo yumvikanamo agira ati “Dore imbogo, dore imvubu, dore impala, uhuuuuuhuuuu”.

Iyi ndirimbo yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga ndetse ikaba ikomeje gusubirwamo n’abatari bacye banagaragayemo n’abanyamahanga bafite uruhu rwera, hari n’abahise bayitunganya mu buryo bw’ikoranabuhanga banayiha injyana n’umuziki uyiherekeje.

Uku kwamamara wa Vava gusa n’ukwahanuwe n’Umunyamakuru Gerard Mbabazi usanzwe akorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru akaba afite YouTube Channel yitiriye amazina ye.

Gerard Mbabazi yari yamwifurije kwamamara

Mu kiganiro yari yagiranye n’uyu mukobwa tariki 21 Nyakanga 2022, Gerard Mbabazi wanatembereje uyu mukobwa mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, yari yamubwiye ko bitari cyera azaba icyamamare.

Muri iki kiganiro, ubwo bari bagiye gutembera, Gerard Mbabazi agira ati “Ndifuza ko uzaba umusitari, aho uzajya unyura hose bakavuga bati ‘dore Vava dore Vava’.”

Uyu munyamakuru akomeza abwira Vava ko ibyamubaye ari nka rya buye rimwe riterwa rikica inyoni ebyiri, ati “Waje i Kigali ushaka kumenyekanisha indirimbo zawe none nawe utangiye kumenyekana, hari uko bisa se?” Akamusubiza agira ati “Ntako bisa.”

Gerard akomeza abwira uyu mukobwa ko icyo amwifuriza atari ukumenyekana gusa ahubwo ko muri uko kumenyekana byanamwinjiriza akabasha kugira imibereho myiza.

 

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru