Sunday, July 6, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Vava ukomeje kwamamara kubera indirimbo “Dore imbogo,…” yari yabihanuriwe n’Umunyamakuru

radiotv10by radiotv10
28/07/2022
in IMYIDAGADURO, MU RWANDA
0
Vava ukomeje kwamamara kubera indirimbo “Dore imbogo,…” yari yabihanuriwe n’Umunyamakuru
Share on FacebookShare on Twitter

Nyiransengiyumva Valentine ukomeje kwamamara kubera imiririmbire ye byumwihariko mu ndirimbo yumvikanyemo agira ati “Dore imbogo, dore imvubu, dore impala, uhuuuuuhuuuu” yari aherutse kuganira n’Umunyamakuru amubwira ko amwifuriza kwamamara.

Uyu mukobwa watangiye kuvugana n’ibitangazamakuru bikorera kuri YouTube, yavugaga ko afitanye isano na Hon Bamporiki Edouard wigeze kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiriko n’umuco.

Valentine cyangwa Vava, yavuze kandi ko ari umuhanzi kandi yifuza kumenyekanisha ibihangano bye.

Nta ndirimbo ye yasohoye izwi, gusa abakoresha imbuga nkoranyambaga mu Rwanda, ntawashidikanya kwemeza ko 1/2 cyabo bamuzi kubera indirimbo yumvikanamo agira ati “Dore imbogo, dore imvubu, dore impala, uhuuuuuhuuuu”.

Iyi ndirimbo yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga ndetse ikaba ikomeje gusubirwamo n’abatari bacye banagaragayemo n’abanyamahanga bafite uruhu rwera, hari n’abahise bayitunganya mu buryo bw’ikoranabuhanga banayiha injyana n’umuziki uyiherekeje.

Uku kwamamara wa Vava gusa n’ukwahanuwe n’Umunyamakuru Gerard Mbabazi usanzwe akorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru akaba afite YouTube Channel yitiriye amazina ye.

Gerard Mbabazi yari yamwifurije kwamamara

Mu kiganiro yari yagiranye n’uyu mukobwa tariki 21 Nyakanga 2022, Gerard Mbabazi wanatembereje uyu mukobwa mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, yari yamubwiye ko bitari cyera azaba icyamamare.

Muri iki kiganiro, ubwo bari bagiye gutembera, Gerard Mbabazi agira ati “Ndifuza ko uzaba umusitari, aho uzajya unyura hose bakavuga bati ‘dore Vava dore Vava’.”

Uyu munyamakuru akomeza abwira Vava ko ibyamubaye ari nka rya buye rimwe riterwa rikica inyoni ebyiri, ati “Waje i Kigali ushaka kumenyekanisha indirimbo zawe none nawe utangiye kumenyekana, hari uko bisa se?” Akamusubiza agira ati “Ntako bisa.”

Gerard akomeza abwira uyu mukobwa ko icyo amwifuriza atari ukumenyekana gusa ahubwo ko muri uko kumenyekana byanamwinjiriza akabasha kugira imibereho myiza.

 

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 + nineteen =

Previous Post

Miss Naomie yasekeje abantu baratembagara ubwo yashimaga Imana mu rusengero akanyuzamo agakubita akavugirizo

Next Post

DRC-Beni: Harashwe urufaya rw’amasasu ubwo abigaragambya bagabaga igitero kuri MONUSCO

Related Posts

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

by radiotv10
05/07/2025
0

President Paul Kagame said that those who were hired by the Government of the Democratic Republic of the Congo (DRC)...

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

by radiotv10
05/07/2025
0

Abanyamuryango ba za Kaperative zikorana na Pariki y’Igihugu y’Akagera mu Karere ka Kayonza, bavuga ko ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahooro cyaje...

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

by radiotv10
05/07/2025
0

Perezida Paul Kagame yavuze ko abari biyambajwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mugambi wo gutera u Rwanda,...

Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

by radiotv10
04/07/2025
0

Perezida Paul Kagame avuga ko u Rwanda rwiteguye gushyira mu bikorwa amasezerano ruherutse gusinyana na DRC i Washington DC, ariko...

Hasobanuwe impamvu y’impinduka imaze iminsi igaragara ku mpuzankano y’Ingabo z’u Rwanda

Hasobanuwe impamvu y’impinduka imaze iminsi igaragara ku mpuzankano y’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
04/07/2025
0

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda buravuga ko impinduka z’ibendera ry’Igihugu riri ku mpuzankano zazo zimaze iminsi zigaragara, zigamije gukomeza kunoza imyambaro...

IZIHERUKA

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda
MU RWANDA

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

by radiotv10
05/07/2025
0

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

05/07/2025
Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

05/07/2025
Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

04/07/2025
Mu birori bya APR hanakinwe umukino unogeye ijisho wagaragayemo Abasirikare Bakuru bari mu bashinze ikipe

Mu birori bya APR hanakinwe umukino unogeye ijisho wagaragayemo Abasirikare Bakuru bari mu bashinze ikipe

04/07/2025
Intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yarushijeho gukaza umurego

Intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yarushijeho gukaza umurego

04/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
DRC-Beni: Harashwe urufaya rw’amasasu ubwo abigaragambya bagabaga igitero kuri MONUSCO

DRC-Beni: Harashwe urufaya rw’amasasu ubwo abigaragambya bagabaga igitero kuri MONUSCO

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.