Sunday, June 8, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Bushali ahishuye ko agiye gushinga ikipe azaha izina ridasanzwe, abajijwe igisobanuro cyaryo aryumaho

radiotv10by radiotv10
29/07/2022
in IMYIDAGADURO, MU RWANDA
0
Bushali ahishuye ko agiye gushinga ikipe azaha izina ridasanzwe, abajijwe igisobanuro cyaryo aryumaho
Share on FacebookShare on Twitter

Umuraperi Hagenimana Jean Paul uzwi nka Bushali, yahishuye ko agiye gushinga ikipe y’umupira w’amaguru azita ‘Onze Boule’ ariko yirinze gutangaza byinshi kuri yo ngo ba KNC batamushishura.

Uyu muhanzi uri mu bafite abakunzi benshi mu Rwanda, yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Nyakanga 2022 mu kiganiro Urukiko gitambuka kuri Radio 10.

Bushali cyangwa Bushido n’andi mazina atandukanye yiyita, yavuze ko asanzwe akurikiranira hafi iby’umupira w’amaguru kuko muri ruhago nyarwanda asanzwe afitemo inshuti nyinshi nk’umunyezamu w’Amavubi Kwizera Olivier, myugariro Rwatubyaye Abdul, ndetse na Muhire Kevin.

Ati “Njya niyongoza nko mu myitozo nkajya kubareba kuko ni abavandimwe bampora hafi no mu muziki wanjye. Urumva ntabwo wabura umwanya wo kujya kubareba.”

Umunyamakuru amubajije ku makuru amaze iminsi avugwa ko yaba agiye gushinga ikipe, yahise amusubiza vuba na bwangu ati “Yeah yeah Onze Boule.” Umunyamakuru ahita mubaza niba iryo ari izina ry’ikipe agiye gushinga, asubiza agira ati “Yego kabisa, Onze Boule.”

Ababijwe igisobanuro cy’iri zina ridasanzwe, Bushali yagize ati “Ntabwo nahita mbisobanura kuko abakire nka ba KNC baba baricanye, ashobora guhita abigira Academy bimwe twahoze twita gushishura.”

Bushali uvuga ko igitekerezo cyo gushinga ikipe yakize kubera kugira inshuti nyinshi zikina ruhago, akumva ko na we agomba gushora imari muri ruhago.

Avuga kandi ko iyi kipe ye izaba iri ku rwego rwo hejuru ugereranyije n’izindi zo mu Rwanda kuko azayigurira imodoka izaba irimo buri kimwe. Ati “Onze Boule bayitege.”

IKIGANIRO CYOSE

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × 4 =

Previous Post

Ryizemo Ibikomangoma bibiri by’u Bwongereza, Gaddafi,…-Ibigwi by’ishuri rigiye kurangizamo Ian Kagame

Next Post

Umudepite ukekwaho kwiba telefone ifite agaciro k’ibihumbi 20Frw ari guhigishwa uruhindu

Related Posts

Kigali: Ukurikiranyweho kwicisha inzara umwana we yabyemeye avuga ko yabitewe n’umujinya w’uko nyina yamumutanye

Umusore muto arakekwaho gusambanya ku manywa y’ihangu umukecuru amusanze iwe aryamye aho arwariye

by radiotv10
07/06/2025
0

Mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, hatawe muri yombi umusore w’imyaka 20 nyuma yo gukekwaho gufata ku ngufu...

Umuhanzi uzwi mu Rwanda uri gutaramira Abanyarwanda batuye i Burari yageneye ubutumwa abatahiwe

Umuhanzi uzwi mu Rwanda uri gutaramira Abanyarwanda batuye i Burari yageneye ubutumwa abatahiwe

by radiotv10
07/06/2025
0

Umuhanzi w’Indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Bosco Nshuti uri mu bitaramo bizenguruka u Burayi, yararikiye abatuye muri Finland kwitegura...

Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

by radiotv10
06/06/2025
0

Abasirikare babiri bafite ipeti rya Major mu Ngabo z'u Rwanda (RDF) barangije amasomo mu Ishuri rya Kenya’s Joint Command and...

Igikewaho gutera impanuka y’imodoka itwara abanyeshuri yagonze ab’irindi shuri

Igikewaho gutera impanuka y’imodoka itwara abanyeshuri yagonze ab’irindi shuri

by radiotv10
06/06/2025
0

Imodoka itwara abanyeshuri b’ikigo cy’Ishuri kimwe cyo mu Murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro, yakoze impanuka igonga bamwe mu...

Hatanzwe umuburo nyuma y’abafashe amashusho y’umurambo w’umusore wiyahuye asimbutse igorofa i Kigali

Hatanzwe umuburo nyuma y’abafashe amashusho y’umurambo w’umusore wiyahuye asimbutse igorofa i Kigali

by radiotv10
06/06/2025
0

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface yibukije abantu ko gufata amashusho n’amaforo y’abakomeretse cyangwa umurambo ahabereye impanuka cyangwa...

IZIHERUKA

Kigali: Ukurikiranyweho kwicisha inzara umwana we yabyemeye avuga ko yabitewe n’umujinya w’uko nyina yamumutanye
MU RWANDA

Umusore muto arakekwaho gusambanya ku manywa y’ihangu umukecuru amusanze iwe aryamye aho arwariye

by radiotv10
07/06/2025
0

Umuhanzi uzwi mu Rwanda uri gutaramira Abanyarwanda batuye i Burari yageneye ubutumwa abatahiwe

Umuhanzi uzwi mu Rwanda uri gutaramira Abanyarwanda batuye i Burari yageneye ubutumwa abatahiwe

07/06/2025
Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

06/06/2025
Ubutumwa bw’imbamutima bw’umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri Arsenal Gabriel wongereye amasezerano

Ubutumwa bw’imbamutima bw’umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri Arsenal Gabriel wongereye amasezerano

06/06/2025
Igikewaho gutera impanuka y’imodoka itwara abanyeshuri yagonze ab’irindi shuri

Igikewaho gutera impanuka y’imodoka itwara abanyeshuri yagonze ab’irindi shuri

06/06/2025
Hatanzwe umuburo nyuma y’abafashe amashusho y’umurambo w’umusore wiyahuye asimbutse igorofa i Kigali

Hatanzwe umuburo nyuma y’abafashe amashusho y’umurambo w’umusore wiyahuye asimbutse igorofa i Kigali

06/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umudepite ukekwaho kwiba telefone ifite agaciro k’ibihumbi 20Frw ari guhigishwa uruhindu

Umudepite ukekwaho kwiba telefone ifite agaciro k’ibihumbi 20Frw ari guhigishwa uruhindu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Umusore muto arakekwaho gusambanya ku manywa y’ihangu umukecuru amusanze iwe aryamye aho arwariye

Umuhanzi uzwi mu Rwanda uri gutaramira Abanyarwanda batuye i Burari yageneye ubutumwa abatahiwe

Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.