Abasirikare ba MONUSCO barashe abantu ku mupaka uhuza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda, baranengerwa iki gikorwa bakoze, ndetse ubuyobozi bw’ubu butumwa bwa LONI bukaba bwahise butangira iperereza.
Iki gikorwa cyabaye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 31 Nyakanga 2022 nk’uko byemejwe na Bintou Keita, ntuma Yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye.
Mu itangazo yashyize hanz ekuri iki Cyumweru, yavuze ko yababajwe bikomeye n’iki gikorwa cyabereye i Kasindi aho “abasirikare b’ingabo za MONUSCO bari bavuye mu kiruhuko barashe urufaya ry’amasasu ku biro byo ku mupaka ku mpamvu itaramenyekana ubundi bagatambuka.”
Iri tangazo rivuga ko iki gikorwa cyatumye bamwe bahasiga ubuzima, abandi bagakomereka nubwo nta mibare MONUSCO yatanze ariko hari amakuru avuga ko abahise bitaba Imana ari abantu babiri mu gihe abakomeretse ari 10.
Keita yakomeje agira ati “Hakurikijwe iyi myitwarire idakwiye kandi idahuye n’inshingano, ababikoze bamenyekanye ndetse bahita batabwa muri yombi, hakaba hategerejwe umwanzuro w’ibizava mu iperereza ryahise ritangira gukorwa ku bufatanye n’ubuyobozi bwa Congo.”
Iki gikorwa cyakozwe n’aba basirikare bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye, gikomeje kunengwa aho Perezida Ndayishimiye Evariste w’u Burundi akaba anayoboye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, yatangaje ko acyamaganye.
Mu butumwa yanyujije kuri Twiter, Perezida Ndayishimiye yavuze ko akomeje gukurikira ibibera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kandi ko “tubabajwe cyane n’igikorwa cyabaye kuri iki Cyumweru i Kasindi cyakozwe na bamwe mu basirikare ba MONUSCO cyagizeho ingaruka benshi. Twihanganishije cyane Guverinoma ya Congo ndetse n’imiryango yabuze abayo.”
Nous suivons de près la situation qui prévaut en RDC et nous condamnons fermement l’incident survenu ce dimanche à Kasindi impliquant des éléments de la @MONUSCO et qui a fait de nombreuses victimes. Nos condoléances attristées au Gouvernement Congolais et aux familles éprouvées.
— SE Evariste Ndayishimiye (@GeneralNeva) July 31, 2022
Iki gikorwa cyabaye mu gihe muri iki cyumweru cyaraye kirangiye mu bice bitandukanye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo habaye imyigaragambyo yo kwamagana MONUSCO, yakozwe n’abaturage bavuga ko ntacyo yabamariye bayisaba kuva mu Gihugu cyabo.
Ni imyigaragambyo na yo yagaragayemo ibikorwa by’urugomo kuko bamwe mu baturage bayitabiriye bigabije ibirindiro bya MONUSCO bakabimena, bakanasahura ibikoresho byarimo.
Iyi myigaragambyo kandi na yo yaguyemo abantu bagera muri 20 barimo batatu bo ku ruhande rwa MONUSCO barimo Umusirikare umwe n’abapolisi babiri.
MONUSCO yavugwagaho kuba nubundi yararashe mu baturage bigaragambya, yari yabihakanye ahubwo itangaza ko hatangiye gukorwa iperereza kugira ngo hazamenyekane ahaturutse amasasu yahitanye bamwe mu baturage.
RADIOTV10