Wednesday, November 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Mu gihe Isoko ryenda kuremura Etincelles yaryinjiyemo isinyisha 5 barimo n’uwo muri RDC

radiotv10by radiotv10
31/07/2022
in MU RWANDA, SIPORO
0
Mu gihe Isoko ryenda kuremura Etincelles yaryinjiyemo isinyisha 5 barimo n’uwo muri RDC

Umwe mu bakinnyi bashya ba Etincelles Claude Ndayishimiye wakiniraga Amagaju FC

Share on FacebookShare on Twitter

Etincelles FC yasaga n’aho icecetse ku isoko ry’abakinnyi ugereranyije n’andi makipe, yo mu cyiro cya mbere muri shampiona hano mu Rwanda. Ku mugoroba wo kuwa Gatandatu, nibwo yerekanye ko nayo yiteguye umwaka utaha maze isinyisha abakinnyi 5 icyarimwe, harimo 2 yakuye mu ikipe ya Musanze FC, umwe muri DC Virunga, umwe muri As Muhanga ndetse n’undi bakuye mu Magaju FC.

Muri abo bakinnyi ikipe ya Etincelles yasinyishije, hari Saleh Nyirinkindi ukina asatira wari umaze iminsi atandukanye na Musanze FC akaba yasinye imyaka 2, Amani Rutayisire bakuye muri As Muhanga akaba akina inyuma yugarira ku ruhande rw’ibumoso, we akaba yasinye imyaka itatu.

Maurice wakiniraga Musanze FC

Hari kandi Claude Ndayishimiye ukina inyuma yugarira ku ruhande rw’iburyo, akaba yarahoze akinira Les Lierres yo mu Burundi ubu akaba yari mu ikipe y’Amagaju, we yasinye imyka 3, Uzayisenga Maurice, uyu musore akaba ashobora gukina imyanya irenze umwe mu kibuga kuko akina nka nimero 6 cyangwa 8, akaba yasinye imyaka 2 ndetse na rutahizamu Jurence Butu Lukenayo, we bakuye mu ikipe ya DC Virunga.

Nyuma yo gusinyisha abo bakinnyi, ikipe ya Etincelles yongeye kugirira ikizere Radjab Bizumuremyi, nk’umutoza wayo mukuru aho yamuhaye amasezerano y’umwaka umwe.

Etincelles yasoje ku mwanya wa 11 n’amanota 34 ku rutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda. Biteganyijwe ko shampiyona y’umwaka utaha izatangira tariki ya 19 kanama 2022.

Abandi bakinnyi basinyiye Etincelles barimo n’umutoza wongereye amasezerano 

RADIOTV10RWANDA

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × 2 =

Previous Post

 Ikipe y’u Rwanda U-18  yitabiriye  imikino y’Afurika muri Madagascar

Next Post

Perezida Ndayishimiye yanenze Abasirikare ba MONUSCO barashe urufaya rw’amasasu mu baturage bamwe bakahasiga ubuzima

Related Posts

Min.Nduhungirehe yavuze ku nama yari guhuriramo Perezida Kagame na Tshisekedi yasubitswe ku munota wa nyuma

Min.Nduhungirehe yavuze ku nama yari guhuriramo Perezida Kagame na Tshisekedi yasubitswe ku munota wa nyuma

by radiotv10
12/11/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yatangaje ko inama Perezida Paul Kagame yari guhuriramo na Felix Tshisekedi i Washington...

Ibibazo bivugwa kuri moto za Sosiyete icuruza iz’amashanyarazi byinjiwemo n’inzego Nkuru mu Rwanda

Ibibazo bivugwa kuri moto za Sosiyete icuruza iz’amashanyarazi byinjiwemo n’inzego Nkuru mu Rwanda

by radiotv10
12/11/2025
0

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yatangaje ko yamaze kwakira ibibazo by’abakiliya ba Sosiyete ya Spiro icuruza moto zikoresha amashanyarazi, bavuga ko zifite...

Ibisobanuro ku kibazo cya Interineti cyagaragaye mu Rwanda byagaragaje aho cyaturutse

Ibisobanuro ku kibazo cya Interineti cyagaragaye mu Rwanda byagaragaje aho cyaturutse

by radiotv10
12/11/2025
0

Urwego Ngenzuramikorere RURA, rwatangaje ko ruri gukurikirana ikibazo cya Interineti y'umurongo wa MTN Rwanda nyuma yuko isobanuye ko cyatewe n'ibibazo...

Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Ibyamenyekanye ku byaha bishinjwa umwarimu wo muri Kaminuza y’u Rwanda

by radiotv10
12/11/2025
0

Umwarimu wigisha muri Kaminuza y’u Rwanda uregwa kwakira indonke y’arenga Miliyoni 1 Frw, yafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo n’Urukiko rw’Ibanze...

Inkuru nziza ku banywa ikawa: Ubushakashatsi bwagaragaje ibikwiye kumenya na benshi

Inkuru nziza ku banywa ikawa: Ubushakashatsi bwagaragaje ibikwiye kumenya na benshi

by radiotv10
12/11/2025
0

Ubushakashatsi bwagaragaje ko kunywa igikombe kimwe cy’ikawa buri munsi, bigabanya 39% by’ibibazo by’ihindagurika ryo gutera k’umutima, ugereranyije n’abatanywa iki kinyobwa....

IZIHERUKA

Umugore n’umuhungu b’uwabaye Perezida wa Gabon bakatiwe gufungwa imyaka 20
AMAHANGA

Umugore n’umuhungu b’uwabaye Perezida wa Gabon bakatiwe gufungwa imyaka 20

by radiotv10
12/11/2025
0

Yampano arashyize avuga byose iby’ariya mashusho n’icyo yakoze nyuma yuko asakajwe

Yampano arashyize avuga byose iby’ariya mashusho n’icyo yakoze nyuma yuko asakajwe

12/11/2025
Min.Nduhungirehe yavuze ku nama yari guhuriramo Perezida Kagame na Tshisekedi yasubitswe ku munota wa nyuma

Min.Nduhungirehe yavuze ku nama yari guhuriramo Perezida Kagame na Tshisekedi yasubitswe ku munota wa nyuma

12/11/2025
Iby’uko FARDC hari aho yisubuje, ibanga bakoresheje nyuma yo gufata Goma-Col.Willy Ngoma wa M23 yasobanuye byinshyi

Iby’uko FARDC hari aho yisubuje, ibanga bakoresheje nyuma yo gufata Goma-Col.Willy Ngoma wa M23 yasobanuye byinshyi

12/11/2025
Ibibazo bivugwa kuri moto za Sosiyete icuruza iz’amashanyarazi byinjiwemo n’inzego Nkuru mu Rwanda

Ibibazo bivugwa kuri moto za Sosiyete icuruza iz’amashanyarazi byinjiwemo n’inzego Nkuru mu Rwanda

12/11/2025
Umuhanzi Yampano nyuma y’ibyabaye we yikomereje akazi noneho yisunze abazwi mu myidagaduro

Umuhanzi Yampano nyuma y’ibyabaye we yikomereje akazi noneho yisunze abazwi mu myidagaduro

12/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Ndayishimiye yanenze Abasirikare ba MONUSCO barashe urufaya rw’amasasu mu baturage bamwe bakahasiga ubuzima

Perezida Ndayishimiye yanenze Abasirikare ba MONUSCO barashe urufaya rw’amasasu mu baturage bamwe bakahasiga ubuzima

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umugore n’umuhungu b’uwabaye Perezida wa Gabon bakatiwe gufungwa imyaka 20

Yampano arashyize avuga byose iby’ariya mashusho n’icyo yakoze nyuma yuko asakajwe

Min.Nduhungirehe yavuze ku nama yari guhuriramo Perezida Kagame na Tshisekedi yasubitswe ku munota wa nyuma

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.