Sunday, January 18, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abasirikare ba MONUSCO baguye mu myigaragambyo bunamiwe hanatangwa ubutumwa bukomeye

radiotv10by radiotv10
01/08/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Abasirikare ba MONUSCO baguye mu myigaragambyo bunamiwe hanatangwa ubutumwa bukomeye
Share on FacebookShare on Twitter

Mu Mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, habereye umuhango wo kunamira abasirikare bane ba MONUSCO baherutse kugwa mu myigaragambyo yo kwamagana ingabo ziri muri ubu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye.

Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Mbere tariki 01 Kanama 2022, witabiriwe na Bintou Keita, Intuma Yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye.

Mu ijambo yahavugiye, yagize ati “Mu izina rya MONUSCO no mu ry’Umuryango w’Abibumbye muri rusange, mpaye icyubahiro abasirikare bane baguye mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”

Yakomeje agira ati “Nifatanyije kandi n’imiryango yose y’ababuriye ababo mu myigaragambyo ndetse n’Abanye-Congo bose n’Umuryango w’Abibumbye.”

Uyu muhango kandi wanitabiriwe n’umuyobozi w’agashami gashinzwe amahoro mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye, Jean-Pierre Lacroix.

Aba basirikare ba MONUSCO baburiye ubuzima mu myigaragambyo yabaye mu cyumweru gishize mu bice bitandukanye muri Kivu ya Ruguru mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.

Iyi myigaragambyo yafashe indi sura mu cyumweru gishize, aho Abanye-Congo bayitabiriye, bagiye birara mu birindiro bya MONUSCO bakabyinjira ubundi bagasahura ibikoresho basangagamo.

Ni ibikorwa byamaganywe n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Manuel de Oliveira Guterres wavuze ko bishobora kuzafatwa nk’ibyaha by’intambara kandi ko ababigiyemo bose bagomba kugezwa imbere y’ubutabera.

Uku kunamira aba basirikare ba MONUSCO, ubaye nyuma y’amasaha macye, abasirikare ba MONUSCO bari bavuye mu kiruhuko barasiye abaturage ku mupaka uhuza DRC na Uganda, bakicamo babiri bagakomeretsa abagera muri 15.

Iki gikorwa na cyo cyamaganywe n’abatandukanye barimo António Guterres ubwe ndetse na Perezida Evariste Ndayishimiye uyobora u Burundi akaba anayoboye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Bintou Keita yunamiye aba basirikare baburiye ubuzima bwabo mu myigaragambyo
Uyu muhango kandi wanitabiriwe n’Umuyobozi w’agashami gashinzwe amahoro muri UN

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen − 2 =

Previous Post

Umukambwe w’imyaka 91 yasezeranye n’umukobwa w’ikizungerezi arusha imyaka 70

Next Post

Umushahara w’Abarimu bo muri Primaire mu Rwanda wongereweho hafi 90%

Related Posts

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

by radiotv10
18/01/2026
0

Mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze, abaturage benshi bakoraniye ku kigo cy’ishuri bavuga ko baje kureba amabonekerwa ya...

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

by radiotv10
17/01/2026
0

Bamwe mu baturage bahingaga mu butaka bari baratijwe na Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, baravuga ko batangajwe no kubona...

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

by radiotv10
17/01/2026
0

When people think about dehydration, they often imagine one thing: feeling thirsty. While thirst is an early warning sign, dehydration...

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

by radiotv10
17/01/2026
0

Rwanda today stands as a peaceful, united, and hopeful nation. For many young people, especially Gen Z, this peace feels...

Ahakekwaho kuba haraturutse igisasu cyaturikanye abana batatu bavukana b’i Gicumbi

Hasobanuwe iby’igisasu cyabonetse hafi y’ishuri mu Mujyi wa Kigali

by radiotv10
16/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda yemeje ko mu murima uri hafi y’Ishuri ryo mu Murenge wa Rutunga mu Karere ka Gasabo, habonetse...

IZIHERUKA

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho
MU RWANDA

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

by radiotv10
18/01/2026
0

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

17/01/2026
What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

17/01/2026
Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

17/01/2026
Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

16/01/2026
Ahakekwaho kuba haraturutse igisasu cyaturikanye abana batatu bavukana b’i Gicumbi

Hasobanuwe iby’igisasu cyabonetse hafi y’ishuri mu Mujyi wa Kigali

16/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umushahara w’Abarimu bo muri Primaire mu Rwanda wongereweho hafi 90%

Umushahara w’Abarimu bo muri Primaire mu Rwanda wongereweho hafi 90%

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.