Friday, October 24, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

COVID-19: Hari abashobora kuzakingirwa kugeza ku rukingo rwa 5 mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
05/08/2022
in MU RWANDA
0
COVID-19: Hari abashobora kuzakingirwa kugeza ku rukingo rwa 5 mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko ibigo bikora inkingo biri gukora ubushakashatsi bushobora kuzatanga urukingo rwazatuma imibiri y’abantu ibasha kugira ubudahangarwa ku bwoko bwose bwa virusi ya COVID-19 ku buryo hari abashobora kuzakingirwa kugeza kuri doze ya 5 mu Rwanda.

Kuri uyu wa Kane tariki 04 Kanama 2022, Minisiteri y’Ubuzima, yatangaje ko kuva tariki 08 Kanama 2022 mu Rwanda hazatangira igikorwa cyo gutanga doze ya kabiri ishimangira y’urukingo rwa COVID-19.

Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima rivuga ko iyi doze ya kabiri y’ishimangira izaba itangirwa kuri site zose z’ikingira aho izatangira yibanda ku bakuze bari hejuru y’imyaka 60 ndetse n’abandi bafite intege nke z’umubiri.

Ni doze izaba ari iya kane ku bakingiwe ubwoko bw’inkingo zabanje guterwa ari ebyiri mu gihe ku batewe ubwoko bw’urukingo rwabanje guterwa ari doze imwe, izaba ari iya gatatu.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe Ubuvuzi bw’Ibanze, Dr. MPUNGA Tharcisse avuga ko abakingiwe inkingo ziri gutabwa, hari igihe bamara ubudahangarwa bwabo bukagabanuka ndetse ko ari yo mpamvu ubwo hatangiraga gutangwa doze ya mbere ishimangira byahereye ku bari bamaze amezi ane bahawe izindi doze zose.

Avuga ko ubushakashatsi bwagaragaje ko abahabwa iyi doze ishimangira bizamura ubudahangarwa bw’imibiri yabo kuri virusi ya COVID igenda yihinduranya ku buryo haba hakenewe doze ikangura ubwo budahangarwa mu gihe runaka.

Ati “Abafashe doze ishimangira ubu barengeje amezi ane kuzamura nanone babonye urukingo, bivuze ko ubudahangarwa bwabo bugenda bugabanuka ariko uko bigenda bigabanuka kubera ko virusi ya Omicron yari ihari ari yo igihari, bigaragara ko abantu bakuze ari bo bafite intege nke bashobora kuzahazwa n’iyi virusi ari bo cyane cyane dushaka guha urukingo rwa kabiri rushimangira.”  

Bisa nk’ibyumvikana ko abantu bashobora kuzakomezwa kugenda bahabwa doze ishimangira mu gihe bazagenda bamara igihe runaka ku buryo hazatangwa na doze ya gatanu ndetse n’iya gatandatu.

Dr Mpunga Tharcisse avuga ko imiterere y’inkingo ziri gutangwa ubu ari uku byagombye kuzagenda kuko ubwoko bw’inkingo butangwa ubu bwakozwe hashingiwe ku turemangingo tw’ubwoko bwa virusi yagaragaye bwa mbere mu Bushinwa mu gihe igenda yihindagura.

Ati “Ariko ubushakashatsi buri gukorwa muri ibi bigo bikora izi nkingo, dufite icyizere ko mu minsi iri imbere, mu mezi macye cyane hazasohoka urukingo rushya ruzaba rukomatanya izi virusi zagiye zivuka, tukaba dufite icyizere ko ruzatanga amahirwe yo kuba abantu bakingirwa igihe kirekire batagumye gufata urukingo rwa buri mezi ane.”

Mu gihe uru rukingo rwaboneka mu mezi macye ari imbere nkuko byemejwe na Minisiteri y’Ubuzima, abagiye guhabwa doze ya kabiri ishimangira [ya kane kuva batangira gukingirwa], bazakingirwa doze ya gatanu ikaba ari yo bazamarana igihe kirekire.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve + nine =

Previous Post

U Rwanda rwagaragaje ikihishe inyuma ya raporo nshya ya UN ishinja RDF gufasha M23

Next Post

Rubavu: Yapfiriye mu icumbi nyuma kuraranamo n’uwahoze ari umugore we

Related Posts

Rusizi: Umukinnyi w’umupira w’amaguru yishwe n’amazi agerageza kujya muri Congo mu mukino wa gicuti

Rusizi: Umukinnyi w’umupira w’amaguru yishwe n’amazi agerageza kujya muri Congo mu mukino wa gicuti

by radiotv10
24/10/2025
0

Musirikare Obed wari umukinnyi w’ikipe y’umupira w’amaguru ya Muganza Trainning center ibarizwa mu kiciro cya gatatu mu Rwanda wageragezaga kwambuka   Rusizi...

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye abamwifurija isabukuru nziza y’amavuko

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye abamwifurija isabukuru nziza y’amavuko

by radiotv10
24/10/2025
0

Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yashimiye abamwifurije isabukuru nziza y’amavuko, ababwira ko na we byamushimishije, anabifuriza umugisha. Kuri...

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

by radiotv10
24/10/2025
3

Rwanda’s ambitious move to introduce a new digital identification system has sparked widespread curiosity among citizens and observers eager to...

Ntibumva icyatumye ingo zabo zisimbukwa mu guhabwa umuriro w’amashanyarazi

Ntibumva icyatumye ingo zabo zisimbukwa mu guhabwa umuriro w’amashanyarazi

by radiotv10
23/10/2025
0

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Karambo mu Karere ka Gakenke, bavuga ko batumva ukuntu ingo zabo zasimbutswe mu guhabwa...

Izajya ihabwa n’abakivuka: Iby’ingenzi wamenya ku irangamuntu nshya igiye kujya itangwa mu Rwanda

Eng.-Rwanda sets date to begin nationwide photo capture for the new digital ID ‘eNdangamuntu’

by radiotv10
23/10/2025
0

The National Identification Agency (NIDA) has announced that by the end of this month, activities will begin to verify personal...

IZIHERUKA

Annette Murava na Bishop Gafaranga bagaragaye basohokanye umwe agenera undi ubutumwa
IBYAMAMARE

Annette Murava na Bishop Gafaranga bagaragaye basohokanye umwe agenera undi ubutumwa

by radiotv10
24/10/2025
0

Rusizi: Umukinnyi w’umupira w’amaguru yishwe n’amazi agerageza kujya muri Congo mu mukino wa gicuti

Rusizi: Umukinnyi w’umupira w’amaguru yishwe n’amazi agerageza kujya muri Congo mu mukino wa gicuti

24/10/2025
Ubutumwa Perezida Kagame yageneye abamwifurija isabukuru nziza y’amavuko

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye abamwifurija isabukuru nziza y’amavuko

24/10/2025
Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

24/10/2025
Umuhanzikazi Marina yavuze amahirwe yagize agatuma akabya inzozi amaranye imyaka 8

Umuhanzikazi Marina yavuze amahirwe yagize agatuma akabya inzozi amaranye imyaka 8

23/10/2025
Ntibumva icyatumye ingo zabo zisimbukwa mu guhabwa umuriro w’amashanyarazi

Ntibumva icyatumye ingo zabo zisimbukwa mu guhabwa umuriro w’amashanyarazi

23/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Rubavu: Hari umuyobozi umaze icyumweru batazi aho aherereye, Meya yagize icyo abivugaho

Rubavu: Yapfiriye mu icumbi nyuma kuraranamo n’uwahoze ari umugore we

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Annette Murava na Bishop Gafaranga bagaragaye basohokanye umwe agenera undi ubutumwa

Rusizi: Umukinnyi w’umupira w’amaguru yishwe n’amazi agerageza kujya muri Congo mu mukino wa gicuti

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye abamwifurija isabukuru nziza y’amavuko

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.