• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

DRC: Rwongeye rwambikanye hagati ya FARDC na M23

radiotv10by radiotv10
05/08/2022
in MU RWANDA
0
DRC: Rwongeye rwambikanye hagati ya FARDC na M23
Share on FacebookShare on Twitter

Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zifatanyije n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR, bagabye igitero gikomeye ku birindiro bya M23 mu gace ka Kigoma.

Iyi mirwano ihanganishije FARDC na M23 yongeye kubura mu cyumweru gishize, aho ubu mu ijoro ryacyeye ingabo za Leta ya Congo zifatanyije n’imitwe irimo FDLR bongeye kugaba igitero kuri M23.

Iki gitero cyagabwe mu gace ka Kigoma, bivugwa ko cyatangiye ahagana saa yine z’ijoro ryo kuri uyu wa Kane rishyira kuri uyu wa Gatanu.

Abari muri ibi bice biri kuberamo imirwano, bemeje ko impande zombi zikomeje gukozanyaho kuko FARDC yasanze M23 iryamiye amajanja na yo igahita iyirasaho.

Iyi mirwano kandi yanemejwe n’umwe mu bo muri sosiyete sivile, wahamirije ikinyamakuru Rwandatribune ko FARDC ari yo yagabye igitero kuri M23 ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane.

Uyu wo muri sosiyete sivile, yatangaje ko kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, urugamba rwari rucyambikanye hagati ya FARDC na M23 muri aka gace ka Kigoma ko muri Gurupoma ya Gisagara.

Iyi mirwano yubuye mu gihe umutwe wa M23 ukomeje gusabwa guhagarika imirwano ndetse ukanarekura ibice byose wafashe mu gihe wo wavuze ko udateze kubikora igihe cyose Leta ya Congo itarubahiriza amasezerano bagiranye.

Mu nama idasanzwe yayobowe na Perezida Felix Tshisekedi

ku wa Mbere w’iki cyumweru yigaga ku bibazo by’imyigaragambyo yo kwamagana MONUSCO, uyu mukuru wa DRC yibukije Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye ko M23 yafatiwe imyanzuro mu nama zitandukanye ariko ko uyu mutwe ukomeje kwinangira kuyubahiriza.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × 3 =

Previous Post

Rubavu: Yapfiriye mu icumbi nyuma kuraranamo n’uwahoze ari umugore we

Next Post

Undi musirikare wa FARDC warasiwe ku butaka bw’u Rwanda hamenyekanye uko yabugezeho

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
Undi musirikare wa FARDC warasiwe ku butaka bw’u Rwanda hamenyekanye uko yabugezeho

Undi musirikare wa FARDC warasiwe ku butaka bw’u Rwanda hamenyekanye uko yabugezeho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.