• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Blinken mbere yo kujya mu Rwanda yaruvuzeho ibintu bikomeye ku byo kuba rufasha M23

radiotv10by radiotv10
10/08/2022
in MU RWANDA
0
Blinken mbere yo kujya mu Rwanda yaruvuzeho ibintu bikomeye ku byo kuba rufasha M23
Share on FacebookShare on Twitter

Antony Blinken ugomba kugenderera u Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Kanama 2022, yavuze ko Igihugu cye gitewe impungenge n’amakuru yizewe agaragaza ko ngo u Rwanda rufasha M23, avuga ko ubufasha bwose buhabwa uyu mutwe bugomba guhagarara.

Yabivugiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho yageze kuri uyu wa Kabiri tariki 09 Kanama 2022, akanagirana ibiganiro na Perezida Felix Tshisekedi byagarutse ku ngingo zinyuranye zirimo ibibazo by’umutekano mucye ukomeje kuzahaza Uburasirazuba bwa Congo.

Blinken yashimangiye ko kimwe mu bimuzanye muri ibi Bihugu bibiri [u Rwanda na DRC] ari ukubihuza kugira ngo umubano wabyo wongere kumera neza.

Agaruka ku bibazo by’umutekano mucye bimaze iminsi mu burasirazuba bwa DRC, Blinken yagize ati “Turifuza ibikorwa by’ihohoterwa mu burasirazuba bw’Igihugu, bishyirwaho akadomo.”

Blinken agendereye ibi Bihugu byombi mu gihe mu cyumweru gishize, hasohotse amakuru ya raporo yakozwe n’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye bivugwa ko igaragaza ibimenyetso simusiga ko u Rwanda rufasha M23.

Agaruka kuri uyu raporo, yagize ati “Dutewe impungenge n’amakuru yizewe yemeza ko u Rwanda rufasha M23. Turasaba impande zose zo mu karere guhagarika inkunga iyo ari yo yose cyangwa imokoranire yose na M23 cyangwa indi mitwe yitwaje intwaro”

Gusa yavuze ko nta byinshi yavuga kuri iyi raporo kuko yamaze kumva uruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ariko atarumva urw’u Rwanda bityo ko amakuru arambuye azayamenya neza nyuma yo kuganira n’ubuyobozi bw’u Rwanda.

Blinken kandi yanagarutse ku birego byakunze kuzamurwa hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ko bivogerana. Yagize ati “Ibihugu byose bigomba kubaha ubusugire bw’ibihituranyi byabyo […] Ingabo izo ari zo zose z’amahanga zigomba kwinjira muri DRC binyuze mu mucyo kandi byatangiwe uburenganzira na DRC.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 + fourteen =

Previous Post

Yajyanye mu nkiko umugore we kubera kubyara umwana ‘udashamaje’ amwaka Miliyoni 120Frw

Next Post

NESA yitandukanyije n’itangazo ryayitiriwe ryavugaga ko hari ibizamini by’abanyeshuri byahiye

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
NESA yitandukanyije n’itangazo ryayitiriwe ryavugaga ko hari ibizamini by’abanyeshuri byahiye

NESA yitandukanyije n’itangazo ryayitiriwe ryavugaga ko hari ibizamini by’abanyeshuri byahiye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.