Friday, August 1, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

DRC: Batakambiye America bayisaba kujyayo gucukura amabuye y’agaciro

radiotv10by radiotv10
12/08/2022
in MU RWANDA
0
DRC: Batakambiye America bayisaba kujyayo gucukura amabuye y’agaciro
Share on FacebookShare on Twitter

Imiryango itari iya Leta irenga 60 yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasabye Leta Zunze Ubumwe za America kuba ari yo ijyayo gukora ibikorwa byo kubyaza umusaruro umutungo kamere wabo ngo kuko babona byatuma bagira amahoro.

Iyi miryango yatangaje ibi mu rwandiko bageneye Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za America ubwo yari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu ruzinduko rw’iminsi ibiri.

Franck Mfwamba uhagarariye izi Sosiyete Sivile yavuze ko iyi miryango yiteze ko Guverinoma ya America izazana kompanyi z’Abanyamerika kuza kubyaza umusaruro amabuye y’agaciro ari muri DRC.

Uyu muyobozi w’Imiryango itari iya Leta wavuze ko yizeye Guverinoma z’Ibihugu byombi [DRC na USA] zizabiganiraho, yavuze ko ziriya kompanyi z’Abanyamerika zazajya gucukura amabuye muri Kivu ya Ruguru no muri Grand-Katanga.

Yavuze ko ibi bizatuma Abanye-Congo benshi babona imirimo ndetse Igihugu cyabo kikarushaho kubona amadovize y’ibyo bazohereza hanze.

Yagize ati “Iyi miryango kandi yizeye ko Guverina ya America izabikora mu nyungu za DRC n’abaturage bato mu mikoranire kandi bizatuma haboneka amahoro n’umutekano.”

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za America, ubwo yari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yizeje iki Gihugu ko icye kizakomeza kugifasha mu nzego zitandukanye zirimo no kugarura amahoro mu burarazuba bwacyo bumaze iminsi bwugarijwe n’imitwe yitwaje intwaro.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 + 4 =

Previous Post

NRM ifite benshi bansimbura- Museveni yahumurije abakeka ko ari gutegura Muhoozi kuzamusimbura

Next Post

Uko umubano w’u Rwanda na USA ugiye kumera bitandukanye n’uko bamwe babikeka- Impuguke

Related Posts

Nyamirambo: Harumvikana kutavuga rumwe ku mafaranga yaciwe abafite inzu mu ‘Marangi’

Nyamirambo: Harumvikana kutavuga rumwe ku mafaranga yaciwe abafite inzu mu ‘Marangi’

by radiotv10
01/08/2025
0

Abafite inzu ahazwi nko mu Marangi mu Murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge n’abahakorera, bavuga ko amafaranga ari hagati...

Menya ibyavuye mu nama ya mbere ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’u Rwanda na DRC

Menya ibyavuye mu nama ya mbere ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’u Rwanda na DRC

by radiotv10
01/08/2025
0

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America yatangaje ko mu nama ya mbere ya Komisiyo ishinzwe kugenzura ishyirwa mu bikorwa...

Hagaragajwe igituma kwimurira abarimu aho bifuza bikunze kugorana

Hagaragajwe igituma kwimurira abarimu aho bifuza bikunze kugorana

by radiotv10
01/08/2025
0

Minisiteri y’Uburezi ivuga ko guhindurira abarimu ibice bakoreramo (mutation) bigorana kuko aho baba bifuza kujya haba hari abandi basanzwe bahakorera....

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

by radiotv10
31/07/2025
0

Inama y’Abaminisitiri ya mbere ya Guverinoma nshya y’u Rwanda yafatiwemo ibyemezo birimo kwemeza Abadipolomate 10 bahagarariye Ibihugu byabo n’Imiryango Mpuzamahanga....

Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

by radiotv10
31/07/2025
0

Abacururiza imboga n’imbuto mu isoko rya Kibungo mu Karere ka Ngoma, bavuga ko barembejwe n’umwanda ukabije baterwa n’abantu baza kuhikinga...

IZIHERUKA

Police FC igiye kwipima na APR iyisimbuje Rayon Sports
FOOTBALL

Police FC igiye kwipima na APR iyisimbuje Rayon Sports

by radiotv10
01/08/2025
0

Nyamirambo: Harumvikana kutavuga rumwe ku mafaranga yaciwe abafite inzu mu ‘Marangi’

Nyamirambo: Harumvikana kutavuga rumwe ku mafaranga yaciwe abafite inzu mu ‘Marangi’

01/08/2025
Menya ibyavuye mu nama ya mbere ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’u Rwanda na DRC

Menya ibyavuye mu nama ya mbere ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’u Rwanda na DRC

01/08/2025
Umunyamakuru wamenyekanye mu Rwanda Mike Karangwa yagize ibyago byo gupfusha umwana

Umunyamakuru wamenyekanye mu Rwanda Mike Karangwa yagize ibyago byo gupfusha umwana

01/08/2025
Hagaragajwe igituma kwimurira abarimu aho bifuza bikunze kugorana

Hagaragajwe igituma kwimurira abarimu aho bifuza bikunze kugorana

01/08/2025
Umunyamakuru uzwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda yasezeranye n’umukunzi we

Umunyamakuru uzwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda yasezeranye n’umukunzi we

31/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uko umubano w’u Rwanda na USA ugiye kumera bitandukanye n’uko bamwe babikeka- Impuguke

Uko umubano w’u Rwanda na USA ugiye kumera bitandukanye n’uko bamwe babikeka- Impuguke

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Police FC igiye kwipima na APR iyisimbuje Rayon Sports

Nyamirambo: Harumvikana kutavuga rumwe ku mafaranga yaciwe abafite inzu mu ‘Marangi’

Menya ibyavuye mu nama ya mbere ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’u Rwanda na DRC

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.