Impuguke mu bya politiki yemeza ko umubano w’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za America ugiye kurushaho kuba mwiza mu gihe hari abakeka ko ushobora kuzamo akabazo bitewe no kuba u Rwanda rukomeje gutsembera USA ko rudashobora gufungura Paul Rusesabagina.
Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za America ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken wagize uruzinduko mu Rwanda, yagiranye ikiganiro na Perezida Paul Kagame cyagarutse ku ngingo zinyuranye zirimo ikibazo cya Paul Rusesabagina.
Blinken wanagiranye ikiganiro n’Abanyamakuru kuri uyu wa Kane tariki 11 Kanama 2022, yirinze kugaruka kuri iki kibazo, gusa avuga ko Ibihugu byombi bizakomeza kukiganiraho.
Uyu mudipolomate ukomeye wa USA, yashimangiye ko Paul Rusesabagina usanzwe ari umuturage ufite uburenganzira bwo gutura muri USA, yahawe ubutabera butanyuze mu mucyo.
Muri iki kiganiro n’Abanyamakuru cyarimo na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, we yahamije koi fatwa ndetse n’urubanza bya Rusesabagina, byose byakozwe hubahirijwe amategeko yaba ay’u Rwanda ndetse n’amategeko mpuzamahanga.
Dr Vincent Biruta kandi yashimangiye ko Guverinoma y’u Rwanda idashobora gukangwa n’iki gitutu ikomeje kotswa na Leta Zunze Ubumwe za America ngo irekure Paul Rusesabagina.
Ni ingingo yumvikana ko u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za America zidahuriyeho, bamwe bakeka ko bishobora kugira ingaruka ku mibanire y’Ibihugu byombi.
Gusa impugukemu bya Politiki, Dr Buchanan Ismael akaba n’umwarimu muri Kaminuza, yabwiye RADIOTV10 ko we atari ko abibona.
Yagize ati “Ahubwo mugiye kubona impinduka mu mibanire ya America n’u Rwanda mu kongera agaciro k’ibyo bageneraga u Rwanda mu bufatanye bwabo.”
Dr Buchanan ashingira ku kuba kuba uyu muyobozi wa Dipolomasi ya America yiboneye ukuri kw’ibyo bamwe mu banyapolitiki ba America bajyaga bashingiraho basaba irekurwa rya Rusesabagina.
Ati “We afite uko yabonye ishusho ubwo abakomeza kuvuga niba ari ba bandi barwanira uburenganzira bwa muntu mujya mwumva, ni umuryango wa Rusesabagina…”
Leta Zunze Ubumwe za America, zisanzwe ari umufatanyabikorwa w’u Rwanda ukomeye kubera inkunga isanzwe irugenera.
Muri 2021 USA yahaye u Rwanda inkunga ya miliyoni 147$ yo guteza imbere inzego zitandukanye. Mu myaka itatu ishize Yatanze miliyoni 116$ zo guteza imbere urwego rw’ubuzima. Amerika kandi yanahaye u Rwanda miliyoni 23$ zo guhangana na COVID-19.
RADIOTV10