Monday, December 8, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Sadate arahamagarira abayoboke b’Ishyaka rya Frank Habineza kumwirukana vuba na bwangu

radiotv10by radiotv10
15/08/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Sadate arahamagarira abayoboke b’Ishyaka rya Frank Habineza kumwirukana vuba na bwangu
Share on FacebookShare on Twitter

Munyakazi Sadate yahamagariye abarwanashyaka b’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (DGPR), ‘kwirukana’ Dr Fank Habineza warishinze mu Rwanda akaba anariyobora.

Munyakazi Sadate wabaye Perezida wa Rayon Sports ukunze gutanga ibitekerezo ku mbuga nkoranyamabaga, akomeje kugaragaza ko atishimiye ibiherutse gutangazwa na Dr Frank Habineza wavuze ko yifuza ko Leta y’u Rwanda igirana ibiganiro n’abayirwanya.

Uyu mugabo ukunze kugaragaza ko akunda u Rwanda bihebuje, yagaruye inkuru yanditswe mu kwezi k’Ukwakira 2021, ubwo iri shyaka DGPR (Democratic Green Party of Rwanda) ryirukanaga abari abayoboke baryo babiri, ribaziza ubugambanyi bagamije kurisenya.

Mu butumwa buherekeje iyi nkuru yashyize kuri Twitter, Munyakazi Sadate yavuze ko iyirukanwa rya bariya bayoboke, ryatewe n’ingaruka “zo kugira Umuyobozi uhubuka kandi w’Umunyagitugu, ntekereza ko kwirukana Umunyamuryango ari ububasha bw’Inteko rusange kandi ntayateranye. Mbona uri Umunyagitugu Frank Habineza.”

Munyakazi Sadate yakomeje agira ati “Ndashishikariza abanyamuryango b’inyangamugayo ba Green Party kwirukana vuba na bwangu Frank Habineza ndetse aba yashyizeho Igitugu mwifatanye n’abandi banyamuryango b’inyangamugayo mushyireho ubuyobozi bushya bw’Ishyaka.”

Ubu butumwa bwashyizwe kuri Twitter na Munyakazi Sadate kuri iki Cyumweru tariki 14 Kanama 2022, bwaje bukurikira ubundi yashyizeho tariki 11 Kanama buherekeje ifoto igaragaza Dr Frank Habineza asa n’uwicaye mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko yasinziriye.

Yari yakoresheje amagambo aremereye ataranavuzweho rumwe na bamwe banamucyashye bamusaba kudakoresha imvugo nk’izo bafashe nka nyandagazi, ndetse bamwe bakavuga ko iyo foto yacuzwe [photoshop] atari umwimerere.

Ibi byose bikomeje gukorwa na Sadate, yabitangiye ubwo yamaganaga ibiherutse gutangazwa na Depite Dr Frank Habineza wasabye ko Leta y’u Rwanda yaganira n’abatavuga rumwe na yo yaba ari imitwe yitwaje intwaro ndetse n’abandi banyapolitiki bose.

Iyi ntumwa ya rubanda yagize icyo ivuga ku byakozwe na Munyakazi Sadate, yavuze ko atari ubwa mbere amwibasiye ndetse ko ashobora kumujyana mu nzego z’ubutabera zikabimuryoza kuko ibyo yakoze bigize icyaha.

Dr Fank Habineza yagize ati “Amagambo yakoresheje ni yo mabi cyane, nari nirinze kubivugaho kubera ko Sadate ni ubwa kabiri anyibasiye, na cya gihe Perezida avuga iby’imyaka 20 Sadate yaranyandagaje cyane. Ndabona harimo urwango n’ubugome, ntabwo ari ugutanga ibitekerezo.”

Munyakazi wahise yongera kugira icyo avuga, yagaragaje ko adatewe ubwoba no kuba Depite Frank Habineza yamujyana mu butabera.

Mu butumwa yanditse tariki 12 Kanama 2022, yagize ati “Ndifuza ko Haboneza andega maze Abanyarwanda mwese mukabona ko ibyo birirwa baririmba bya Freedom of Spech [ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo] ari ikinyoma, uwabaha ubutegetsi batwambura niyo dufite.”

Dr Frank Habineza
Munyakazi Sadate

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 − twelve =

Previous Post

Niba nta miliyoni z’umurage ugenewe kora ureke kugendera mu kigare cya Social Media- Clarisse Karasira

Next Post

Hateguwe isengesho ryo gusabira Buravan urembye

Related Posts

Umudepite mu Nteko y’u Rwanda yakoze amateka mu mikino ya EAC ibera Uganda yongera kwitwara neza

Umudepite mu Nteko y’u Rwanda yakoze amateka mu mikino ya EAC ibera Uganda yongera kwitwara neza

by radiotv10
08/12/2025
0

Mu marushanwa y’imikino y’abagize Inteko Zishinga Ametegeko z’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Depite Mukabalisa Germaine, yegukanye umudali wa Zahabu...

Rutsiro: Hadutse icyorezo kiri guheza bamwe ku kirago n’ivuriro ribegereye rikabatenguha

Rutsiro: Hadutse icyorezo kiri guheza bamwe ku kirago n’ivuriro ribegereye rikabatenguha

by radiotv10
08/12/2025
0

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro, bavuga ko batewe impungenge n’icyorezo cy’uburwayi kiri kubibasira, ndetse...

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

by radiotv10
08/12/2025
0

Impinduka mu buyobozi bw’umujyi wa Kigali hari abo zahiriye abandi ntizabahira , Hashize imyaka itanu manda ya mbere irangiye kuva...

Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Ibikekwa ku Muyobozi wo mu Karere ka Nyabihu uri mu maboko ya RIB

by radiotv10
08/12/2025
0

Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyabihu, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, akurikiranyweho kwigwizaho imitungo, aho bivugwa...

Rwamagana: Nyuma yo kwiyambaza itangazamakuru barira ayo kwarika ubu bari kumwenyura

Rwamagana: Nyuma yo kwiyambaza itangazamakuru barira ayo kwarika ubu bari kumwenyura

by radiotv10
08/12/2025
0

Abahinzi b'umuceri mu gishanga cya Cyaruhogo, bo mu Murenge wa Rubona, bari baherutse kugaragaza ikibazo cy'ubwanikiro bwabo bwari bwangijwe n'ibiza...

IZIHERUKA

Umudepite mu Nteko y’u Rwanda yakoze amateka mu mikino ya EAC ibera Uganda yongera kwitwara neza
MU RWANDA

Umudepite mu Nteko y’u Rwanda yakoze amateka mu mikino ya EAC ibera Uganda yongera kwitwara neza

by radiotv10
08/12/2025
0

Rutsiro: Hadutse icyorezo kiri guheza bamwe ku kirago n’ivuriro ribegereye rikabatenguha

Rutsiro: Hadutse icyorezo kiri guheza bamwe ku kirago n’ivuriro ribegereye rikabatenguha

08/12/2025
Igisirikare cya Congo-FARDC cyavuze ku mirwano ya Kamanyola cyongera kwegeka ku cy’u Rwanda-RDF ibinyoma

Igisirikare cya Congo-FARDC cyavuze ku mirwano ya Kamanyola cyongera kwegeka ku cy’u Rwanda-RDF ibinyoma

08/12/2025
Eng.-First message from the President of Benin after soldiers attempted to stage a Coup d’État

Eng.-First message from the President of Benin after soldiers attempted to stage a Coup d’État

08/12/2025
Ubutumwa bwa mbere bwa Perezida wa Benin nyuma yuko abasirikare bagerageje kumukorere ‘Coup d’État’

Ubutumwa bwa mbere bwa Perezida wa Benin nyuma yuko abasirikare bagerageje kumukorere ‘Coup d’État’

08/12/2025
Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

08/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hateguwe isengesho ryo gusabira Buravan urembye

Hateguwe isengesho ryo gusabira Buravan urembye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umudepite mu Nteko y’u Rwanda yakoze amateka mu mikino ya EAC ibera Uganda yongera kwitwara neza

Rutsiro: Hadutse icyorezo kiri guheza bamwe ku kirago n’ivuriro ribegereye rikabatenguha

Igisirikare cya Congo-FARDC cyavuze ku mirwano ya Kamanyola cyongera kwegeka ku cy’u Rwanda-RDF ibinyoma

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.