Monday, October 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

AMAKURU MASHYA: William Ruto atsinze amatora yo gusimbura Kenyatta yari abereye V/Perezida

radiotv10by radiotv10
15/08/2022
in MU RWANDA
0
AMAKURU MASHYA: William Ruto atsinze amatora yo gusimbura Kenyatta yari abereye V/Perezida
Share on FacebookShare on Twitter

Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Amatora muri Kenya, yemeje ko William Ruto yatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu yari ahanganyemo na Raila Odinga.

Ibi byavuye mu matora yabaye mu cyumweru gishize, byatangajwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora muri Kenya ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 15 Kanama 2022.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yavuze ko ibyavuye mu matora by’agateganyo bigaragaza ko William Ruto yagize amajwi 50.49 % mu gihe Raila Odinga yagize 48%.

William Ruto wari wiyamamaje ku nshuro ya mbere kuri uyu mwanya w’Umukuru w’Igihugu, abaye Perezida wa Gatanu wa Kenya nyuma y’imyaka 10 ari Visi Perezida wa Uhuru Kenyatta usoje manda ze.

Gusa ubwo iyi manda yarangiraga, William Ruto wari inkoramutima ya Kenyatta, yaramwihindutse, yemeza ko ashyigikiye Raila Odinga bagiye bahanganira mu matora y’Umukuru w’Igihugu.

Mu kubarura amajwi, William Ruto Odinga bakunze kugendana mu majwi nubwo Ruto inshuro nyinshi ari we wakunze kuza hejuru ya Odinga.

Ibi byavuye mu matora bitangajwe mu buryo bw’agateganyo, biteganyijwe ko bizakurikirwa n’ibya burundu bizatangwa na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.

William Ruto wahise agira icyo abwira Abanya-Kenya, yabashimiye yaba abamutoye n’abataramushyigikiye, aboneraho gushimira Raila Odinga bari bahanganye.

Uyu mugabo utsinze amatora bidatunguranye cyane kuko yari mu bahabwaga amahirwe, yaboneyeho no gushimira Uhuru Kenyatta yabereye Visi Perezida muri manda ebyiri zombi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 − twelve =

Previous Post

Hateguwe isengesho ryo gusabira Buravan urembye

Next Post

Ingabo z’u Burundi zamaze kwinjira muri DRCongo mu butumwa bwaheejwemo RDF

Related Posts

Things to leave behind with the end of the week

Things to leave behind with the end of the week

by radiotv10
20/10/2025
0

Every new week is a quiet reset, a chance to step forward without dragging the emotional and mental clutter of...

Ubutumwa Perezida wa Senegal yageneye Perezida Kagame n’Abanyarwanda nyuma yo gusoza uruzinduko rwe

Ubutumwa Perezida wa Senegal yageneye Perezida Kagame n’Abanyarwanda nyuma yo gusoza uruzinduko rwe

by radiotv10
19/10/2025
0

Perezida Bassirou Diomaye Faye wa Senegal warangije uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu yagiriraga mu Rwanda rusize Ibihugu byombi birushijeho guteza imbere...

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

by radiotv10
18/10/2025
1

Rwanda’s ambitious move to introduce a new digital identification system has sparked widespread curiosity among citizens and observers eager to...

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

by radiotv10
18/10/2025
0

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, zahaye abanyeshuri 900 biga mu ishuri ry’i Juba ibikoresho binyuranye...

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

by radiotv10
18/10/2025
0

Hasohotse Iteka rya Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, ryirukana abayobozi babiri mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC n’undi umwe wo mu Kigo...

IZIHERUKA

Umuhanzikazi Nyarwanda uba hanze yashyize hanze indirimbo yuzuye amashimwe
IMYIDAGADURO

Umuhanzikazi Nyarwanda uba hanze yashyize hanze indirimbo yuzuye amashimwe

by radiotv10
20/10/2025
0

Things to leave behind with the end of the week

Things to leave behind with the end of the week

20/10/2025
Ubutumwa Perezida wa Senegal yageneye Perezida Kagame n’Abanyarwanda nyuma yo gusoza uruzinduko rwe

Ubutumwa Perezida wa Senegal yageneye Perezida Kagame n’Abanyarwanda nyuma yo gusoza uruzinduko rwe

19/10/2025
Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

18/10/2025
Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

18/10/2025
Ubutumwa buryohereye umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yageneye umuhanzi wamwambitse impeta

Hamenyekanye itariki y’ubukwe bw’umunyamakurukazi n’umuhanzi bazwi mu Rwanda

18/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ingabo z’u Burundi zamaze kwinjira muri DRCongo mu butumwa bwaheejwemo RDF

Ingabo z’u Burundi zamaze kwinjira muri DRCongo mu butumwa bwaheejwemo RDF

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umuhanzikazi Nyarwanda uba hanze yashyize hanze indirimbo yuzuye amashimwe

Things to leave behind with the end of the week

Ubutumwa Perezida wa Senegal yageneye Perezida Kagame n’Abanyarwanda nyuma yo gusoza uruzinduko rwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.