Sunday, October 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

INKURU Y’INCAMUGONGO: Umuhanzi Yvan Buravan yitabye Imana

radiotv10by radiotv10
17/08/2022
in IMYIDAGADURO, MU RWANDA
0
INKURU Y’INCAMUGONGO: Umuhanzi Yvan Buravan yitabye Imana
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi Burabyo Yvan uzwi nka Buravan, yitabye Imana azize uburwayi aho yari arwariye mu Buhindi ari na ho yatabarukiye.

Iyi nkuru y’incamugongo yaba ku muryango w’uyu muhanzi, inshuti ze n’abafana be ndetse n’Abanyarwanda muri rusange, yamenyekanye mu gicuku cy’ijoro rishyira kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Kanama 2022.

Itangazo ryashyizwe hanze n’ubuyobozi bw’abashinzwe gukurikirana inyungu za nyakwigendera, muri iri joro, rivuga ko bababajwe no gutangaza itabaruka ry’uyu muhanzi “witabye imana muri iri joro mu Buhindi aho yari ari kwivuriza indwara ya Cancer yo mu nda [Pancreatic cancer]”

Iri tangazo rikomeza rivuga ko Yvan Buravan yaranzwe no kubanira neza buri wese ndetse ibihangano bye bigafasha benshi gukunda Igihugu n’umuco nyarwanda.

Rigakomeza rigira riti “Itabaruka rye ni igihombo ku muryango n’inshuti ze ndetse no ku ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda.”

Iyi nkuru yashenguye benshi bagiye babigaragariza mu butumwa bakomeje kunyuza ku mbuga nkoranyambaga zo kwifuriza nyakwigendera Yvan Buravan kuruhukira mu mahoro.

Umuziki nyarwanda ubuze umuntu w’ingenzi kuko nyakwigendera Yvan Buravan ari umwe mu bahanzi nyarwanda b’abahanga bafite inganzo yihariye ndetse akaba yari akiri na muto.

Benshi mu bavuganye na we ndetse n’abari basanzwe ari inshuti ze za hafi, bemeza ko yari umusore urangwa n’urugwiro kuri bose, ugira ikinyabupfura no kubaha buri wese yaba umuto cyangwa umukuru, uworoheje n’ukomeye byumwihariko akaba yari azi kuganira ku buryo aho yabaga ari buri wese atifuzaga kuhava.

Nyakwigendera Buravan Imana imwakire mu bayo
Inganzo ye izaguma mu bakunzi be

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × 5 =

Previous Post

Perezida Kagame yageneye ubutumwa William Ruto

Next Post

Umujenerali wari ukomeye muri FARDC yapfuye urupfu rutunguranye

Related Posts

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

by radiotv10
18/10/2025
0

Rwanda’s ambitious move to introduce a new digital identification system has sparked widespread curiosity among citizens and observers eager to...

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

by radiotv10
18/10/2025
0

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, zahaye abanyeshuri 900 biga mu ishuri ry’i Juba ibikoresho binyuranye...

Ubutumwa buryohereye umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yageneye umuhanzi wamwambitse impeta

Hamenyekanye itariki y’ubukwe bw’umunyamakurukazi n’umuhanzi bazwi mu Rwanda

by radiotv10
18/10/2025
0

Umunyamakurukazi Yvonne Kayitesi uzwi nka Tessy n’umuhanzi w’umuraperi, Ishimwe Hakizimana uzwi nka Shizzo baherutse kwambikana impeta y’urukundo, bashyize hanze itariki...

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

by radiotv10
18/10/2025
0

Hasohotse Iteka rya Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, ryirukana abayobozi babiri mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC n’undi umwe wo mu Kigo...

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

by radiotv10
17/10/2025
0

Inzego z’umutekano n’iz’ibanze ziri gushakisha umusore wo mu Murenge wa Munyiginya mu Karere ka Rwamagana, watorotse nyuma yo gukekwaho gutera...

IZIHERUKA

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID
IMIBEREHO MYIZA

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

by radiotv10
18/10/2025
0

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

18/10/2025
Ubutumwa buryohereye umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yageneye umuhanzi wamwambitse impeta

Hamenyekanye itariki y’ubukwe bw’umunyamakurukazi n’umuhanzi bazwi mu Rwanda

18/10/2025
Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

18/10/2025
Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

17/10/2025
Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23

17/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umujenerali wari ukomeye muri FARDC yapfuye urupfu rutunguranye

Umujenerali wari ukomeye muri FARDC yapfuye urupfu rutunguranye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

Hamenyekanye itariki y’ubukwe bw’umunyamakurukazi n’umuhanzi bazwi mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.