Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwagombaga gusoma icyemezo cyarwo ku ifunga n’ifungurwa mu cyumweru gitaha, rwagisomye kuri uyu wa Gatanu, rutegeka ko Liliane Mugabekazi wagaragaye yambaye ikanzu igaragaza imyanya ye y’ibanga, arekurwa by’agateganyo.
Iki cyemezo cyasomwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Kanama 2022 mu gihe cyagombaga kuzasomwa mu cyumweru gitaha tariki 23 Kanama 2022.
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwanzuye ko uyu mukobwa arekurwa by’agateganyo kuko rwabonye nta mpamvu ikomeye yatuma akurikiranwa afunze.
Urukiko rwavuze icyaha kiregwa uyu mukobwa gihanishwa igifungo kitarengeje imyaka ibiri mu gihe ubundi imwe mu mpamvu iherwaho kuba umuntu yakurikiranwa afunze ari uko icyaha aregwa gihanishwa igifungo kiri hejuru y’imyaka ibiri.
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kandi ruvuga ubusanzwe ihame ari uko uregwa akurikiranwa ari hanze nkuko biteganywa n’amategeko.
Kuva kuri uyu wa Kane tariki 18 Kanama ubwo Mugabekazi yagezwaga imbere y’Urukiko, ku mbuga nkoranyambaga hatangijwe ubukangurambaga busaba ko uyu mukobwa arekurwa bwari burangajwe imbere n’abavuga ko bahirimbanira uburenganzira bw’abari n’abategarugori.
RADIOTV10