Thursday, December 25, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Me Evode ahishuye icyatuma Urukiko rwigiza imbere isomwa ry’urubanza nk’ibyabaye kuri Liliane

radiotv10by radiotv10
24/08/2022
in MU RWANDA
1
Me Evode ahishuye icyatuma Urukiko rwigiza imbere isomwa ry’urubanza nk’ibyabaye kuri Liliane
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamategeko yagaragaje impamvu zishobora gutuma Urukiko rwigiza imbere isomwa ry’umwanzuro warwo nk’ibiherutse kuba mu rubanza ruregwamo Mugabekazi Liliane ukurikiranyweho gukora ibiterasoni mu ruhame.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Kanama 2022 ni bwo hari kuba hasomwe urubanza rw’ifunga n’ifungurwa by’agateganyo ruregwamo uyu mukobwa wagarutsweho cyane nyuma yo gukurikiranwaho icyaha cyo gukora ibiterasoni mu ruhame kubera imyambarire ye yajyanye mu gitaramo igaragaza imyanya ye y’ibanga.

Gusa mu buryo butunguranye, uru rubanza rwaburanishijwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, rwasomwe nyuma y’amasaha ruburanishijwe kuko ku wa Gatanu tariki 19 Kanama rwasomwe, Urukiko rugafata icyemezo cyo kurekura uyu mukobwa.

Iki cyemezo cyasomwe itariki yari igenwe itageze, kibajijweho na bamwe barimo n’abataratinye kuvuga ko Umucamanza ashobora kuba yaragifashe kubera impaka zari zikomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, za bamwe bifuzaga ko uyu mukobwa arekurwa.

Umunyamategeko wunganira abandi mu nkiko akaba n’umwarimu muri kaminuza mu bijyanye n’amategeko, Me Evode Kayitana, mu kiganiro yagiranye na RADIOTV10, yavuze ko kuba Urukiko rwakwigiza imbere itariki yo gusomeraho icyemezo cyarwo, nta gikuba kiba cyacitse.

Agaragaza impamvu zishobora gutuma ibi biba, Me Evode Kayitana yagize ati “Umucamanza bashobora kuba bamushyize mu mahugurwa, ashobora kuba hari izindi manza nyinshi bamuhaye muri icyo cyumweru bikaba ngombwa ko avuga ati ‘reka nzisome hakiri kare’.”

Akomeza avuga kandi ko Urukiko rushobora no gusoma icyo cyemezo cyarwo mbere y’itariki rwari rwavuze, bisabwe n’Ubushinjacyaha.

Ati “Ubushinjacyaha hari igihe burega ariko bwageramo hagati bukabona butari bukwiye kuba bwaratanze icyo kirego bukaba bwanakwandikira Urukiko ko icyo kirego bukiretse…

Iyo Urukiko rubonye Ubushinjacyaha bwaretse icyo kirego kandi umuntu afunze yakagombye kuzasomerwa mu cyumweru gitaha ibijyanye n’ifunga n’ifungurwa bye, icyo gihe Urukiko rushobora guhita ruvuga ruti ‘wa muntu ufunze nimumusomere hakiri kare yitahire’.”

Uyu munyamategeko avuga ko iyi mpamvu iri mu zishobora kuba zaratumye ruriya rubanza ruregwamo Mugabekazi Liliane asomerwa mbere y’itariki yagombaga gusomerwaho.

Ati “Wenda hagati y’Urukiko n’Ubushinjacyaha bashobora kuba barumvikanye ko kiriya kirego cy’ifunga n’ifungurwa Ubushinjacyaha bukiretse.”

Kuri iki kirego kiregwamo Mugabekazi, uyu Munyamategeko avuga ko Ubushinjacyaha bushobora kuzatanga ikirego cyo mu mizi mu gihe bwabona ari ngombwa.

Gusa avuga ko uregwa we adashobora gusaba ko itariki yo kumusomera yigizwa imbere kuko bigoye ko yabona impamvu yashingiraho atanga icyo cyifuzo.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Jean Paul says:
    3 years ago

    Me Evode Kayitana turamwemera ariko kuri iyi ngingo yagakwiye kuba azana ingingo z’amategeko cg doctrines zisupportinga what he said, kuko aho duhita twibaza niba yisunze amategeko cg niba ari ibitekerezo bye bwite. Murakoze.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 + seventeen =

Previous Post

Kenya: Undi wari ukuriye amatora mu Karere yapfuye amarabira

Next Post

Ntacyo bongeyeho- Abamotari baracyarira ngo ibiciro bishya byashyizweho biracyabagusha mu gihombo

Related Posts

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

by radiotv10
24/12/2025
0

Every year in December, something powerful happens across the world. Airports fill up, buses travel overnight, roads become crowded, and...

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

by radiotv10
24/12/2025
0

Mu Murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke, habereye impanuka y’imodoka y’ikamyo yari ipakiye Sima, yaguye mu manga, ariko ntiyagira...

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

by radiotv10
24/12/2025
0

For many young adults in Kigali and across Rwanda, living with parents after university or in the early years of...

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

by radiotv10
24/12/2025
0

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika ya Mozambique, yasuye inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri mu butumwa muri Mocímboa da Praia,...

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
23/12/2025
0

Umunyamakuru Gakuru Emmanuel wamenyekanye nka Muzehe Gakuru uri mu bamaze igihe bakora itangazamakuru mu Rwanda, yatawe muri yombi akurikiranyweho gutanga...

IZIHERUKA

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho
IMIBEREHO MYIZA

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

by radiotv10
24/12/2025
0

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

24/12/2025
Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

24/12/2025
Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

24/12/2025
Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

24/12/2025
Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

23/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ntacyo bongeyeho- Abamotari baracyarira ngo ibiciro bishya byashyizweho biracyabagusha mu gihombo

Ntacyo bongeyeho- Abamotari baracyarira ngo ibiciro bishya byashyizweho biracyabagusha mu gihombo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.