Kuri uyu wa gatandatu mu murenge wa Kanombe mu Kagali ka Karama mu karere ka Kicukiro hatangijwe ubukangurambaga bwo gushishikariza abaturage kwishyura ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de Sante)
Ni mugihe hari gusozwa ndetse hanitegurwa gutangira umwaka mushya w’ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de sante) aho abaturage bose basabwa guhagurukira iki gikorwa.
Ni igikorwa cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kanombe, ubuyobozi bw’akarere ka Kicukiro, umuyobozi w’akagali ka Karama n’abandi bayobozi batandukanye mu nzego z’umurenge.
Uwera Anna umuyobozi w’akagali ka Karama igikorwa cyabereyemo yibukije abaturage ko ariwo musingi w’iterambere kandi ko udafite ubuzima bwiza nta terambere igihugu cyageraho ariyo mpamvu bakangurirwa kwishyura ubwisungane mu kwivuza.
Ushinzwe ubukangurambaga bwa mutual de sante mu karere ka kicukiro madam Mukamana Marie Claire yakakanguriye abaturage gufata iya mbere mu kwiyishyurira ubwisungane cyane ko hari abamaze kubigira umuco wo gutegereza ko ubuyobozi bubishyurira.
Yagize ati: “Nta wundi muntu uzishingira ubuzima bwawe, ubuzima bwawe buri mu biganza byawe ukwiye gufata iya mbere utekereza uko wiyishyurira ubwisungane mu kwivuza nubwo hari abafashwa na leta bitewe n’ubushobozi buke kandi bigaragara” .
Abaturage bo mu kagari ka Karama batangiye gahunda y’ubukangurambaga bwo gutanga ubwisungane mu kwivuza
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kanombe Mapambano Festus Yasabye ko by’umwihariko abayobozi b’imidugudu naba mutwarasibo kumenya amakuru y’abo bayobora cyane ku makuru arebana no kwishyura ubwisungane mu kwivuza.
Yabasabye kumenya abaturage babo n’ ibibazo bafite.
Yagize ati: “Nkuko mumenya amazina y’abo muyobora mugomba no kunenya niba bishyuye ubwisungabe mu kwivuza cyangwa hari ubundi basanzwe bakoresha, kumenya abaturage bawe ibyo bizadufasha mu gukomeza kurinda umutekano wacu” .
Ni ubukangurambaga buzamara icyumweru Guhera kuri uyu wa 20 – 27 kamena 2021.
uri uyu munsi hishyuye imiryango 21 zigizwe n’abantu 89 bishyuye amafaranga ibihimbi magana abiri na mirongo itandatu na bitandatu (266,000FRW) bihaye intego ko ukwezi kwa nyakanga kuzarangira a atuye akagali ka Karama bishyuye ku kigero cya 100%.
Abaturage basobanuriwe ibyiza byo gutanga ubwisungane mun kwivuza hakiri kare
INKURU YANDITSWE NA: Denise MBABAZI MPAMBARA/Radio &TV10 Rwanda