Friday, November 7, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

‘Yampe yose’ twayisezereye: Abarimu umushahara wa mbere utubutse wabasesekayeho barabyinira ku rukoma

radiotv10by radiotv10
01/09/2022
in MU RWANDA
0
‘Yampe yose’ twayisezereye: Abarimu umushahara wa mbere utubutse wabasesekayeho barabyinira ku rukoma
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko abarimu bozamuriwe umushahara, uwa mbere uje wiyongereyeho ayo bemerewe, wabagezeho, ubu akanyamuneza ni kose, umwe ati “ubu noneho si ‘yampe yose’ natwe turabasha kwizigamira.”

Tariki ya 01 Kanama 2022, ni umunsi wasendereje akamwenyu ku mitima y’abarimu bo mu Rwanda ubwo Guverinoma y’u Rwanda yatangazaga ko abigisha mu mashuri abanza (bafite A2) bazongererwa umushahara ku rugero rwa 88%, naho abafite impamyabumenyi ya A0 (bigisha mu mashuri yisumbuye) bazongererwa ku kigero cya 40%.

Ni icyemezo cyatangiye kubahirizwa muri uku kwezi kwa Kanama 2022, aho ubu imishahara ya mbere yiyongereyeho iyi nyongera, yamaze kugera kuri ba nyirayo.

Umwarimu uhemberwa A2, yatahanaga amafaranga 57 639 Frw ubu akaba yiyongereho 50 849, ni ukuvuga ko azajya ahembwa 108 488 Frw naho uhemberwa impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza (A0) watahanaga 176 189 Frw akaba yarongereweho 70 195 ubu azajya ahembwa 246 384 Frw.

Bamwe mu barimu bamaze gufata iyi mishahara, babwiye RADIOTV10 ko akanyamuneza ari kose kuko uku kongezwa bari baragusabye kuva cyera.

Umwe yagize ati “Ni ibyishimo byinshi cyane cyane nkatwe abayobozi bari bungirije ubundi baduhembaga nk’abarimu ariko Leta yadutekerejeho hari ikiyongereyeho ku mushahara, ni ibyishimo byinshi, ntabwo ari ‘yampe yose’ ahubwo no kuzigama nkuko twabitojwe.”

Mugenzi we ati “Kuri konti yagezeho, ubu nta mwarimu uhangayikishijwe n’uko umwana azajya mu ishuri ubwo ingengabihe izaba yasohotse.”

Uyu mwarimu usanzwe ari n’umubyeyi, avuga ko aya mafaranga aje mu bihe byiza mu gihe itangira ry’amashuri ryegereje.

Ati “Ubusanzwe twabaga turi abarimu twigisha abana duhawe n’ababyeyi ariko mwarimu akaba ahangayikishijwe nuko uwe ashobora kutajya ku ishuri kubera kubura ubushobozi, ubu rero icyo kibazo cyavuyeho ntabwo tugihangayitse.”

Aba barimu bavuga ko bagiye no kurushaho kwiteza imbere kuko kuba umushahara wiyongereye, bizanatuma n’inguzanyo bakaga muri banki yiyongera.

Umwe ati “Niba nahembwaga nk’ibihumbi 100 ku mushahara wanjye hakaba hiyongereyeho andi ibihumbi 107, birumvikana ko ubwo nzaba ngiye gufata inguzanyo ku mushahara, bizatuma mpabwa amafaranga yiyongereye amfasha gukora umushinga runaka.”

Bavuga kandi ko ibyishimo byabo bitazagarukira kuri uyu mushahara utubutse gusa ahubwo ko bazanarushaho gukora akazi neza.

Undi ati “Dushimira nyakubahwa Perezida wa Repubulika kuko yumvise icyifuzo cyacu, icyo tugiye gukora tubimwereka, tugiye kongera umusaruro, ni ukuvuga ngo rya reme ry’uburezi tugiye kurisigasira.”

Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine ubwo yavugaga kuri iri zamuka ry’umushahara, yavuze ko abarimu bakwiye kumva ko uko bongerewe umushahara na bo bakwiye kuzamura ibyo batangaga ndetse ko n’igenzura bakorerwaga rigiye kwiyongera.

INKURU MU MASHUSHO

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nine − 5 =

Previous Post

Impuguke yagaragaje umusaruro w’uruzinduko rwa Blinken mu by’u Rwanda na DRCongo

Next Post

DRC: Abatamenyekanye biraye mu nka bicamo 28 bazitemye n’imihoro

Related Posts

Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

by radiotv10
07/11/2025
0

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Felix Namuhoranye, yifashishije ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamuhamagaye kuri telefone saa cyenda z’ijoro, yavuze...

Ngoma: Inyubako z’Akarere bakoreramo ngo na bo ubwabo zibatera isoni

Ngoma: Inyubako z’Akarere bakoreramo ngo na bo ubwabo zibatera isoni

by radiotv10
07/11/2025
0

Abafite ibikorwa by’ubucuruzi mu Murenge wa Kibungo bakorera mu nzu z’Akarere kabo ka Ngoma, bavuga ko zisa nabi, ku buryo...

Harakekwa iki ku mukecuru wasanzwe yapfuye mu musarani w’akabari yari yagiye kunyweramo

Harakekwa iki ku mukecuru wasanzwe yapfuye mu musarani w’akabari yari yagiye kunyweramo

by radiotv10
07/11/2025
0

Umukecuru wasanzwe yapfuye mu musarani w’akabari gaherereye mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, birakekwa ko yaba yajugunywemo n’abamwishe....

Perezida Kagame na Madamu J.Kagame bakiriye abayobozi mu nzego nkuru za America

Perezida Kagame na Madamu J.Kagame bakiriye abayobozi mu nzego nkuru za America

by radiotv10
07/11/2025
0

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye ku meza abayobozi mu nzego nkuru muri Leta Zunze Ubumwe za America,...

Perezida Kagame na Madamu J.Kagame bakiriye abayobozi mu nzego nkuru za America

Eng.-President Kagame and First Lady host Senior U.S Officials including Senior Advisor to the White House

by radiotv10
07/11/2025
0

President Paul Kagame and First Lady Jeannette Kagame hosted senior officials from the United States of America, including Paula White-Cain,...

IZIHERUKA

Style on a Budget: How to Build a Chic Wardrobe in Kigali Without Breaking the Bank
IMYIDAGADURO

Style on a Budget: How to Build a Chic Wardrobe in Kigali Without Breaking the Bank

by radiotv10
07/11/2025
0

Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

07/11/2025
Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

07/11/2025
Umunyamakuru wa siporo uzwi mu Rwanda wasezeye igitangazamakuru yakoreraga hamenyakenye aho yerecyeje

Umunyamakuru wa siporo uzwi mu Rwanda wasezeye igitangazamakuru yakoreraga hamenyakenye aho yerecyeje

07/11/2025
AFC/M23 yongeye kugaragariza amahanga amarorerwa akorwa n’uruhande bahanganye inayerurira icyo yiyemeje

AFC/M23 yongeye kugaragariza amahanga amarorerwa akorwa n’uruhande bahanganye inayerurira icyo yiyemeje

07/11/2025
Abasirikare barimo Aba-Colonel mu gisirikare cya Congo bakurikiranyweho kunyereza kawunga, umuceri n’amata

Abasirikare barimo Aba-Colonel mu gisirikare cya Congo bakurikiranyweho kunyereza kawunga, umuceri n’amata

07/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
DRC: Abatamenyekanye biraye mu nka bicamo 28 bazitemye n’imihoro

DRC: Abatamenyekanye biraye mu nka bicamo 28 bazitemye n’imihoro

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Style on a Budget: How to Build a Chic Wardrobe in Kigali Without Breaking the Bank

Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.