Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS), ryatangaje ko kugeza ubu nta bwandu bushya bw’icyorezo cya Ebola bukigaragara ku butaka bwa Guinea.
Ku itariki 14 z’ukwezi kwa kabiri kw’uyu mwaka wa 2021, nibwo icyorezo cya Ebola cyongeye kugaragara ku nshuro ya kabiri muri iki gihugu gituwe n’abaturage babarirwa muri miliyoni 13.
Kuva cyagaragara mu bihugu byo mu burengerazuba bw’umugabane w’Afrika mwaka w’2014 bikaza gutangazwa ko cyarangiye mu mwaka Wa 2016,icyo gihe cyasize gihitanye abantu babarirwa mu bihumbi 11 n’abantu 300, mu bihugu bya Guinea, Liberia na Sierra Leone.
INKURU YA: Assoumani TWAHIRWA/Radio/TV10 Rwanda