• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kenya: Urw’Ikirenga rwemeje ko Raila Odinga atsinzwe, ruhamya ko William Ruto yatsinze amatora

radiotv10by radiotv10
05/09/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Kenya: Urw’Ikirenga rwemeje ko Raila Odinga atsinzwe, ruhamya ko William Ruto yatsinze amatora
Share on FacebookShare on Twitter

Urukiko rw’Ikirenga muri Kenya, rwemeje ko ikirego cya Raila Odinga wasabaga ko ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu biteshwa agaciro, kidafite agaciro, rushimangira ko William Ruto yatsinze aya matora.

Ni icyemezo cyasomwe kuri uyu wa Mbere tariki 05 Nzeri 2022, aho Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Martha Koome, yanzuye ko ikirego cya Raila Odinga kidafite ishingiro.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Martha Koome yavuze ko uruhande rwa Raila Odinga rutigeze rugaragaza ibimenyetso rushingiraho ruvuga ko amatora atanyuze mu mucyo.

Raila Odinga watsinzwe ku majwi 48.5% mu gihe William Ruto yagize amajwi 50.49%, ariko uyu mugabo umaze kwiyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu inshuro eshanu zose atsindwa.

Nyuma yuko hasohotse ibyavuye mu matora y’uyu mwaka, Odinga yahise abitera utwatsi, avuga ko habayemo uburiganya hifashishijwe ikoranabuhanga ari na byo byafashishije mucyeba we Ruto kwegukana intsinzi.

Urubanza rw’ikirego yashyikirije Urukiko rw’Ikirenga, rwaburanishijwe mu cyumweru gishize n’abacamanza barindwi b’uru Rukiko rw’Ikirenga.

Bamaze iminsi itatu bumva uruhande rwa Raila Odinga rwareze ndetse n’Uruhande rwa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yarezwe.

Kuri uyu wa Mbere tariki 05 Nzeri 2022, Urukiko rw’Ikirenga rwasomye icyemezo cyarwo, rwemeza ko ibyavuye mu matora bifite ishingiro, ruvuga ko ikirego cy’uruhande rwareze kidafite ishingiro.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 + one =

Previous Post

Mugisha Samuel Kapiteni w’ikipe y’u Rwanda mu magare yaburiye muri USA

Next Post

UK yabonye Minisitiri w’Intebe mushya ubaye umugore wa gatatu uyoboye iki Gihugu

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
UK yabonye Minisitiri w’Intebe mushya ubaye umugore wa gatatu uyoboye iki Gihugu

UK yabonye Minisitiri w’Intebe mushya ubaye umugore wa gatatu uyoboye iki Gihugu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.