Thursday, December 25, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kenya: Urw’Ikirenga rwemeje ko Raila Odinga atsinzwe, ruhamya ko William Ruto yatsinze amatora

radiotv10by radiotv10
05/09/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Kenya: Urw’Ikirenga rwemeje ko Raila Odinga atsinzwe, ruhamya ko William Ruto yatsinze amatora
Share on FacebookShare on Twitter

Urukiko rw’Ikirenga muri Kenya, rwemeje ko ikirego cya Raila Odinga wasabaga ko ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu biteshwa agaciro, kidafite agaciro, rushimangira ko William Ruto yatsinze aya matora.

Ni icyemezo cyasomwe kuri uyu wa Mbere tariki 05 Nzeri 2022, aho Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Martha Koome, yanzuye ko ikirego cya Raila Odinga kidafite ishingiro.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Martha Koome yavuze ko uruhande rwa Raila Odinga rutigeze rugaragaza ibimenyetso rushingiraho ruvuga ko amatora atanyuze mu mucyo.

Raila Odinga watsinzwe ku majwi 48.5% mu gihe William Ruto yagize amajwi 50.49%, ariko uyu mugabo umaze kwiyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu inshuro eshanu zose atsindwa.

Nyuma yuko hasohotse ibyavuye mu matora y’uyu mwaka, Odinga yahise abitera utwatsi, avuga ko habayemo uburiganya hifashishijwe ikoranabuhanga ari na byo byafashishije mucyeba we Ruto kwegukana intsinzi.

Urubanza rw’ikirego yashyikirije Urukiko rw’Ikirenga, rwaburanishijwe mu cyumweru gishize n’abacamanza barindwi b’uru Rukiko rw’Ikirenga.

Bamaze iminsi itatu bumva uruhande rwa Raila Odinga rwareze ndetse n’Uruhande rwa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yarezwe.

Kuri uyu wa Mbere tariki 05 Nzeri 2022, Urukiko rw’Ikirenga rwasomye icyemezo cyarwo, rwemeza ko ibyavuye mu matora bifite ishingiro, ruvuga ko ikirego cy’uruhande rwareze kidafite ishingiro.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 − 1 =

Previous Post

Mugisha Samuel Kapiteni w’ikipe y’u Rwanda mu magare yaburiye muri USA

Next Post

UK yabonye Minisitiri w’Intebe mushya ubaye umugore wa gatatu uyoboye iki Gihugu

Related Posts

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

by radiotv10
25/12/2025
0

Mushinzimana Stanislas warutuye mu kagari ka Murambi mu murenge wa Nyakarenzo wari warezwe n’umugore batari babanye neza yasanzwe mu cyumba...

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

by radiotv10
25/12/2025
0

Polisi ikorera mu Karere ka Musanze yafashe abagabo babiri bari barashinze uruganda rukora inzoga zitujuje ubuziranenge, izwi nka ‘Muriture’, bari...

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

by radiotv10
24/12/2025
0

Every year in December, something powerful happens across the world. Airports fill up, buses travel overnight, roads become crowded, and...

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

by radiotv10
24/12/2025
0

Mu Murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke, habereye impanuka y’imodoka y’ikamyo yari ipakiye Sima, yaguye mu manga, ariko ntiyagira...

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

by radiotv10
24/12/2025
0

For many young adults in Kigali and across Rwanda, living with parents after university or in the early years of...

IZIHERUKA

Ibyari isengesho muri Nigeria byahindutse amarira mu kanya nk’ako guhumbya
AMAHANGA

Ibyari isengesho muri Nigeria byahindutse amarira mu kanya nk’ako guhumbya

by radiotv10
25/12/2025
0

Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

25/12/2025
Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

25/12/2025
Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

25/12/2025
Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

24/12/2025
Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

24/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
UK yabonye Minisitiri w’Intebe mushya ubaye umugore wa gatatu uyoboye iki Gihugu

UK yabonye Minisitiri w’Intebe mushya ubaye umugore wa gatatu uyoboye iki Gihugu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibyari isengesho muri Nigeria byahindutse amarira mu kanya nk’ako guhumbya

Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.