• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umugore wa Bunyoni yari yatangarije mu rusengero ko Imana igiye kubazamura ku rundi rwego

radiotv10by radiotv10
09/09/2022
in MU RWANDA
2
Umugore wa Bunyoni yari yatangarije mu rusengero ko Imana igiye kubazamura ku rundi rwego
Share on FacebookShare on Twitter

Alain Guillaume Bunyoni wakuwe ku mwanya wa Mnisitiri w’Intebe mu Burundi nyuma yo gutahurwaho umugambi wo gushaka guhirika ubutegetsi, umugore we yari aherutse kujya mu rusengero yigamba ko yaba agiye kuzamuka mu ntera akitwa umugore wa Perezida.

Alain Guillaume Bunyoni wasimbuwe na Gervais Ndirakobuca kuri uyu wa Gatatu tariki 07 Nzeri 2022, yari amaze iminsi avugwaho gushaka guhirika Perezida Evariste Ndayishimiye akamusimbura ku ntebe y’Umukuru w’Igihugu.

Amarenga y’ibibazo bitutumba hagati y’aba bayobozi, byagiye bigaragarira mu magambo bavugiraga mu ruhame, bumvikana basa nk’abahanganye.

Abasesenguzi bakurikiranira hafi politiki y’u Burundi, bemeza ko Alain Guillaume Bunyoni yari amaze iminsi ari mu migambi yo gukorera Coup d’etat Evariste Ndayishimiye.

Umugore wa Bunyoni na we yari aherutse gusa nk’aho abicamo amarenga ubwo we n’umugabo we bari mu rusengero.

Ubwo bari bageze mu mwanya wo gushima Imana no gutanga amaturo y’Imana, Madamu wa Bunyoni yagiye imbere y’imbaga y’Abakristu, avuga ko afite byinshi byo gushimira Imana kuko umuryango we wagiye ugirirwa ubuntu ukazamuka.

Yavuze ko muri 2009 ubwo umugabo we yari Minisitiri usanzwe, Imana yamusezeranyije ko we n’umugabo we Imana igiye kubazamura ku rundi rwego bikaza no kuba kuko umugabo we ubu yari Minisitiri w’Intebe.

Ati “Imana yavuganye nanjye ko igiye kunzamura gusumbya, ivugana nanjye ibintu byinshi narabibonye n’ibindi ndabirindiriye [ashaka kuvuga ko agiye kuba umugore wa Perezida].”

Nyuma yo kuvuga iryo jambo yahise avuga ko ku bw’izo mpamvu yazanye ituro rikomeye. Ati “Ubwo rero sinaje mu nzu y’Imana amaramasa kuko aha nahakuye umugisha, ndatanga Miliyoni.”

Amakuru aturuka i Burundi, avuga ko Alain Guillaume Bunyoni wakuwe ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe, yaba ari gucungishwa ijisho ndetse ko ashobora gukurikiranwa mu butabera.

Bunyoni n’umugore we basanzwe ari abakristu bakomeye

RADIOTV10

Comments 2

  1. Nteziyaremye says:
    4 years ago

    Bagiye banyurwa nimyamya barimo bakareka gukomeza kwifuza! Ministry wintebe nawe ko aba afite umwanya mwiza. Bajye batuza.

    Reply
  2. Bbb says:
    4 years ago

    Umugore wahaze
    ngwagiye kuba première dame
    Imana yararushye
    uraryama warota ngwimana

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five + 1 =

Previous Post

Inkuru ibabaje iturutse mu Bwongereza: Queen Elizabeth amaze gutanga (Kwitaba Imana)

Next Post

Umuhanga yagaragaje ibimenyetso bitamaza umukobwa wa Rusesabagina ko yabeshyeye u Rwanda kumuneka

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Umuhanga yagaragaje ibimenyetso bitamaza umukobwa wa Rusesabagina ko yabeshyeye u Rwanda kumuneka

Umuhanga yagaragaje ibimenyetso bitamaza umukobwa wa Rusesabagina ko yabeshyeye u Rwanda kumuneka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.