Umuhanga yagaragaje ibimenyetso bitamaza umukobwa wa Rusesabagina ko yabeshyeye u Rwanda kumuneka

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunyamerika w’umuhanga mu by’ikoranabuhanga, yasobanuye ko ibyatangajwe ko umukobwa wa Paul Rusesabagina yanetswe n’u Rwanda hakoreshejwe ikoranabuhanga rya Pegasus, ari ikinyoma, anagaragaza ibimenyetso.

Tariki 27 Nyakanga 2022, Carine Kanimba yitabye Komisiyo ishinzwe Iperereza mu Nteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za America, ayihamiriza ko u Rwanda rwamunetse rukoresheje Pegasus.

Izindi Nkuru

Inzobere mu by’ikoranabuhanga, Jonathan Boyd Scott yashyize hanze inyandiko itanga ibisobanuro ku bivugwa ko uyu mukobwa wa Rusesabagina yumvirijwe kuri telefone ye hakoreshejwe iri koranabuhanga rihambaye.

Iyi nyandiko ya Jonathan Boyd Scott yageneye Umusenateri Ted Cruz uhagarariye Texas mu Nteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za America, igira iti “Nyuma y’iperereza ku bimenyetso byeretswe Komisiyo ishinzwe Iperereza bitanzwe na Amnesty International na The Citizen Lab byerekeye telefone yinjiriwe ya Carine Kanimba, natahuye ko iyinjirirwa ridashoboka.”

Iyi nzobere ikomeza ivuga ko “bidashoboka ko iPhone yari kwinjirirwa muri Gashyantare 2021 kuko yakoresha iOS ya 14.6. iOS ya 14.6 yakoreshejwe kugeza tariki 24 Gicursi 2021.”

Akomeza avuga ko ikigo Citizen Lab n’Umuryango wa Amnesty International batanze ibimenyetso binyuranye n’ukuri bigatuma ibyavuye muri ririya perereza biza bidashingiye ku kuri.

Avuga ko ibyavuye muri iri perereza ryakozwe n’ikigo gisinzwe ubushakashatsi mu by’umutekano wa telefone cya ZecOps muri Nyakanga 202, byagendeye kuri kode igaragaza ko iryo yumviriza ryifashishije Pegasus ryabayeho ariko “ku bimenyetso bya Kanimba ntabwo ari iby’ukuri, kandi nta tangazo ryatangajwe ry’ibyo bimenyetso byacuzwe.”

Uyu muhanga avuga ko uyu mukobwa wa Rusesabagina wagendeye kuri ibyo bimenyetso by’ibicurano agahura n’abayobozi muri Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America ndetse agahabwa n’ubufasha.

Ati “Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America n’Ikigo cy’Abanyamerika gisinzwe abasora cyahaye ubufasha bw’umutekano Kanimba bagendeye ku makuru y’ibinyoma yatanzwe na Kanimba ayakuye muri Amnesty International na Citizen Lab.”

Yasoje avuga ko ku bw’iyi mpamvu asaba ko hakorwa irindi perereza ry’ikoranabuhanga ku birego byacuzwe na Carine Kanimba na Citizen Lab.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru