Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique yasuye Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo guhashya ibyehebe mu Ntara ya Cabo Delgado, avuga ko kuva zaza muri ubu butumwa, hagaragaye intambwe ishimishije mu kugarura amahoro.
Admiral Joaquim Mangrasse, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique, yasuye ingabo z’u Rwanda ziri mu gace ka Mocimbao da Praia muri iyi Ntara ya Cabo Delgado, kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Nzeri 2022.
Admiral Joaquim Mangrasse yaboneyeho gushima uruhare ingabo z’u Rwanda zagize mu bikorwa byo kugarura amahoro muri ibi bice byari byarayogojwe n’ibyihebe.
Yavuze ko kuva umwaka ushize ubwo Ingabo z’u Rwanda zoherezwaga muri ubu butumwa bwo kurwanya ibyihebe, hamaze kugaragara intambwe ishimishije mu kugarura amahoro.
Yanashimiye kandi imikoranire hagati y’inzego z’umutekano z’u Rwanda n’iza Mozambique muri ibi bikorwa bikomeje gutuma abaturage ibihumbi n’ibihumbi bari baravuye mu byabo, babisubiramo.
Admiral Joaquim Mangrasse yasuye Ingabo z’u Rwana ziri muri Mozambique mu butumwa bwo kugarura amahoro nyuma y’amasaha macye, Abakuru b’Ibihugu byombi; Paul Kagame na Filipe Nyusi bagiranye ibiganiro.
Ni ibiganiro byabereye i Nairobi muri Kenya ku wa Mbere tariki 12 Nzeri ubwo bahuriragayo bitabiriye umuhango w’irahira rya mugenzi wabo William Ruto, wabaye kuri uyu wa Kabiri.
Perezida Kagame na Nyusi baganiriye ku buryo bakomeza kongerera ingufu imikoranire iri hagati y’Ibihugu byombi; u Rwanda na Mozambique.
RADIOTV10