• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Bucyibaruta wakatiwe imyaka 20 n’Urukiko rwo mu Bufaransa yarekuwe nyuma y’amezi 2

radiotv10by radiotv10
14/09/2022
in MU RWANDA
0
Bucyibaruta wakatiwe imyaka 20 n’Urukiko rwo mu Bufaransa yarekuwe nyuma y’amezi 2
Share on FacebookShare on Twitter

Laurent Bucyibaruta wahoze ari Perefe w’icyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro uherutse gukatirwa igifungo cy’imyaka 20 n’Urukiko rwa Rubanda rw’i Paris mu Bufaransa, yarekuwe by’agateganyo.

Bucyibaruta yarekuwe n’Urukiko ku mpamvu zirimo uburwayi yakunze kugaragaza, aho bivugwa ko kuva yafungwa yagiye agira uburwayi bwa hato na hato akajyanwa kwa muganga inshuro zitandukanye.

Ubutabera bwo mu Bufaransa bwafashe icyemezo cyo kurekura by’agateganyo uyu Munyarwanda ngo kuko nta Gereza ifite ubushobozi bwo kuba yakomeza gukurikirana ibibazo by’ubuzima afite.

Urukiko rwafashe icyemezo cyo kurekura uyu mugabo w’imyaka 78 mu gihe hagitegerejwe icyemezo ku bujurire bwe ku gifungo cy’imyaka 20 yakatiwe n’Urukiko rwa Rubanda rw’i Paris.

Arekuwe nyuma y’amezi abiri akatiwe iki gihano dore ko uru Rukiko rwafashe icyemezo cy’iki gifungo tariki 12 Nyakanga z’uyu mwaka wa 2022.

Ubwo yakatirwaga iki gifungo cy’imyaka 20, yahise ahabwa iminsi 10 yo kuba yakijuririye, akaza no kubyubahiriza akajurira.

Urukiko rwa Rubanda rw’i Paris rwakatiye Bucyibaruta Laurent iki gifungo, rumuhamije ibyaha birimo ubufatanyacyaha mu gukora Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu.

Umuryango ufite inshingano zo gushakisha abakekwaho Jenoside Yakorewe Abatutsi baba mu Burayi, CPCR watangaje ko iyi myitwarire ya Bucyibaruta igaragaza gushaka guhunga kurangiza igihano yakatiwe bityo ko biteye impungenge.

Bucyibaruta arekuwe mu gihe i Kigali mu Rwanda hari kubera inama y’abashakashatsi n’inzobere mu by’amateka zo mu Rwanda no mu Bufaransa, bari kugirana ibiganiro bigamije gukomeza inzira yo kugararaza ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni inama yateguwe n’abarimo Prof Vincent Duclert wakoze raporo yagaragaje ko u Bufaransa bwagize uruhare ntashidikanywaho mu mateka y’ibyabaye mu Rwanda.

Claudine MAHORO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × two =

Previous Post

Umukuru w’Ingabo za Mozambique yavuze ko kuva RDF yagera CaboDelgado hahindutse byinshi

Next Post

Igihugu kizakomeza kubakenera- Minisitiri abwira Abapolisi 155 barimo ba ‘CP’ babiri basezeweho

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Igihugu kizakomeza kubakenera- Minisitiri abwira Abapolisi 155 barimo ba ‘CP’ babiri basezeweho

Igihugu kizakomeza kubakenera- Minisitiri abwira Abapolisi 155 barimo ba 'CP' babiri basezeweho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.