Tuesday, November 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Twanze guhomba burundu Igihugu cyatwibarutse- Mme J.Kagame yasangije amahanga urugendo rw’u Rwanda mu kwiyubaka

radiotv10by radiotv10
16/09/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Twanze guhomba burundu Igihugu cyatwibarutse- Mme J.Kagame yasangije amahanga urugendo rw’u Rwanda mu kwiyubaka
Share on FacebookShare on Twitter

Madamu Jeannette Kagame uri muri Suwede, yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi hari abakekaga ko u Rwanda rwageze ku iherezo ryarwo ariko ko Abanyarwanda banze guheranwa n’ibyari bimaze kubabaho, bakiyemeza gutangira urugendo rwo kwiyubaka.

Yabivuze mu biganiro byateguwe n’umuryango Reach for Change byabereye i Stockholm mural Suwede, aho ari mu ruzinduko.

Ubwo yagarukaga ku rugendo rwo kongera kubaka u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Madamu Jeannette Kagame yavuze ko nyuma y’iri curaburindi, amahanga yabonaga u Rwanda nk’urutazongera kuba Igihugu [barwitaga ‘a failed state’].

Yagaragaje ko urugamba rwo kubohora u Rwanda, rwabaye imbarutso yo gutangira urugendo rwo kubaka Igihugu no kugiteza imbere kuko hari byinshi rwatwaye birimo n’abarumenereyemo amaraso barwanira Igihugu cyabo no kurandura ibibazo byarimo.

Yagize ati “Twanze guhomba burundu Igihugu cyatubyaye gikize ngo gikomeze kokamwa n’urwango n’amacakubiri.”

Yakomeje agaragaza ko imbaraga zashyizwe mu kubaka Igihugu zatanze umusaruro mwiza, ati “Nta kindi zari zigamije atari ineza. Nashakaga kubabwira ko igihe Isi yanze kukugaragariza ineza, wowe ugomba kuyiremera.”

Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko uretse kuba Jenoside Yakorewe Abatutsi yarahitanye ubuzima bw’inzirakarengane zisaga miliyoni imwe, yanasigiye abayirokotse ingaruka zikomeye.

Ati “Abagore ibihumbi 500 bandujwe Virusi itera SIDA, abayibanduje babikoze ku bushake babafata ku ngufu nka kimwe mu bigize ibikorwa bya Jenoside. Abana bacu ibihumbi 300 barishwe naho abandi ibihumbi 100 bagirwa impfubyi.”

Akomeza agaragaza ko ibi byose ari ingaruka z’imiyoborere mibi yari yaramunze imiyoborere y’u Rwanda mbere ya Jenoside aho n’abari barageze mu mashuri ndetse no muri za kaminuza, bari barasabitswe n’ingengabitekerezo mbi.

Ati “Ndizera ko twese tuzi ingaruka z’ibi mu mibereho n’ubukungu kubera ibi bihe bibi. Kubaho igihe kinini kandi ukabaho neza bigomba kugendana no kongerera ubushobozi urubyiruko mu rugendo rw’impunduka mu rugendo rw’imibereho n’ubukungu.”

Muri uko kongerera ubushobozi urubyiruko, Madamu Jeannette Kagame yavuze ko ari ho umuryango Imbuto Foundation yashinze, ari ho ukomeje gutanga umusanzu.

Avuga ko kandi abakiri bato bakwiye kwitabwaho byumwihariko ku Rwanda kuko ari bo bagize umubare munini w’Abanyarwanda kuko 40% byabo bafite imyaka iri munsi ya 15.

Ati “Mu Rwego rwo gufasha uyu mubare munini, Umuryango Imbuto Foundation wagerageje gutanga ibisubizo by’ibibazo bimwe na bimwe, nko gushyira abana ibihumbi 100 mu bigo mbonezamikurire y’abana bato, gutanga buruse ku bana batsinze neza ibihumbi 10 mu mashuri yisumbuye, abana b’abakobwa 5 113 bamaze guhabwa ibihembo kubera gutsinda neza mu mashuri.”

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko gushyira imbaraga mu rubyiruko nkuku bikorwa n’Umuryango Imbuto Foundation, ari ukubaka u Rwanda rushikamye rw’ejo hazaza, bizanatuma Abanyarwanda baca ukubiri n’amacakubiri babibwemo mu bihe byatambutse akabageza no kuri Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Madamu Jeannette Kagame yagejeje ikiganiro ku bitabiriye uyu musangiro

Yasangije abitabiriye uyu mugoroba aho u Rwanda rwavuye n’aho rugeze

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × one =

Previous Post

Umuhanzi Nyarwanda yitabye Imana azize urupfu rutunguranye

Next Post

Bamporiki imbere y’Abacamanza ariko atashye ataburanye ku mpamvu yagaragarije Urukiko

Related Posts

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

by radiotv10
10/11/2025
0

Umusaza w’imyaka 72 wo mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye, wakoraga akazi ko gucukura imva, bamusanze ku nzira...

Nyamagabe: Bahawe ibikoresho babitanze amafaranga bakoboke none icyo babizaniye ntibakibonye

Nyamagabe: Bahawe ibikoresho babitanze amafaranga bakoboke none icyo babizaniye ntibakibonye

by radiotv10
10/11/2025
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Nyamagabe, bavuga ko bahawe amatara akoresha imirasire y’izuba, nyuma...

Amakuru agezweho ku gusuzumisha ibinyabiziga bya moto bigiye kubaho bwa mbere mu Rwanda

Amakuru agezweho ku gusuzumisha ibinyabiziga bya moto bigiye kubaho bwa mbere mu Rwanda

by radiotv10
10/11/2025
0

Ikigo gisuzuma ubuziranenge bw'Ibinyabiziga by’umwihariko ibirimo moto zidakoresha amashanyarazi zizajya zipimwa imyuka zisohora, kigiye gutangira gukora, kikaba giherereye mu Murenge...

Top 3 market-ready skills for young women in Rwanda

Top 3 market-ready skills for young women in Rwanda

by radiotv10
10/11/2025
0

In today’s fast-changing world, having a degree alone isn’t enough. Many opportunities require practical skills that schools don’t always teach....

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

by radiotv10
08/11/2025
0

Umwarimukazi wigisha mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kibare I rwo mu Murenge wa Mugesera mu Karere ka Ngoma, wafashwe yahishe akadishi...

IZIHERUKA

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?
SIPORO

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

by radiotv10
10/11/2025
0

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

10/11/2025
Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

10/11/2025
Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

10/11/2025
Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

10/11/2025
Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

10/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Bamporiki imbere y’Abacamanza ariko atashye ataburanye ku mpamvu yagaragarije Urukiko

Bamporiki imbere y’Abacamanza ariko atashye ataburanye ku mpamvu yagaragarije Urukiko

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.