Tuesday, September 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

U Rwanda rwifatanyije na Angola mu kwizihiza umunsi w’ingenzi hagarukwa kubyo bahuriyeho

radiotv10by radiotv10
16/09/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
U Rwanda rwifatanyije na Angola mu kwizihiza umunsi w’ingenzi hagarukwa kubyo bahuriyeho
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma y’u Rwanda yifatanyije na Ambasade ya Angola mu Rwanda, mu kwizihiza Umunsi w’Intwari ku rwego rw’iki Gihugu cya Angola uba tariki 17 Nzeri, hagarukwa ku byo Ibihugu byombi bihuriyeho.

Ambasade ya Angola mu Rwanda iri mu bikorwa byo kwizihiza uyu munsi ukomeye mu mateka y’iki Gihugu, kuri uyu wa Kane tariki 15 Nzeri 2022, yakoze ibirori byanitabiriwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Mukeka Clementine.

Ibi birori byo kwizihiza uyu munsi, byitabiriwe n’Abanya-Angola baba mu Rwanda ndetse n’inshuti zabo z’Abanyarwanda.

Mu kwizihiza uyu munsi w’Intwari ku rwego rw’Igihugu cya Angola, hazirikanywe António Agostinho da Silva Neto ufatwa nk’intwari y’iki Gihugu.

Muri uyu muhango wabereye i Kigali, hagaragajwemo bimwe mu biranga umuco wa Angola birimo imbyino ndetse hanerekanwa film mbarankuru igaruka ku bigwig n’ibikorwa by’indashyikirwa byaranze Agostinho Neto.

Ambasaderi wa Angola mu Rwanda, Eduardo Filomeno Bárber Leiro OCTÁVIO yavuze ko kwizihiza uyu munsi byibutsa Abanyangola gukomeza gusigasira ibikorwa by’iyi Ntwari Agostinho Neto ndetse no kumwigiraho.

Yagize ati “Ni byo Neto yateje imbere umubano mpuzamahanga n’ibindi Bihugu byinshi ku Isi byumwihariko muri Afurika nkuko mubibona hano muri iri murika, biragaragaza ibihugu byinshi yakoranye na byo, ibi rero biratuma dukomeza muri uwo muco wo guteza imbere ubwigenge bwa Afurika.”

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Clementine Mukeka wari uhagarariye Guverinoma y’u Rwanda muri ibi birori, yagarutse ku butwari bwa Agostinho Neto, ndetse anavuga ko u Rwanda na Angola bifite byinshi bihuriyeho.

Yagize ati “Angola n’u Rwanda dusangiye amateka yo kurwanya akarengane no guharanira iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu, kandi dusangiye ibihe bya none n’ahazaza byo gukora cyane dukorera abaturage bo nk’izingiro ry’intego zacu zose.”

Clementine Mukeka avuga kandi ko u Rwanda na Angola bisanzwe bifitanye umubano mwiza wibakiye ku mikoranire bifitanye, kandi ko bizakomeza kuwuha imbaraga.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Mukeka yavuze ko u Rwanda na Angola bihuriye kuri byinshi

Ambasaferi wa Angola mu Rwanda avuga ko kwizihiza iyi ntwari ari ingenzi
Habayeho n’imurika ry’amafoto agaragaza bimwe mu bikorwa byaranze Intwari ya Angola

INKURU MU MASHUSHO

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × two =

Previous Post

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Next Post

Uwigishije muri Kaminuza y’u Rwanda uregwa imibonano mpuzabitsina y’agahato yabwiye Urukiko ijambo rikomeye

Related Posts

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

by radiotv10
15/09/2025
0

Inteko Ishinga Amategeko yanenze umwanzuro w’iy’Ubumwe bw’u Burayi wo gusaba u Rwanda kurekura vuba na bwangu Ingabire Victoire Umuhoza, ivuga...

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

by radiotv10
15/09/2025
0

Habiyaremye Zacharie wamenyekanye nka Bishop Gafaranga, uregwa ibyaha birimo guhoza ku nkeke uwo bashakanye, yagarutse imbere y’Urukiko, kuburana mu mizi,...

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

by radiotv10
15/09/2025
0

Inkongi y’umuriro yibasiye inzu ituyemo umuryango wo mu Murenge wa Rwimbogo mu Karere ka Rusizi, nyuma yuko umukozi wo muri...

Bagaragarije ubuyobozi icyatanga umuti w’impanuka n’akavuyo bigaragara mu isantere yabo

Bagaragarije ubuyobozi icyatanga umuti w’impanuka n’akavuyo bigaragara mu isantere yabo

by radiotv10
15/09/2025
0

Abo mu Murenge wa Busogo, mu Karere ka Musanze, bavuga ko batewe impungenge n’imodoka zitwara abagenzi ziparika ku bwinshi mu...

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

by radiotv10
15/09/2025
0

IZIHERUKA

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma
MU RWANDA

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

by radiotv10
15/09/2025
0

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

15/09/2025
Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

15/09/2025
Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

15/09/2025
Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

15/09/2025
Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

15/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uwigishije muri Kaminuza y’u Rwanda uregwa imibonano mpuzabitsina y’agahato yabwiye Urukiko ijambo rikomeye

Uwigishije muri Kaminuza y’u Rwanda uregwa imibonano mpuzabitsina y’agahato yabwiye Urukiko ijambo rikomeye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.