Tuesday, December 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Russia yavuze ko ibyatangajwe na Ukraine ko yatahuye icyobo gishyinguyemo abantu 440 ari ikinyoma

radiotv10by radiotv10
19/09/2022
in MU RWANDA
0
Russia yavuze ko ibyatangajwe na Ukraine ko yatahuye icyobo gishyinguyemo abantu 440 ari ikinyoma
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma y’u Burusiya yamaganye amakuru aherutse gutangazwa na Perezida wa Ukraine ko mu mujyi wa Izyum uherutse kwamburwa ingabo z’Abarusiya, habonetse icyobo gishyinguyemo imibiri 440.

Ku wa Kane w’icyumweru gishize, Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy yatangaje ko mu ishyamba riherereye mu Majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Izyum, habonetse icyobo gishyinguyemo iyi mibiri.

Yatangaje ibi nyuma yuko ingabo z’u Burusiya zari ziri muri uyu mujyi wa Izyum, ziwambuwe n’iza Ukraine ari na zo ziwugenzura ubu.

Zelenskyy yavuze ko bamwe mu bashyiguye muri icyo cyobo ari abishwe n’ibitero by’indege z’igisirikare cy’u Burusiya.

Hari hatangajwe ko muri aba bashyinguye muri iki cyobo cyari gikikijwe n’ibiti, harimo abasirikare 17 ba Ukraine.

Umuyobozi Mukuru w’ishami rishinzwe iperereza muri Polisi ya Ukraine, Serhiy Bolvinov yagize ati “Ni icyobo kimwe muri byinshi byagaragaye muri uyu mujyi mugari wabohojwe…imibiri 440 yari ishyinguyemo. Bamwe bapfuye bazize inkongi y’umuriro, abandi bicwa n’ibitero by’indege.”

Kuri uyu wa Mbere, Guverinoma y’u Burusiya iyi mva yatangajwe na Ukraine, ari ikinyoma ahubwo ko ari iyahimbwe n’u Burusiya.

Ukraine yakunze gutangaza amakuru ko bagiye basanga imibiri y’Abanya-Ukraine yagiye itahurwa ahantu nyuma yo kwicwa n’ibitero by’Igisirikare cy’u Burusiya.

Gusa u Burusiya na bwo bwakunze kujya bwamagana aya makuru, buvuga ko ari ibihimbano bigamije kwangisha Isi igisirikare cyabwo.

Ukraine yatangaje ko hari hashyinguye imibiri 440

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen − five =

Previous Post

Mu gutabariza Queen Elizabeth Abaperezida batwawe muri Bus uretse abarimo Biden na Macron

Next Post

Mu guherekeza Umwamikazi Elizabeth Umupolisi yajyanywe kwa muganga igitaraganya nyuma yo kugwa igihumure

Related Posts

Abanyeshuri 100 barimo abiga mu mashuri y’incuke basuye Polisi y’u Rwanda ibereka ibyo ikora

Abanyeshuri 100 barimo abiga mu mashuri y’incuke basuye Polisi y’u Rwanda ibereka ibyo ikora

by radiotv10
16/12/2025
0

Abanyeshuri barenga 100 b’ikigo cy’ishuri cya ‘Wise and Smart School’ cyo mu Karere ka Musanze n’abarezi babo, basuye Polisi y’u...

Iby’ingenzi Itorero ADEPR ryishimira mu myaka 85 rimaze ribayeho rigiye no kwizihiza isabukuru yayo

Iby’ingenzi Itorero ADEPR ryishimira mu myaka 85 rimaze ribayeho rigiye no kwizihiza isabukuru yayo

by radiotv10
16/12/2025
0

Itorero ADEPR rigiye kwizihiza isabukuru y'imyaka 85 rimaze ribayeho, rivuga ko muri iyi myaka hari byinshi ryishimira ryagezeho nko kubaka...

Umujyi wa Kigali waje ku mwanya wa mbere muri serivisi z’ubuzima

Umujyi wa Kigali waje ku mwanya wa mbere muri serivisi z’ubuzima

by radiotv10
16/12/2025
0

Urutonde rwashyizwe hanze n’Ikinyamakuru Jeune Afrique, rugaragaza uko imijyi ikurikiranaga ku ireme rya serivisi z’ubuvuzi n’imitangire yazo, Umujyi wa Kigali...

AFC/M23 yongeye gutanga impuruza ku marorerwa FARDC, FDLR n’ingabo z’u Burundi bari gukorera Abanyamulenge

Igitero cy’ubugome cya FDLR cyatumye Min.Nduhungire abwira u Burayi na America icyo gikwiye kubasigira

by radiotv10
15/12/2025
0

Nyuma y’igitero umutwe w’iterabwoba wa FDLR wagabye muri Teritwari ya Walikare cyahitanye abantu bane, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, yavuze...

Eng.-FDLR brutal attack prompts Rwanda’s Foreign Minister to send a strong message to the West

Eng.-FDLR brutal attack prompts Rwanda’s Foreign Minister to send a strong message to the West

by radiotv10
15/12/2025
0

After a brutal attack carried out by the FDLR terrorist group in Walikale Territory left four civilians dead. Rwanda’s Minister...

IZIHERUKA

Amakuru agezweho avugwa ku basirikare b’u Burundi bari bakiri muri Kivu y’Epfo nyuma yo gutsindwa na AFC/M23
AMAHANGA

Amakuru agezweho avugwa ku basirikare b’u Burundi bari bakiri muri Kivu y’Epfo nyuma yo gutsindwa na AFC/M23

by radiotv10
16/12/2025
0

Kiliziya Gatulika muri Congo yongeye guha ubusabe Leta nyuma yuko AFC/M23 yari yafashe Uvira

Kiliziya Gatulika muri Congo yongeye guha ubusabe Leta nyuma yuko AFC/M23 yari yafashe Uvira

16/12/2025
Agezweho: Uko byifashe mu mujyi wa Uvira nyuma yuko AFC/M23 itangaje ko yemeye kuwurekura

Agezweho: Uko byifashe mu mujyi wa Uvira nyuma yuko AFC/M23 itangaje ko yemeye kuwurekura

16/12/2025
Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

Amakuru mashya: AFC/M23 ifashe icyemezo cyo kurekura umujyi wa Uvira nyuma y’iminsi micye iwufashe

16/12/2025
Abanyeshuri 100 barimo abiga mu mashuri y’incuke basuye Polisi y’u Rwanda ibereka ibyo ikora

Abanyeshuri 100 barimo abiga mu mashuri y’incuke basuye Polisi y’u Rwanda ibereka ibyo ikora

16/12/2025
Amakuru agezweho: Bidasubirwa AFC/M23 yemeje ifatwa ry’umujyi wa Uvira

Eng.-The situation in Uvira after AFC/M23 announces its decision to withdraw

16/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Mu guherekeza Umwamikazi Elizabeth Umupolisi yajyanywe kwa muganga igitaraganya nyuma yo kugwa igihumure

Mu guherekeza Umwamikazi Elizabeth Umupolisi yajyanywe kwa muganga igitaraganya nyuma yo kugwa igihumure

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru agezweho avugwa ku basirikare b’u Burundi bari bakiri muri Kivu y’Epfo nyuma yo gutsindwa na AFC/M23

Kiliziya Gatulika muri Congo yongeye guha ubusabe Leta nyuma yuko AFC/M23 yari yafashe Uvira

Agezweho: Uko byifashe mu mujyi wa Uvira nyuma yuko AFC/M23 itangaje ko yemeye kuwurekura

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.