Tuesday, July 1, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Mu gutabariza Queen Elizabeth Abaperezida batwawe muri Bus uretse abarimo Biden na Macron

radiotv10by radiotv10
19/09/2022
in MU RWANDA
0
Mu gutabariza Queen Elizabeth Abaperezida batwawe muri Bus uretse abarimo Biden na Macron
Share on FacebookShare on Twitter

Mu muhango wo gutabariza Umwamikazi Elizabeth II, Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma biganjemo ab’Ibihugu byo muri Afurika, batwawe muri bus mu gihe Biden na Macron babyanze bakagenda mu modoka zihariye.

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Mbere tariki 19 Nzeri 2022, witabiriwe n’abakomeye ku Isi barimo Abaperezida n’abakuru ba za Guverinoma biganjemo abo mu Bihugu byo mu Muryango w’ibikoresha icyongereza (Commonwealth).

Ikinyamakuru OLondon World gitangaza ko uretse abarimo Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za America, Emmanuel Macron w’u Bufaransa na Minisitiri w’Intebe wa New Zealand, Jacinda Arden, abandi bakuru b’Ibihugu bagiye muri Bus berecyeza ahari kubera uyu muhango.

Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gucicikana amafoto n’amashusho agaragaza bamwe mu Baperezi b’Ibihugu byo ku Mugabane wa Afurika bicaye muri Bus berecyeza ahari kubera uyu muhango.

Aba baperezida bagaragara muri iyo foto, barimo William Ruto uherutse kurahirira kuyobora Kenya na Madamu Samia Suluhu Hassan wa Tanzania bicaye muri bus imwe.

Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga ntibishimiye uburyo aba baperezi bo muri Afurika batwawe muri bus ariko ab’Ibihugu bikomeye bakagenda mu modoka zihariye.

Umunyamakuru wo muri Uganda witwa Canary Mugume yashyize iyi foto kuri Twitter, arangije agira ati “Abaperezi bo muri Afurika bitabiriye itabarizwa ry’Umwamikazi, batwawe muri bisi nk’abanyeshuri bavuye iwabo mu Mujyi wa Mbarara berecyeza muri Gare ya Kansanga.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 2 =

Previous Post

Uganda: Abasivile batunze imbunda bikubye kabiri mu myaka 6, ababisabye bagitegereje ni 17.000

Next Post

Russia yavuze ko ibyatangajwe na Ukraine ko yatahuye icyobo gishyinguyemo abantu 440 ari ikinyoma

Related Posts

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

by radiotv10
30/06/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Gehengeri mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko urugendo rurerure abana babo bari munsi y’imyaka...

Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

by radiotv10
30/06/2025
0

The National Identification Agency (NIDA) in Rwanda has announced plans to launch a new digital national ID that will include...

Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

by radiotv10
30/06/2025
0

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Umutekano wo mu Mazi, ryabonye umurambo w’umusore w’imyaka 19 warohamye mu cyuzi cya Rugeramigozi...

Ishingiro ry’icyizere u Rwanda rufitiye amasezerano mashya yarwo na Congo n’itandukaniro ryayo n’ayabanje

Ishingiro ry’icyizere u Rwanda rufitiye amasezerano mashya yarwo na Congo n’itandukaniro ryayo n’ayabanje

by radiotv10
30/06/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko ifitiye icyizere amasezerano y’amahoro iherutse gusinyana n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuko bayafashijwemo n’Igihugu...

Leaders from Kampala University visit Kigali Genocide Memorial, denounce Genocide denial

Leaders from Kampala University visit Kigali Genocide Memorial, denounce Genocide denial

by radiotv10
30/06/2025
0

Leaders from Kampala University visited the Kigali Genocide Memorial, denouncing those who continue to deny the 1994 Genocide against the...

IZIHERUKA

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato
IMIBEREHO MYIZA

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

by radiotv10
30/06/2025
0

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

30/06/2025
Ibivugwa kuri bombori bombori mu rugo rw’abasitari bazwi mu Rwanda Kimenyi na Muyango

Ibivugwa kuri bombori bombori mu rugo rw’abasitari bazwi mu Rwanda Kimenyi na Muyango

30/06/2025
Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

30/06/2025
Byinshi ku rukundo rw’abahanzi Nyarwanda bagiye kurushingana n’uko gukorana byavuyemo gukundana

Byinshi ku rukundo rw’abahanzi Nyarwanda bagiye kurushingana n’uko gukorana byavuyemo gukundana

30/06/2025
Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

30/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Russia yavuze ko ibyatangajwe na Ukraine ko yatahuye icyobo gishyinguyemo abantu 440 ari ikinyoma

Russia yavuze ko ibyatangajwe na Ukraine ko yatahuye icyobo gishyinguyemo abantu 440 ari ikinyoma

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

Ibivugwa kuri bombori bombori mu rugo rw’abasitari bazwi mu Rwanda Kimenyi na Muyango

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.