Russia yavuze ko ibyatangajwe na Ukraine ko yatahuye icyobo gishyinguyemo abantu 440 ari ikinyoma

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Guverinoma y’u Burusiya yamaganye amakuru aherutse gutangazwa na Perezida wa Ukraine ko mu mujyi wa Izyum uherutse kwamburwa ingabo z’Abarusiya, habonetse icyobo gishyinguyemo imibiri 440.

Ku wa Kane w’icyumweru gishize, Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy yatangaje ko mu ishyamba riherereye mu Majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Izyum, habonetse icyobo gishyinguyemo iyi mibiri.

Izindi Nkuru

Yatangaje ibi nyuma yuko ingabo z’u Burusiya zari ziri muri uyu mujyi wa Izyum, ziwambuwe n’iza Ukraine ari na zo ziwugenzura ubu.

Zelenskyy yavuze ko bamwe mu bashyiguye muri icyo cyobo ari abishwe n’ibitero by’indege z’igisirikare cy’u Burusiya.

Hari hatangajwe ko muri aba bashyinguye muri iki cyobo cyari gikikijwe n’ibiti, harimo abasirikare 17 ba Ukraine.

Umuyobozi Mukuru w’ishami rishinzwe iperereza muri Polisi ya Ukraine, Serhiy Bolvinov yagize ati “Ni icyobo kimwe muri byinshi byagaragaye muri uyu mujyi mugari wabohojwe…imibiri 440 yari ishyinguyemo. Bamwe bapfuye bazize inkongi y’umuriro, abandi bicwa n’ibitero by’indege.”

Kuri uyu wa Mbere, Guverinoma y’u Burusiya iyi mva yatangajwe na Ukraine, ari ikinyoma ahubwo ko ari iyahimbwe n’u Burusiya.

Ukraine yakunze gutangaza amakuru ko bagiye basanga imibiri y’Abanya-Ukraine yagiye itahurwa ahantu nyuma yo kwicwa n’ibitero by’Igisirikare cy’u Burusiya.

Gusa u Burusiya na bwo bwakunze kujya bwamagana aya makuru, buvuga ko ari ibihimbano bigamije kwangisha Isi igisirikare cyabwo.

Ukraine yatangaje ko hari hashyinguye imibiri 440

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru