Tuesday, October 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

MINISANTE yahumurije Abaturarwanda ko Ebola itaragera mu Rwanda igira ibyo ibasaba

radiotv10by radiotv10
23/09/2022
in MU RWANDA
0
MINISANTE yahumurije Abaturarwanda ko Ebola itaragera mu Rwanda igira ibyo ibasaba
Share on FacebookShare on Twitter

Minisiteri y’Ubuzima iragira inama abaturarwanda kwirinda kugirira zitari ngombwa ahagaragaye icyorezo cya Ebola nyuma yuko gitangajwe mu Karere ka Mubende mu Gihugu cya Uganda gihana imbibi n’u Rwanda.

Minisiteri y’Ubuzima irahumuriza Abaturarwanda ko icyorezo cya Ebola kitaragera mu Rwanda ariko ko bakwiye kwitwararika kugira ngo kitazahagera dore ko giherutse kugaragara muri Uganda.

Ibi bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’iyi Minisiteri kuri uyu wa Kane tariki 22 Nzeri 2020 nyuma y’iminsi ibiri Guverinoma ya Uganda yemeje ko muri iki Gihugu hagaragaye icyorezo cya Ebola ndetse cyanahitanye umuntu wa mbere.

Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda, Dr Daniel Ngamije avuga ko Guverinoma y’u Rwanda n’iya Uganda ziri gukorana mu rwego rwo gukumira ko iki cyorezo cyakwirakwira kikagera mu Rwanda.

Yagize ati “Dufatanyije n’izindi nzego, turi gukurikiranira hafi amakuru y’iki cyorezo mu Bihugu duturanye, cyane cyane mu Gihugu cya Uganda, aho Ebola iherutse gutangazwa mu Karere ka Mubende. Ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima yo mu Gihugu cya Uganda, dukomeje gukaza ingamba zo kwirinda ku mipaka, ku kibuga cy’indege ndetse n’imbere mu Gihugu.”

Minisiteri y’Ubuzima isaba Abaturarwanda gukomeza gushyira mu bikorwa ingamba zo kwirinda iki cyorezo cya Ebola, yaboneyeho kugira ibyo ibasaba birimo “kwirinda kugirira ingendo zitari ngombwa ahagaragaye icyorezo cya Ebola.”

Iyi minisiteri ikomeza ivuga ko buri Muturarwanda agomba “kwirinda kwakira abaturutse ahavuzwe iki cyorezo (Mubende) kandi bagatanga amakuru mu gihe bamenye aho bari mu Gihugu.”

Ministeri y’Ubuzima ikomeza yibutsa Abaturarwanda bimwe mu bimenyetso bya Ebola birimo umuriro, kurwara umutwe no kuribwa mu ngingo, ivuga ko Guverinoma y’u Rwanda ifatanyije n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima hakozwe byinshi byo gukumira icyorezo cya Ebola.

Bimwe mu byakozwe harimo kugeza urukingo rwa Ebola ku bantu basaga ibihumbi 200 biganjemo abatuye mu Ntara y’Iburengerazuba ihana imbibi n’Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyakunze kwibasirwa n’iki cyorezo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 3 =

Previous Post

Umunyamakuru ukunzwe mu Rwanda akurikiranyweho kunanirwa kwishyura ibyo yafatiye mu kabari

Next Post

Ngoma: Abaterwa inda zitateguwe ntibabyare abahungu abazibateye babatera umugongo

Related Posts

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore b’abanyamahanga bagaragaye bakubita abantu muri Kigali

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore b’abanyamahanga bagaragaye bakubita abantu muri Kigali

by radiotv10
21/10/2025
0

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi abasore batatu b’abanyamahanga biga mu Rwanda, bagaragaye basagarira abamotari, aho babakubise bakabakomeretsa....

Ibisobanuro by’umugabo wafatanywe umutwe w’inka yari yibwe ari nzima

Ibisobanuro by’umugabo wafatanywe umutwe w’inka yari yibwe ari nzima

by radiotv10
20/10/2025
0

Umugabo wo mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, wafatanywe umutwe w’inka yari yabuze nyuma yo kwibwa, yisobanuye avuga...

Rusizi: Inyama z’imbeba mu byatsinsuye imirire mibi mu bana bato

Rusizi: Inyama z’imbeba mu byatsinsuye imirire mibi mu bana bato

by radiotv10
20/10/2025
0

Mu gihe hari abaturage bavuga ko batarya cyangwa ngo bagaburire abana babo inyama z’imbeba za kizungu zizwi nka sumbirigi, ihindiya...

BREAKING: Herekanywe ibifite agaciro ka Miliyoni 100Frw byafatiwe mu mukwabu w’ibitujuje ubuziranenge

BREAKING: Herekanywe ibifite agaciro ka Miliyoni 100Frw byafatiwe mu mukwabu w’ibitujuje ubuziranenge

by radiotv10
20/10/2025
0

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego zirimo urw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, batangaje ko mu gikorwa cyabaye mu minsi itanu, mu Rwanda...

Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku wagaragaye mu bikomeje kwiyongera ku mbuga nkoranyambaga

Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku wagaragaye mu bikomeje kwiyongera ku mbuga nkoranyambaga

by radiotv10
20/10/2025
0

Nyuma yuko ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye amashusho y’umuntu ujya mu muhanda rwagati mu Mujyi wa Kigali akaryamamo mu bikomeje gukoreshwa...

IZIHERUKA

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore b’abanyamahanga bagaragaye bakubita abantu muri Kigali
MU RWANDA

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore b’abanyamahanga bagaragaye bakubita abantu muri Kigali

by radiotv10
21/10/2025
0

Ibisobanuro by’umugabo wafatanywe umutwe w’inka yari yibwe ari nzima

Ibisobanuro by’umugabo wafatanywe umutwe w’inka yari yibwe ari nzima

20/10/2025
Rusizi: Inyama z’imbeba mu byatsinsuye imirire mibi mu bana bato

Rusizi: Inyama z’imbeba mu byatsinsuye imirire mibi mu bana bato

20/10/2025
BREAKING: Herekanywe ibifite agaciro ka Miliyoni 100Frw byafatiwe mu mukwabu w’ibitujuje ubuziranenge

BREAKING: Herekanywe ibifite agaciro ka Miliyoni 100Frw byafatiwe mu mukwabu w’ibitujuje ubuziranenge

20/10/2025
Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

Amakuru avugwa mu mirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

20/10/2025
Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku wagaragaye mu bikomeje kwiyongera ku mbuga nkoranyambaga

Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku wagaragaye mu bikomeje kwiyongera ku mbuga nkoranyambaga

20/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ngoma: Abaterwa inda zitateguwe ntibabyare abahungu abazibateye babatera umugongo

Ngoma: Abaterwa inda zitateguwe ntibabyare abahungu abazibateye babatera umugongo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore b’abanyamahanga bagaragaye bakubita abantu muri Kigali

Ibisobanuro by’umugabo wafatanywe umutwe w’inka yari yibwe ari nzima

Rusizi: Inyama z’imbeba mu byatsinsuye imirire mibi mu bana bato

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.