Mu gitondo cya kare kuri uyu wa Mbere, bamwe mu batuye mu Mujyi wa Goma muri Kivu ya Ruguru muri DRC, babukereye bajya mu myigaragambyo yo gusaba ko Umujyi wa Bunagana ubohozwa, ariko Polisi irabatatanya.
Ni imyigaragambyo yateguwe na Sosiyete Sivile yo muri uyu Mujyi wa Goma, bise ‘ville morte’ (Umujyi utarangwamo ibikorwa) yagombaga kumara iminsi ibiri kuva kuri uyu wa Mbere no kuri uyu wa Kabiri.
Abaturage bamwe baramutse mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 26 Nzeri bajya kwigaragambya ariko ntibabasha kugera ku ntego yabo kuko Polisi y’iki Gihugu yahise ibatesha.
Mu bice bya Ndosho, Majengo, Katoyi na Buhene byo muri uyu Mujyi wa Goma, Polisi yarashe ibyuka biryana mu maso ubwo abaturage batangiraga iyi myigaragambyo, bahita bakwira imishwaro.
Gusa muri uyu mujyi wa Goma, n’ubundi ibikorwa bisa nk’ibyahagaze kuko amaduka menshi yaba amanini n’amato ndetse n’andi maguriro, afunze ndetse n’urujya n’uruza rukaba ari rucye.
Iyi myigaragambyo yo mu Mujyi wa Goma yari imaze iminsi itegurwa, yaburijwemo nyuma yuko Umuyobozi w’uyu Mujyi, François Kabeya Makosa atangaje ko ibujijwe.
François Kabeya Makosa yasabye inzego z’umutekano kutemerera na busa uwo ari we wese kwigaragambya kuko bitemewe.
Sosiyeye Sivile yateguye iyi myigaragambyo yo gusaba ubutegetsi bwa Congo kubohoza Umujyi wa Bunagana umaze amezi atatu uri mu maboko ya M23 ndetse no kuba Ingabo ziri mu Butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) kuva mu Gihugu cyabo.
Umuyobozi w’Umujyi wa Goma, wategetse ko iyi myigaragambyo itaba, yasabye ko abaturage bakomeza ibikorwa byabo nkuko bisanzwe ndetse n’inzego zigakomeza gutanga serivisi.
RADIOTV10