Thursday, July 31, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Yasutse amarira: NiyoBosco ngo arambiwe guhaza igifu cy’abandi we yicira isazi mu jisho

radiotv10by radiotv10
29/09/2022
in IMYIDAGADURO, MU RWANDA
2
Yasutse amarira: NiyoBosco ngo arambiwe guhaza igifu cy’abandi we yicira isazi mu jisho
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi Niyokwizerwa Bosco uzwi nka Niyo Bosco yavuze ko ubwamamare bwe ntacyo bumumariye ahubwo ko bwakijije abandi mu gihe we yumva yasubira mu bihe yarimo ataramamara.

Niyo Bosco usanzwe afite ubumuga bwo kutabona ariko akaba afite impano itangaje mu kuririmba, asanzwe afashwa mu muziki n’Umunyamakuru Murindahabi Irene uzwi nka M. Irene.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Niyo Bosco yahishuye ko ibyo abantu bakeka ko yakize atari ko bimeze ahubwo ko yakijije abandi.

Muri ubu butumwa, yateruye agaragaza ko atishimiye uwo ari we uyu munsi ndetse ko yumva yifuza kubaho mu buzima yahozemo kurusha gukomeza kuba uwo ari we.

Ati “Birashengura kubaho wiyoberanya wigira uwo utari we kandi ibintu bigakomeza gutyo nyamara igihe kizabisobanura.”

Yakomeje agira ati “Ndemerewe no guhora nirengagiza ko ndi guhaza igifu cy’abandi nyamara icyanjye kirimo ubusa. Nakwifuje ko abantu bavuga ko hari intambwe nagezweho ko babyibagirwa ahubwo bagaharanira ishema ryanjye.”

https://twitter.com/niyobosco250/status/1575091536651759616

Muri ubu butumwa bwumvikanamo kubogoza, Niyo Bosco yavuze ko arambiwe gukomeza gutuma bamwe bakira by’ikirenga mu gihe we akomeza gusubira inyuma, asoza avuga ko ibi bikomeje kumugiraho ingaruka mu buzima bw’imitekerereze.

M. Irene usanzwe afasha uyu muhanzi, umwaka ushize yagarutsweho cyane mu itangazamakuru ubwo umubyeyi w’abahanzi Vestine na Dorcas na bo basanzwe bafaswa n’uyu munyamakuru, yahagurukaga akavuga ko arambiwe ko abana be bakomeje gukiza uyu musore nyamara impano yabo bo ntacyo ibagezaho.

Ni inkuru yagarutswe cyane aho bamwe bavugaga ko uyu mubyeyi yirengagije ko abana be bazamuwe na M. Irene mu gihe hari n’abandi bavugaga ko uyu munyamakuru na we atari akwiye gucura aba bahanzi ku bushobozi akura mu mpano yabo.

Niyo Bosco ngo arambiwe ibihe byo kwiyoberanya abayemo
Ngo yumva yifuza kubaho uko yari ameze mbere

RADIOTV10

Comments 2

  1. Phionah Umuganwa says:
    3 years ago

    Yihangane dis niba ariko nimeza ukuntu manager we namwemeraga🥺🥺

    Reply
  2. Azoubaire says:
    3 years ago

    Ariko bwaba ari Ubugona bubi kubamufashije Kuzamuka , bamufatiranjyije no kuba Atabona Ubundi Basahurira munduru Banyamuryabana ngo barazamurimpano Itazagira icyimarira Nyirayo ?

    Ubupfura Buke butuma Bamufata Nkigikoresho cg igishoro Bakoresha Mugushaka amikoro , Nyamara bazabazwa byinshi Babagabo ntibanatekereza aho barikujya kweri ……….

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × two =

Previous Post

Ituri: MONUSCO ngo irambiwe gutsindwa ifatanyije na FARDC none yafashe ingamba zikomeye

Next Post

Perezida Kagame yakoze impinduka mu buyobozi bwa RDF

Related Posts

Byemejwe abanyamakuru babiri ba siporo bimukiye kuri radio nshya mu Rwanda

Byemejwe abanyamakuru babiri ba siporo bimukiye kuri radio nshya mu Rwanda

by radiotv10
31/07/2025
1

Abanyamakuru Nduwayezu Ndibyariye Jean de Dieu wamamaye nka Jado Max na Kwikiriza William uzwi nka William Kadu bazwi mu biganiro...

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

by radiotv10
31/07/2025
0

Inama y’Abaminisitiri ya mbere ya Guverinoma nshya y’u Rwanda yafatiwemo ibyemezo birimo kwemeza Abadipolomate 10 bahagarariye Ibihugu byabo n’Imiryango Mpuzamahanga....

Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

by radiotv10
31/07/2025
0

Abacururiza imboga n’imbuto mu isoko rya Kibungo mu Karere ka Ngoma, bavuga ko barembejwe n’umwanda ukabije baterwa n’abantu baza kuhikinga...

Money or Passion: What should we follow in 2025?

Money or Passion: What should we follow in 2025?

by radiotv10
31/07/2025
0

As the world enters deeper into the digital era and economic uncertainty continues to loom in many parts of the...

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

by radiotv10
30/07/2025
0

Polisi yo mu Karere ka Huye yafashe abasore 9 bakekwaho ibikorwa bihungabanya umutekano w’abaturage by’ubujura bakoraga bitwaje intwaro gakondo zirimo...

IZIHERUKA

Umunyamakuru uzwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda yasezeranye n’umukunzi we
SIPORO

Umunyamakuru uzwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda yasezeranye n’umukunzi we

by radiotv10
31/07/2025
0

Icyo Congo ivuga ku Mudipomate wayo wafatiwe i Burayi mu modoka itwaye ibiyobyabwenge

Icyo Congo ivuga ku Mudipomate wayo wafatiwe i Burayi mu modoka itwaye ibiyobyabwenge

31/07/2025
Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

31/07/2025
Byemejwe abanyamakuru babiri ba siporo bimukiye kuri radio nshya mu Rwanda

Byemejwe abanyamakuru babiri ba siporo bimukiye kuri radio nshya mu Rwanda

31/07/2025
Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

31/07/2025
Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

31/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame yakoze impinduka mu buyobozi bwa RDF

Perezida Kagame yakoze impinduka mu buyobozi bwa RDF

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umunyamakuru uzwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda yasezeranye n’umukunzi we

Icyo Congo ivuga ku Mudipomate wayo wafatiwe i Burayi mu modoka itwaye ibiyobyabwenge

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.