Perezida wa Repubulika, Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu mapeti bamwe mu basirikare bakuru, anabaha inshingano.
Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 29 Nzeri 2022.
Abazamuwe mu mapeti ni Emmanuel Ruzindana wari Lieutenant Colonel, wahawe ipeti rya Colonel.
Colonel Emmanuel Ruzindana wari Umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa mu buyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, yanagizwe Uhagarariye inyungu z’Igisirikare cy’u Rwanda muri Ambasade y’u Rwanda muri Uganda.
Lt Col Frank Bakunzi wari umuyobozi w’abakozi mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare RDFCSC Nyakinama, na we yazamuwe ku ipeti rya Colonel anahabwa guhagararira inyungu z’Igisirikare cy’u Rwanda muri Ambasade y’u Rwanda mu Misiri.
Brig Gen John Baptist Ngiruwonsanga yagizwe Umuyobozi Mukuru w’ishami rishinzwe ibikorwa by’amahoro mu Ngabo z’u Rwanda.
Lieutenant Colonel Claudien Bizimungu yagizwe Umuyobozi Wungirije w’Ishami rishinzwe ibikorwa by’Ubwubatsi.
Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda kandi yahaye Lieutenant Colonel Innocent Kayisire kuba Umuyobozi Mukuru wa Horizon Logistics.
Naho Lt Col Jean Paul Munana we yagizwe umuyobozi wa Combat Engineer Brigade muri RDF mu gihe Lt Col Faustin Mafura we yagizwe umwungirije.
Itangazo ry’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, rivuga ko iri zamurwa mu ntera no gushyirwa mu nshingano, bigomba guhita byubahirizwa kuva igihe byatangarijwe.
RADIOTV10