Sunday, August 10, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Akari ku mutima w’Umugabo wuzukuruje wasubiye kwiga muri ‘Primaire’ ku myaka 54

radiotv10by radiotv10
30/09/2022
in MU RWANDA
0
Akari ku mutima w’Umugabo wuzukuruje wasubiye kwiga muri ‘Primaire’ ku myaka 54
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyarwanda ni we wagize ati “Gushaka ni ugushobora”, undi aritegereza agira ati “kutiga biragatsindwa.” Bisa nk’ibyahagurukije Rusengamihigo Jean Marie Vianney w’imyaka 54 ufite n’abuzukuru, wiyemeje gusubira ku ntebe y’ishuri ubu arigana n’ab’imyaka 9 mu mwaka wa 3 w’amashuri abanza.

Rusengamihigo Jean Marie Vianney nyuma yo gutangira ishuri ubu akaba yiteguye kwigishwa imihiriko n’ibiyega, avuga ko umutima ushaka ari wo wamuteye akanyabugabo akiyemeza gusubira mu ishuri.

Uyu mugabo usanzwe atuye mu Mudugudu wa Nyakibingo mu Kagari ka Burimba mu Murenge wa Shangi mu Karere ka Nyamasheke, asanzwe afite abana babiri ndetse yamaze no kuzukuruza.

Kuba yigana n’abana yakabereye sekuru, Rusengamihigo avuga ko bitamuca intege kuko yaje kwiga abizi neza ko bazigana kandi akaba azi neza ibyo arimo.

Ati “None se umuntu ari guhinga yagira isoni? Ntabwo yagira isoni ahubwo yagira umwete kugira ngo abone umusaruro w’ibyo abiba.”

Avuga kandi ko ashaka no guha isomo abana bata ishuri ndetse n’abandi bakuze ariko banze gusubira mu ishuri, bakumva ko badatewe guterwa isoni no kuyoboka inzira ibaganisha ku bumenyi.

Ati “Hari igihe byamfasha cyangwa bigafasha abandi.”

Akomeza agira ati “Kugira ngo umuntu agire icyo akora kandi akinoze, mu nzego zose, yaba mu buhinzi n’ubworozi, bisaba ubumenyi, rero nanjye numva ntakindi cyatuma ngera kuri ubwo bumenyi ntagarutse mu ishuri ngo mbuhahe.”

Rusengamihigo unyuzamo mu kiganiro mugirana agashyiramo akajambo k’icyongereza cyangwa ak’igifaransa, avuga ko yaherukaga mu ishuri mu 1983 bivuze ko yari amaze imyaka 39 atazi uko intebe y’ishuri isa.

Ubuyobozi bw’Ishuri ribanza rya Nyakibingo, ryigaho uyu mugabo, buvuga ko ubwo yazaga kwiyandikisha, babanje kubigiraho ikibazo ndetse bakabanza kubijyaho inama ariko bagasanga nta mpamvu yo kumwima ubwo burenganzira kuko abwemererwa n’amategeko y’u Rwanda.

Genevieve Nyirandimubanzi uyobora iri shuri, avuga ko ubwo uyu mugabo yazaga afite ibikoresho ndetse anambaye imyenda y’ishuri, akababwira ko aje kwihugura, babanje kwikanga.

Yagize ati “Twaganiriye abashinzwe uburezi mu Murenge, tubagisha inama, batubwira ko twamwakira ntakibazo.”

Rusengamihigo afite intego yo kumenya indimi, akajya adidibuza icyongereza kandi ko yifuza gukomeza amashuri, akagera mu yisumbuye ndetse akanaminuza.

Rusengamihigo Jean Marie Vianney ku munsi wa mbere w’ishuri muri iki cyumweru

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 + 18 =

Previous Post

Gatulika yahagaritse Padiri ukurikiranyweho gusambanyiriza abana batatu mu Kiliziya

Next Post

Singapore: P.Kagame yageze muri Kaminuza ikomeye ku Isi atangamo ikiganiro gitegerezanyijwe amatsiko

Related Posts

Menya ubwoko bw’imyitozo abasirikare ba RDF bungukiye mu myitozo bamazemo iminsi i Gako

Menya ubwoko bw’imyitozo abasirikare ba RDF bungukiye mu myitozo bamazemo iminsi i Gako

by radiotv10
09/08/2025
0

Abofisiye 163 n’abafite andi mapeti mu Ngabo z’u Rwanda mu mutwe ushinzwe imyitwarire (Military Police) barangije imyitozo bamazemo ibyumweru bitandatu,...

Love in the digital age: How Rwandan youth are dating online

Love in the digital age: How Rwandan youth are dating online

by radiotv10
09/08/2025
0

In the past, relationships often started with a letter, a meeting at church, or being introduced by a friend. Today,...

Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID

Eng.-The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

by radiotv10
09/08/2025
1

The digital ID will be issued to Rwandans, refugees, and foreigners, NIDA’s Director General Mukesha Josephine announced on August 7,...

The revival of Imigongo: Modern artists redefining ancient craft

The revival of Imigongo: Modern artists redefining ancient craft

by radiotv10
09/08/2025
0

In the heart of Rwanda’s rich cultural heritage lies a unique, geometric art form known as Imigongo. Imigongo is a...

Algorithm Inc unveils revolutionary E-commerce platform ‘Ihute’

Algorithm Inc unveils revolutionary E-commerce platform ‘Ihute’

by radiotv10
09/08/2025
0

Algorithm Inc, a regional tech company known for its innovative business software solutions, has launched a groundbreaking new platform called...

IZIHERUKA

Menya ubwoko bw’imyitozo abasirikare ba RDF bungukiye mu myitozo bamazemo iminsi i Gako
MU RWANDA

Menya ubwoko bw’imyitozo abasirikare ba RDF bungukiye mu myitozo bamazemo iminsi i Gako

by radiotv10
09/08/2025
0

Love in the digital age: How Rwandan youth are dating online

Love in the digital age: How Rwandan youth are dating online

09/08/2025
Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID

Eng.-The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

09/08/2025
The revival of Imigongo: Modern artists redefining ancient craft

The revival of Imigongo: Modern artists redefining ancient craft

09/08/2025
Algorithm Inc unveils revolutionary E-commerce platform ‘Ihute’

Algorithm Inc unveils revolutionary E-commerce platform ‘Ihute’

09/08/2025
Kigali: Abantu 10 bafatiwe mu bujura barimo abo byagaragaye ko banze guhinduka

Kigali: Abantu 10 bafatiwe mu bujura barimo abo byagaragaye ko banze guhinduka

08/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Singapore: P.Kagame yageze muri Kaminuza ikomeye ku Isi atangamo ikiganiro gitegerezanyijwe amatsiko

Singapore: P.Kagame yageze muri Kaminuza ikomeye ku Isi atangamo ikiganiro gitegerezanyijwe amatsiko

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Menya ubwoko bw’imyitozo abasirikare ba RDF bungukiye mu myitozo bamazemo iminsi i Gako

Love in the digital age: How Rwandan youth are dating online

Eng.-The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.