Monday, December 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Sunrise yatsinze Police yatunguye Kiyovu, bigoranye Rayon ikura amanota atatu i Rubavu

radiotv10by radiotv10
02/10/2022
in MU RWANDA, SIPORO
0
Sunrise yatsinze Police yatunguye Kiyovu, bigoranye Rayon ikura amanota atatu i Rubavu
Share on FacebookShare on Twitter

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 1 Ukwakira 2022, ni bwo ku bibuga bitandukanye hasubukuwe imikino ya Shampiyona ya 2022-23, nyuma y’uko hari hashize ibyumweru bibiri ibibuga byarahariwe amakipe y’ibihugu, bigatuma Shampiyona zihagarikwa.
Mu Karere ka Rubavu, Marine FC yari yakiriye Rayon Sports ndetse umukino ukomera kubwo guhangana kw’impande zombi, ariko byose birangira Rayon Sports itsindiye amanota 3 y’umunsi, yongeza intsinzi ku zindi.
Marine FC yafunguye amazamu ku munota wa 12′ nyuma y’aho umunyezamu Hakizimana Adolphe wa Rayon Sports yashatse gutanga umupira n’umutwe, awuteye nabi usanga Mugisha Desire wa Marine FC wawuruhukirije mu rushundura.


Ku munota wa 28, Mbirizi Eric wa Rayon Sports yatsinze igitego cyo kwishyura, mbere y’uko Mugisha Desire wa Marine FC yerekwa ikarita y’umutuku ku munota wa 40′ azira gukinira nabi myugariro Ndizeye Samuel wa Rayon Sports.
Mbere gato y’uko igice cya mbere kirangira, rutahizamu Andre Willy Onana yaboneye Rayon Sports igitego cya kabiri, abafana ba ‘Gikundiro’ bari buzuye Stade, bishimira gusoza igice cya mbere bayoboye umukino.
Ku munota wa 60 w’umukino, Andre Onana yatsindiye Rayon Sports igitego cya gatatu, Marine igabanya umurindi gakeya, ariko nyuma abasore ba Rwasamanzi bongera kotsa igitutu ‘Gikundiro’ nubwo bari 10 mu kibuga.
Mu minota 10 ya nyuma, Marine FC yari kuri Stade isanzwe yakiriraho imikino, yashyuhije ubusatirizi bwayo ishaka ibiego byo kwishyura, ndetse irema uburyo burenga bune bw’igitego, ariko ibasha kubona ikindi gitego kimwe gusa cyinjijwe na Gitego Arthur.
Imbere y’imbaga y’abafana bari bitegeye imisozi ya Rubavu, Aba-Rayon babyinnye intsinzi y’ibitego 3-2, basubira mu mujyi wa Kigali bacinya akadiho.Kiyovu Sports yo yakiniraga mu mujyi wa Kigali, aho yatanze andi makipe yose, yagaragaje imbaraga nke iwayo, isitara ku muryango, itsindirwa kuri Stade ya Kigali na Sunrise FC ibitego 2-1.
Gutsindwa k’urucaca byaje nyuma y’aho iyi kipe imaze iminsi ivugwamo amikoro adahagije, yatumye abakinnyi bangs gukora imyitozo yo mu gitondo cyo Kuwa 29 Nzeri, ndetse bigatuma Perezida wayo Mvukiyehe Juvenal asaba kwegura ku mwanya we, ibyo yahakaniwe n’abanyamuryango.
Mu yindi mikino yabaye kuri uyu wa Gatandatu, Bugesera yatsinze Etincelles ibitego 3-1 kuri Stade ya Bugesera naho Mukura VS&L yari iwayo kuri Stade ya Huye ihatsindirwa na Gorilla ibitego 3-2, byatumye abafana bayo bakomeza kugira impungenge.

Imikino iteganyijwe ku Cyumweru tariki 2 Ukwakira 2022 (15:00)

Police Fc vs Gasogi United
Rutsiro FC vs AS Kigali
Rwamagana FC vs APR FC
Musanze FC vs Espoir FC

RADIOTV10RWANDA

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × 5 =

Previous Post

Bus yari itwaye caguwa ziturutse Congo yafatiwe i Muhanga ba nyirazo bayirimo nk’abagenzi

Next Post

Perezida wa Santarafurika yakiriye ku meza Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’akazi

Related Posts

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

by radiotv10
22/12/2025
0

I Gishari mu Ishuri ry’amahugurwa rya Polisi y’u Rwanda, hasojwe icyiciro cya 21 cy’amahugurwa y’abapolisi bato 1 905, barimo 337...

BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi

BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
22/12/2025
0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwataye muri yombi Umuhuzabikorwa w'Ikigo Ngororamuco cya Gitagata, Bahame Hassan ukurikiranyweho ibyaha birimo gukora ishimishamubiri rishingiye...

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

by radiotv10
22/12/2025
0

Hari gushakishwa abasore babiri muri batatu biraye mu ishuri ryo mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, bahengereye abanyeshuri...

Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

by radiotv10
22/12/2025
0

Umuhungu w’imyaka 28 usanzwe ari umukozi wo mu rugo ruherereyeye mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, ari gushakishwa...

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

by radiotv10
22/12/2025
0

Kwizera Elias w’imyaka 25 wabarizwaga mu kagari ka Kingwa ko mu murenge wa Gitambi yasanzwe mu mazi y’amashyuza mu kagari...

IZIHERUKA

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo
MU RWANDA

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

by radiotv10
22/12/2025
0

BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi

BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi

22/12/2025
AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

22/12/2025
I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

22/12/2025
Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

22/12/2025
Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

22/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida wa Santarafurika yakiriye ku meza Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’akazi

Perezida wa Santarafurika yakiriye ku meza Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw'akazi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.