Friday, January 23, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Umunyamakuru ubifatanya n’urwenya yimukiye kuri radio imaze gusezeraho abanyamakuru batatu

radiotv10by radiotv10
03/10/2022
in IMYIDAGADURO, MU RWANDA
0
Umunyamakuru ubifatanya n’urwenya yimukiye kuri radio imaze gusezeraho abanyamakuru batatu
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamakuru Rukundo Patrick uzwi nka Rusine mu ruganda rw’urwenya, yavuye kuri radiyo yakoreraga, yimukira ku yindi imaze gusezeraho abanyamakuru batatu mu gihe kitageze ku mwaka.

Rusine ubu yamaze kuba Umunyamakuru wa Kiss FM nkuko byatangajwe n’iyi radiyo mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 03 Ukwakira 2022.

Amakuru yizewe agera kuri RADIOTV10, avuga ko Rusine agiye gusimbura Kayigi Andy Dick Fred uzwi nka Andy Bumuntu, bivugwa ko ashobora kuba agiye kwerecyeza hanze y’u Rwanda.

Rusine yatangajwe nk’umunyamakuru mushya kuri Kiss FM, nyuma yuko kuri uyu wa Mbere yitabiriye ikiganiro Kiss Breakfast aho yari yaje mu gace kazwi nka Breakfast with the Stars.

Amakuru avuga ko Rusine azaba akorana na Sandrine Isheja ndetse na Andy Bumuntu mu gihe akiri mu Rwanda ariko akazaba ari we uzamusimbura.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Rusine wakoraga kuri Power FM, yagize ati“Kiss FM ni ho mu rugo hashya. Kiss Breakfast ni cyo kiganiro cyanjye gishya hamwe na Sandrine Isheja ndetse na Andy Bumuntu bakaba umuryango wanjye mushya.”

Iki kiganiro Kiss Breakfast gisanzwe gifite abakunzi batari bacye biganjemo urubyiruko, kimaze kugeramo abanyamakuru batatu bashya mu gihe kitageze ku mwaka, nyuma yuko Nkusi Arthur wagikoranaga na Sandrine Isheja asezereye mu mpera z’umwaka ushize.

Nyuma yuko asezeye, haje umunyamakuru Gentil Gedeon Ntirenganya na we waje gusimburwa na Andy Bumuntu, ubu hakaba hajemo Rusine.

Iyi radiyo isanzwe izwiho kuzamura umuziki nyarwanda kandi, imaze gusezeraho abanyamakuru batatu mu gihe kitageze ku mwaka kuko nyuma ya Rutura, hanasezeye uyu wamusimbuye Gentil ndetse na Uncle Austin wari wimukiye kuri Power FM ariko na we akaba amaze iminsi atangaje ko agiye mu kiruhuko.

Rusine ubu ni umunyamakuru wa Kiss FM
Rusine mu gitondo cy’uyu munsi

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 + 12 =

Previous Post

Muhoozi ngo mu mezi 10 UPDF imaze kwivugana ibyihebe 7.000 bya ADF

Next Post

BurkinaFaso: Uwahiritswe ku butegetsi n’uwo arusha amapeti yakuyemo akarenge ahunga Igihugu

Related Posts

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

by radiotv10
23/01/2026
0

Intumwa z’Umuryango w’Ingabo Zihora ziteguye Gutaba mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (Eastern Africa Standby Force-EASF), zagiriye uruzinduko mu Rwanda rugamije...

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

by radiotv10
23/01/2026
0

Abanyamakuru bazwi mu Rwanda, Aissa Cyiza, Cyuzuzo Jeanne d’Arc, Michèle Iradukunda uzwi nka Michou, na Mucyo Christella, bazwi mu kiganiro...

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

by radiotv10
23/01/2026
0

Umugabo n’umugore we bo mu Mujyi wa Kigali, bamaranye itanu babana, umwe afite ubwandu bwa Virusi itera SIDA undi atabufite,...

Bruce Melodie nyuma y’amasaha macye yerecyeje muri Kenya yahise atangira gukora icyamujyanye

Bruce Melodie nyuma y’amasaha macye yerecyeje muri Kenya yahise atangira gukora icyamujyanye

by radiotv10
23/01/2026
0

Umuhanzi Bruce Melodie ukunze kwiyita ‘Munyakazi’, nyuma y’amasaha macye ahagurutse i Kigali akerecyeza i Nairobi muri Kenya mu bikorwa byo...

Bashyize hanze imyitwarire bashinja ubuyobozi ituma ubujura budacika ahubwo bugakaza umurego

Bashyize hanze imyitwarire bashinja ubuyobozi ituma ubujura budacika ahubwo bugakaza umurego

by radiotv10
23/01/2026
0

Abo mu Mirenge ya Kivumu na Kigeyo mu Karere ka Rubavu, bavuga ko ubujura bubarembeje nyamara ngo ubuyobozi bukaba bubirebera...

IZIHERUKA

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026
AMAHANGA

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

by radiotv10
23/01/2026
0

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

23/01/2026
Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

23/01/2026
Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

23/01/2026
Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

23/01/2026
Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

23/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
BurkinaFaso: Uwahiritswe ku butegetsi n’uwo arusha amapeti yakuyemo akarenge ahunga Igihugu

BurkinaFaso: Uwahiritswe ku butegetsi n’uwo arusha amapeti yakuyemo akarenge ahunga Igihugu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.