Sunday, December 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

DRC-Beni: Abahirimbanira uburenganzira bwa muntu baramukiye mu myigaragambyo bahita bafungwa

radiotv10by radiotv10
04/10/2022
in MU RWANDA
0
DRC-Beni: Abahirimbanira uburenganzira bwa muntu baramukiye mu myigaragambyo bahita bafungwa
Share on FacebookShare on Twitter

Abantu 23 bo mu muryango uvuga ko uharanira iyubahirizwa ry’Uburenganzira bwa muntu, baramukiye mu myigaragambyo yo kwamagana ibikorwa bihonyora uburenganzira bwa muntu i Beni muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, batabwa muri yombi.

Aba bantu 23 bavuga ko ari impirimbanyi z’umuryango utari uwa Leta uzwi nka LUCHA (Lutte poru Le Changement), bari baramukiye mu myigaragambyo kuri uyu wa Mbere tariki 03 Ukwakira 2022 mu mujyi wa Oicha muri Beni mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, ariko birangira batawe muri yombi.

Izi mpirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu, zafatiwe mu myigaragamyo yo kwamagana ubwicanyi bukorerwa abaturage muri aka gace.

Ababonye ifatwa ry’aba bantu, bavuze ko batawe muri yombi mu masaha ya mbere ya saa sita kuri uyu wa Mbere ubwo bari mu muhanda mukuru bafite ibyapa ndetse n’amabendera y’Igihugu.

Abo bantu bose bahise bajyanwa gufungirwa kuri kasho ya Polisi ya Oicha nkuko byatangajwe n’uyu muryango wabo.

Muri iyi myigaragambyo, aba bantu bavugaga ko bifuza ko Guverinoma “Ihagarika burundu ubwicanyi bukorerwa abasivilie bumaze imyaka umunani muri aka gace.”

Kuva mu kwezi k’Ukwakira 2014, agace ka Beni ndetse na Teritwari ya Irumu muri Ituri, hagiye hibasirwa n’ubwicanyi bw’umutwe wa ADF urwanya ubutegetsi bwa Uganda.

Ihuriro ry’imiryango itari iya Leta, ritangaza ko muri iyi myaka umunani, abasivile 3 000 bamaze kwicirwa mu bitero by’uyu mutwe.

Ingabo za Uganda ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho ziri gufatanya n’iz’iki Gihugu kurandura uyu mutwe wa ADF.

Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka za Uganda, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yavuze ko mu mezi 10 gusa, UPDF ifatanyije na FARDC bamaze kwivugana ibyihebe ibihumbi birindwi (7 000) by’uyu mutwe wa ADF.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four + 1 =

Previous Post

BurkinaFaso: Uwahiritswe ku butegetsi n’uwo arusha amapeti yakuyemo akarenge ahunga Igihugu

Next Post

Rwanda&Burundi: Kuki ifungurwa ry’imipaka ryagirwa ubwiru?- Icyo impuguke ibivugaho

Related Posts

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

by radiotv10
20/12/2025
0

Bamwe mu barema isoko ry’amatungo magufi ryo mu Murenge wa Kabarondo, bavuga ko babangamirwa n’uko ritazitiye, bigatuma amatungo yangiza ubusitani...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

by radiotv10
20/12/2025
0

Rwanda’s Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, held talks with his Russian counterpart, Sergey Lavrov, focusing...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
20/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
20/12/2025
1

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

IZIHERUKA

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze
IBYAMAMARE

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

by radiotv10
21/12/2025
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Rwanda&Burundi: Kuki ifungurwa ry’imipaka ryagirwa ubwiru?- Icyo impuguke ibivugaho

Rwanda&Burundi: Kuki ifungurwa ry’imipaka ryagirwa ubwiru?- Icyo impuguke ibivugaho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.