Wednesday, October 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Guverinoma ya Uganda yitandukanyije na Muhoozi wavuze ko yafata Kenya mu byumweru 2

radiotv10by radiotv10
05/10/2022
in MU RWANDA
0
Guverinoma ya Uganda yitandukanyije na Muhoozi wavuze ko yafata Kenya mu byumweru 2
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma ya Uganda yitandukanyije n’ibyatangajwe na General Muhoozi Kainerugaba ko yafata Kenya mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri.

Gen Muhoozi Kainerugaba usanzwe ari Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka za Uganda, ku wa Mbere tariki 03 Ukwakira 2022, yatambukije ubutumwa kuri Twitter, avuga ko yafata Kenya mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri.

Ubu butumwa bwahagurukije Abanyakenya benshi na bo basanwe bazwiho gukoresha cyane Twitter, basubiza uyu musirikare wo muri Uganda, ko UPDF idashobora guhagarara imbere y’Igisirikare cya Kenya.

Muhoozi na we yaje kongera gushyira ubutumwa kuri Twitter, avuga ko yari arimo gushyenga kuko umubyeyi we Perezida Museveni yamubwiye ko adakwiye gutekereza kurwana na Kenya.

Mu butumwa bwe, yagize ati “Rero Abanya-Kenya nimutuze.”

Guverinoma Uganda yasohoye itangazo rivuga kuri ibi byatangajwe na Muhoozi, ko ari ibitekerezo bye bwite byo ku mbuga nkoranyambaga.

Iri tangazo ryasohotse kuri uyu wa 04 Ukwakira 2022 rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda, ritangira rigaragaza ko umubano usanzwe uri hagati ya Uganda na Kenya ndetse n’abaturage b’ibi Bihugu byombi, ari ntamakemwa kandi ko atari uwa vuba aha ahubwo ari uwo kuva cyera kubera amateka, indangagaciro n’ubwubahane bisanzwe biri hagati y’ibi Bihugu.

Iri tangazo rikomeza rigira riti “Ku bw’iyo mpamvu, Guverinoma ya Uganda irifuza gushimangira ko ifite umuhate wo kubaka imibanire myiza n’abaturanyi, mu mahoro ndetse n’imikoranire isanzweho.”

Rikomeza rivuga ko Minisitiri y’Ububanyi n’Amahanga idashyigikira ibitekerezo binyuzwa ku mbuga nkoranyambaga by’abantu ku giti cyabo.

Rigasoza rigira riti “Guverinoma ya Uganda, iremeza ko umubano wifashe neza hagati na Repubulika ya Kenya kandi irahumuriza abanyakenya na Guverinoma ya Kenyaku bw’umubano duha agaciro.”

Muhoozi Kainerugaba akunze gushyira ubutumwa kuri Twitter, bugateza impaka, bigatuma Guverinoma ya Uganda, isobanura ndetse rimwe na rimwe ikitandukanya na bwo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × one =

Previous Post

Rubavu: Arahigishwa uruhindu nyuma yo gukekwaho kwica umugore we wari utwite amutemye

Next Post

Hari n’abaturana mu nzu imwe- Hahishuwe gatanya z’abasirimu zitamenyekana

Related Posts

Ingabo z’u Rwanda zagiranye ibiganiro n’iza Qatar na Somalia

Ingabo z’u Rwanda zagiranye ibiganiro n’iza Qatar na Somalia

by radiotv10
22/10/2025
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi; yakiriye mugenzi we wa Somalia, n’Umugaba Wungirije w’Ingabo za Qatar...

Buri wese yagize icyo avuga: Ubutumwa bw’Abasenateri bashyizweho na Perezida Kagame

Buri wese yagize icyo avuga: Ubutumwa bw’Abasenateri bashyizweho na Perezida Kagame

by radiotv10
22/10/2025
0

Abasenateri bane bashyizweho na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame; bamushimiye icyizere yabagiriye cyo gukomeza gukorera Igihugu, bamwizeza kuzakorana umurava. Aba...

Ibyifuzo bitangwa n’abaherutse kwibasirwa n’ibiza bidasanzwe byabasize mu marira menshi

Ibyifuzo bitangwa n’abaherutse kwibasirwa n’ibiza bidasanzwe byabasize mu marira menshi

by radiotv10
22/10/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Murama mu Karere ka Kayoza baherutse guhura n’ibiza by’imvura byatwaye ubuzima bwa bamwe, bikanangiza...

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho Abasenateri bane barimo babiri bahoze muri Guverinoma y’u Rwanda

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho Abasenateri bane barimo babiri bahoze muri Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
21/10/2025
0

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yashyizeho Abasenateri bane nyuma yuko manda y’abo yari yashyizeho irangiye, barimo babiri bagarutse muri Sena...

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

by radiotv10
22/10/2025
3

Rwanda’s ambitious move to introduce a new digital identification system has sparked widespread curiosity among citizens and observers eager to...

IZIHERUKA

Impanuka ikomeye muri Uganda yahitanye benshi
AMAHANGA

Impanuka ikomeye muri Uganda yahitanye benshi

by radiotv10
22/10/2025
0

Amakuru mashya y’urugamba rwa M23 yongeye kuvugwamo icyagaragayemo gifatwa nk’icyatunguranye

Amakuru agezweho mu mirwano ihanganishije AFC/M23 na FARDC

22/10/2025
Ingabo z’u Rwanda zagiranye ibiganiro n’iza Qatar na Somalia

Ingabo z’u Rwanda zagiranye ibiganiro n’iza Qatar na Somalia

22/10/2025
Kigali igiye kwakira ibindi birori by’umukino w’amagare nyuma ya UCI Road World Championships

Kigali igiye kwakira ibindi birori by’umukino w’amagare nyuma ya UCI Road World Championships

22/10/2025
Buri wese yagize icyo avuga: Ubutumwa bw’Abasenateri bashyizweho na Perezida Kagame

Buri wese yagize icyo avuga: Ubutumwa bw’Abasenateri bashyizweho na Perezida Kagame

22/10/2025
Ibyifuzo bitangwa n’abaherutse kwibasirwa n’ibiza bidasanzwe byabasize mu marira menshi

Ibyifuzo bitangwa n’abaherutse kwibasirwa n’ibiza bidasanzwe byabasize mu marira menshi

22/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hari n’abaturana mu nzu imwe- Hahishuwe gatanya z’abasirimu zitamenyekana

Hari n’abaturana mu nzu imwe- Hahishuwe gatanya z’abasirimu zitamenyekana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Impanuka ikomeye muri Uganda yahitanye benshi

Amakuru agezweho mu mirwano ihanganishije AFC/M23 na FARDC

Ingabo z’u Rwanda zagiranye ibiganiro n’iza Qatar na Somalia

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.