Monday, December 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Nyamasheke: Barashinja umuyobozi kubatoteza, we ati “harimo abameze nk’abarwaye mu mutwe”

radiotv10by radiotv10
06/10/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Nyamasheke: Barashinja umuyobozi kubatoteza, we ati “harimo abameze nk’abarwaye mu mutwe”
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Bushenge mu Karere ka Nyamasheke, baravuga ko umuyobozi wo mu nzego z’ibanze amaze iminsi abahoza ku nkeke abaziza kuvugana n’itangazamakuru, mu gihe we avuga ko muri bo “hari abameze nk’abarwaye mu mutwe.”

Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Karusimbi mu Murenge wa Bushenge, baherutse kuvugana na RADIOTV10, bagaragaza ikibazo cyo kuba ubuyobozi bwarabasenyesheije inzu babagamo ngo kuko zari zishaje, bakabizeza kuzabafasha kubaka izindi.

Aba baturage bavuga ko iki kibazo bagihuriyeho ari 20, bavugaga ko abayobozi babasabye kuzamura ibigega by’inzu [inzu zidasakaye] ubundi bakazahabwa isakaro ariko ko bategereje umwaka ukihirika.

Bongeye kubwira RADIOTV10 ko nyuma yuko baganiriye n’iki gitangazamakuru, umuyobozi w’Umudugudu wa Kashenjara yatangiye kubashyira ku nkeke abibaziza.

Umwe yagize ati “Baradutoteza cyane, baranatwanze ngo twagiye guhuruza abanyamakuru, ngo turi abanyabwenge, ngo tuzi gusesera.”

Akomeza avuga ko uyu muyobozi abahora ubusa kuko na bo bari biyambaje itangazamakuru kuko abayobozi babimye agaciro.

Avuga ko uyu muyobozi yababwiye ko na buriya bufasha bari baremerewe bw’amabati, batakibubonye.

Yakomeje agira ati “Yarambwiye ngo kuva akiri umuyobozi, nta mabati nzabona ngo kuko twigize abanyabwenge.”

Aba baturage bavuga ko uyu muyobozi kimwe n’abandi bo mu nzego z’ibanze, babatamiraho babaziza kuba baravugishije itangazamakuru.

Undi ati “Niba nta mabati baduhaye, nibayareke ariko baduhe umutekano aho kwirirwa batwiriza mu kabari batwerekana kuri WhatsApp bavuga ngo twebwe ngo turi abanyabwenge, nibaduhe umutekano.”

Umuyobozi w’Umudugudu wa Kashenjari, Emmanuel Mukeshimana ushinjwa n’aba baturage, yakoresheje imvugo yumvikanamo kudaha agaciro abaturage.

Yagize ati “Ariko burya harimo n’abantu bameze nk’abarwaye mu mutwe. Ni ko baba bateye ariko twebwe tuba tubamenyereye.”

Uyu muyobozo yabwiye RADIOTV10 ko amabati yemerewe aba baturage, yamaze kuboneka ndetse ko bagiye kuyahabwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bushenge, Mukarabahira Jeannine yatangaje ko Umuyobozi w’Umudugudu adakwiye kubwira abaturage amagambo abasesezera.

Uyu muyobozi yavuze ko aba baturage bazahabwa amabati bemerewe mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven − 7 =

Previous Post

Museveni yahishuye impamvu yazamuye Muhoozi akimara kwibasira Kenya

Next Post

U Rwanda rwasogongeye ku Isoko Nyafurika…Menya igicuruzwa cya mbere cyarikandagiyeho

Related Posts

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

by radiotv10
20/12/2025
0

Bamwe mu barema isoko ry’amatungo magufi ryo mu Murenge wa Kabarondo, bavuga ko babangamirwa n’uko ritazitiye, bigatuma amatungo yangiza ubusitani...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

by radiotv10
20/12/2025
0

Rwanda’s Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, held talks with his Russian counterpart, Sergey Lavrov, focusing...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
20/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
20/12/2025
1

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

IZIHERUKA

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze
IBYAMAMARE

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

by radiotv10
21/12/2025
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
U Rwanda rwasogongeye ku Isoko Nyafurika…Menya igicuruzwa cya mbere cyarikandagiyeho

U Rwanda rwasogongeye ku Isoko Nyafurika…Menya igicuruzwa cya mbere cyarikandagiyeho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.