Thursday, December 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Ndayishimiye yarakariye uwatsindiye kubaka inyubako ya Leta ahita amuterefona amuha nyirantarengwa

radiotv10by radiotv10
17/10/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Ndayishimiye yarakariye uwatsindiye kubaka inyubako ya Leta ahita amuterefona amuha nyirantarengwa
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, yababajwe n’aho imirimo yo kubaka inyubako izakira inama mpuzamaha, igeze, ahita ahamagara kuri telefone uwatsindiye iryo soko, amuha igihe ntarengwa izaba yuzuye.

Byabaye kuri iki Cyumweru ubwo Perezida Evariste Ndayishimiye yasuraga bimwe mu bikorwa remezo biri kubakwa mu Gihugu cye.

Muri ibi bikorwa yasuye, harimo Stade Intwari iri gusanwa, aho yanaboneyeho gushima intambwe ishimishije ibikorwa bigeze, ndetse n’imihanda iri kubakwa, yasanze abaturage bahawe akazi bari mu mirimo, abasaba kuzabyaza umusaruro aya mahirwe babonye, bakiteza imbere

Ubwo yageraga ahari kubakwa inyubako ngari izajya yakira inama mpuzamahanga, yatunguwe n’aho imirimo igeze, yegera bamwe mu bayoboye ibikorwa byo kubaka, ababaza amakuru.

Umwe mu bayoboye abandi mu bikorwa byo kubaka iyi nyubako, yabwiye Perezida Ndayishimiye ko bamaze umwaka bakora, ahita akubitwa n’inkuba, ati “Umwaka, umwaka, umwaka!?”

Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi yahise abaza uyu mukozi niba yari yabona inyubako iri kubakwa ku biro by’umukuru w’Igihugu, aho igeze kandi byaratangiriye rimwe.

Abwira uyu mukozi, Ndayishimiye yagize ati “Ubu nyine reka nguhe misiyo, ujyende kuri perezidansi Gitega, urebe ibintu Bihari, ubabaze uti ‘mwatangiye gukora ryari?’, uhite ureba aho bageze.”

Ndayishimiye yahise abwira uyu mukozi ko yakwizanira abafundi bakubaka iyi nyubako kuko abona abari kuyubaka batabishoboye, kandi ko abo yazana batarenza amezi atandatu batarayuzuza.

Muri ako kanya yahise ahamagara kuri telefone uwatsindiye isoko ryo kubaka iyi nyubako, atangira amubwira ati “Ni ukuri urampemukiye, aha ni ho mukiri?”

Muri iki kiganiro yagiranye kuri telefone n’uyu watsinsiye isoko, Ndayishimiye na we yamubwiye ko agereranyije inyubako iri kubakwa kuri perezidansi n’iyi, ntaho bihuriye.

Ati “Turebe itariki twatangiriyeho kuri Perezidansi Gitega duhite tureba na we itariki watangiriyeho, tugereranye ibikorwa wakoze n’ibyo utakoze.”

Yakomeje agira ati “Ndabirukana njyewe…muri kumbeshya, ubu rero wari uzi ntazaza kureba?”

Yahise abaza uwo watsindiye isoko, igihe ntarengwa iyi nyubako izaba yuzuriye, amwizeza ko mu kwa gatanu k’umwaka utaha izaba yuzuye.

Arangije ati “Mu kwa Gatanu? Sawa ndabyanditse mu kwa Gatanu uzaba warangije.”

Gusa yakomeje avuga ko akurikije abubatsi yiboneye, iyo ntego yihaye atazayigeraho, ati “Aba bubatsi bawe mbona, aba ntabwo bazashobora ndakurahiye tutabirukanye. Ntabyo bazashobora ntabirukanye ngo nzane abandi.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven − nine =

Previous Post

Abasirikare babiri bakomeye muri FARDC barashinjwa guhunga umwanzi no guta imbunda

Next Post

10Batlle: Khalfan na J.Kizigenza basetsa n’uvuye guta nyina…Minisitiri azi ngo ni Bamporiki gusa

Related Posts

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

by radiotv10
18/12/2025
1

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yatangaje ko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi ziherutse guhurira mu biganiro nyuma...

Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

by radiotv10
18/12/2025
0

Kigali is quietly becoming one of Africa’s most attractive destinations for digital nomads. Known for its cleanliness, safety, strong internet...

Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

by radiotv10
18/12/2025
0

From mobile money to online banking and QR-code payments, the world is rapidly moving toward a cashless society. In Rwanda,...

Bagaragaje imbogamizi ituma umusaruro wabo utinda kubona isoko n’icyakorwa ngo biranduke

Bagaragaje imbogamizi ituma umusaruro wabo utinda kubona isoko n’icyakorwa ngo biranduke

by radiotv10
18/12/2025
0

Abahinzi b’umuceri mu gishanga cya Cyunuzi bavuga ko umusaruro wabo utinda guhuza ibipimo bikenerwa kugira ngo ugurwe kuko batagira imashini...

Menya ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ya nyuma ya 2025 ya Guverinoma y’u Rwanda

Menya ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ya nyuma ya 2025 ya Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
18/12/2025
0

Inama y’Abaminisitiri ya nyuma y'umwaka wa 2025, yaranzwe n’ibikorwa binyuranye birimo kugezwaho isinywa ry’amasezerano y’Amahoro n’Ubufatanye mu by’Ubukungu hagati y’u...

IZIHERUKA

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4
IBYAMAMARE

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

by radiotv10
18/12/2025
0

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

18/12/2025
Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

18/12/2025
Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

Rayon yatanze umucyo ku Munya-Misiri wagaragaye mu myitozo yayo n’uko yiteguye kugura abakinnyi

18/12/2025
Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

18/12/2025
Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

18/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
10Batlle: Khalfan na J.Kizigenza basetsa n’uvuye guta nyina…Minisitiri azi ngo ni Bamporiki gusa

10Batlle: Khalfan na J.Kizigenza basetsa n’uvuye guta nyina…Minisitiri azi ngo ni Bamporiki gusa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.