Wednesday, September 11, 2024

Perezida Ndayishimiye yarakariye uwatsindiye kubaka inyubako ya Leta ahita amuterefona amuha nyirantarengwa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, yababajwe n’aho imirimo yo kubaka inyubako izakira inama mpuzamaha, igeze, ahita ahamagara kuri telefone uwatsindiye iryo soko, amuha igihe ntarengwa izaba yuzuye.

Byabaye kuri iki Cyumweru ubwo Perezida Evariste Ndayishimiye yasuraga bimwe mu bikorwa remezo biri kubakwa mu Gihugu cye.

Muri ibi bikorwa yasuye, harimo Stade Intwari iri gusanwa, aho yanaboneyeho gushima intambwe ishimishije ibikorwa bigeze, ndetse n’imihanda iri kubakwa, yasanze abaturage bahawe akazi bari mu mirimo, abasaba kuzabyaza umusaruro aya mahirwe babonye, bakiteza imbere

Ubwo yageraga ahari kubakwa inyubako ngari izajya yakira inama mpuzamahanga, yatunguwe n’aho imirimo igeze, yegera bamwe mu bayoboye ibikorwa byo kubaka, ababaza amakuru.

Umwe mu bayoboye abandi mu bikorwa byo kubaka iyi nyubako, yabwiye Perezida Ndayishimiye ko bamaze umwaka bakora, ahita akubitwa n’inkuba, ati “Umwaka, umwaka, umwaka!?”

Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi yahise abaza uyu mukozi niba yari yabona inyubako iri kubakwa ku biro by’umukuru w’Igihugu, aho igeze kandi byaratangiriye rimwe.

Abwira uyu mukozi, Ndayishimiye yagize ati “Ubu nyine reka nguhe misiyo, ujyende kuri perezidansi Gitega, urebe ibintu Bihari, ubabaze uti ‘mwatangiye gukora ryari?’, uhite ureba aho bageze.”

Ndayishimiye yahise abwira uyu mukozi ko yakwizanira abafundi bakubaka iyi nyubako kuko abona abari kuyubaka batabishoboye, kandi ko abo yazana batarenza amezi atandatu batarayuzuza.

Muri ako kanya yahise ahamagara kuri telefone uwatsindiye isoko ryo kubaka iyi nyubako, atangira amubwira ati “Ni ukuri urampemukiye, aha ni ho mukiri?”

Muri iki kiganiro yagiranye kuri telefone n’uyu watsinsiye isoko, Ndayishimiye na we yamubwiye ko agereranyije inyubako iri kubakwa kuri perezidansi n’iyi, ntaho bihuriye.

Ati “Turebe itariki twatangiriyeho kuri Perezidansi Gitega duhite tureba na we itariki watangiriyeho, tugereranye ibikorwa wakoze n’ibyo utakoze.”

Yakomeje agira ati “Ndabirukana njyewe…muri kumbeshya, ubu rero wari uzi ntazaza kureba?”

Yahise abaza uwo watsindiye isoko, igihe ntarengwa iyi nyubako izaba yuzuriye, amwizeza ko mu kwa gatanu k’umwaka utaha izaba yuzuye.

Arangije ati “Mu kwa Gatanu? Sawa ndabyanditse mu kwa Gatanu uzaba warangije.”

Gusa yakomeje avuga ko akurikije abubatsi yiboneye, iyo ntego yihaye atazayigeraho, ati “Aba bubatsi bawe mbona, aba ntabwo bazashobora ndakurahiye tutabirukanye. Ntabyo bazashobora ntabirukanye ngo nzane abandi.”

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts

Welcome Back!

Login to your account below

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Add New Playlist