10Batlle: Khalfan na J.Kizigenza basetsa n’uvuye guta nyina…Minisitiri azi ngo ni Bamporiki gusa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abahanzi nyarwanda, Khalfan Govinda na Juno Kizigenza, bahuriye mu mukino nkarishyabwenge ’10Battle’, aho umwe yabajijwe ba Minisitiri azi mu Rwanda akavuga ko uwo azi ari Bamporiki utakiri muri Guverinoma.

Muri uyu mukino utambuka ku bitangazamakuru bya RADIOTV10, umuhanzi Khalfan na Juno Kizigenza, bombi batangira buri umwe yifitiye icyizere.

Izindi Nkuru

Batangira babazwa abakinnyi b’ikipe ya Bayern Munich, Juno Kizigenza akavuga ko yavuga 10, ariko akavuga umunani bikarangira amasegonda 30’’ amufashe atarangije, bigatuma inota rya mbere ryegukanwa na Khalfan.

Ikibazo cya kabiri, babajijwe Abaminisitiri bavuga, Khalfan avuga ko yavuga babiri, ndetse Juno Kizigenza akamuha inda ya bukuru kuko yumvaga na we atabarenza.

Khalfan atangira avuga ati “Bamporiki ntabwo aravaho, abaye ari mu bihano ariko aracyariho. Wigeze ubona hari umusimbura wagiyeho?”

Uyu muhanzi w’umuraperi avuga ko nta n’undi yibuka, Umunyamakuru agahita amubaza niba atanazi Minisitiri w’Intebe, akamusubiza agira ati “Icyo nzi ni uko yari agiye kugonga Umusaza [Perezida].” Bagasekera rimwe, akamwibutsa ko uwari ugiye kogonga Perezida ari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney.

Aba bahanzi bakomeje guhangana mu bisubizo batanga, birangira bombi bagize amanota atatu kuri atatu, bituma habaho ikibazo cya kamarampaka, babazwa amazina y’inzoga za Liquors, Khalfan aharira Juno Kizigenza kuvuga amazina 9, ariko birangira atayavuze bituma, Khalfan yegukana uyu mukino ku manota ane kuri atatu ya Juno Kizigenza.

IKIGANIRO CYOSE

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru