• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

10Batlle: Khalfan na J.Kizigenza basetsa n’uvuye guta nyina…Minisitiri azi ngo ni Bamporiki gusa

radiotv10by radiotv10
17/10/2022
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MU RWANDA, MUZIKA
0
10Batlle: Khalfan na J.Kizigenza basetsa n’uvuye guta nyina…Minisitiri azi ngo ni Bamporiki gusa
Share on FacebookShare on Twitter

Abahanzi nyarwanda, Khalfan Govinda na Juno Kizigenza, bahuriye mu mukino nkarishyabwenge ’10Battle’, aho umwe yabajijwe ba Minisitiri azi mu Rwanda akavuga ko uwo azi ari Bamporiki utakiri muri Guverinoma.

Muri uyu mukino utambuka ku bitangazamakuru bya RADIOTV10, umuhanzi Khalfan na Juno Kizigenza, bombi batangira buri umwe yifitiye icyizere.

Batangira babazwa abakinnyi b’ikipe ya Bayern Munich, Juno Kizigenza akavuga ko yavuga 10, ariko akavuga umunani bikarangira amasegonda 30’’ amufashe atarangije, bigatuma inota rya mbere ryegukanwa na Khalfan.

Ikibazo cya kabiri, babajijwe Abaminisitiri bavuga, Khalfan avuga ko yavuga babiri, ndetse Juno Kizigenza akamuha inda ya bukuru kuko yumvaga na we atabarenza.

Khalfan atangira avuga ati “Bamporiki ntabwo aravaho, abaye ari mu bihano ariko aracyariho. Wigeze ubona hari umusimbura wagiyeho?”

Uyu muhanzi w’umuraperi avuga ko nta n’undi yibuka, Umunyamakuru agahita amubaza niba atanazi Minisitiri w’Intebe, akamusubiza agira ati “Icyo nzi ni uko yari agiye kugonga Umusaza [Perezida].” Bagasekera rimwe, akamwibutsa ko uwari ugiye kogonga Perezida ari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney.

Aba bahanzi bakomeje guhangana mu bisubizo batanga, birangira bombi bagize amanota atatu kuri atatu, bituma habaho ikibazo cya kamarampaka, babazwa amazina y’inzoga za Liquors, Khalfan aharira Juno Kizigenza kuvuga amazina 9, ariko birangira atayavuze bituma, Khalfan yegukana uyu mukino ku manota ane kuri atatu ya Juno Kizigenza.

IKIGANIRO CYOSE

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × 2 =

Previous Post

Perezida Ndayishimiye yarakariye uwatsindiye kubaka inyubako ya Leta ahita amuterefona amuha nyirantarengwa

Next Post

Umwanya w’u Rwanda mu Bihugu 10 bya mbere ku Isi byugarijwe n’itumbagire ry’ibiciro

Related Posts

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

by radiotv10
02/06/2026
0

Umuhanzikazi France Mpundu uherutse kwambikwa impeta n’umusore wo muri Niger, Moctar bahuriye mu kiganiro ‘The Secret Story’ cyamamaye, yatangaje ko...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Umwanya w’u Rwanda mu Bihugu 10 bya mbere ku Isi byugarijwe n’itumbagire ry’ibiciro

Umwanya w'u Rwanda mu Bihugu 10 bya mbere ku Isi byugarijwe n’itumbagire ry’ibiciro

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.