Monday, July 28, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hatangiye gukusanywa inkunga y’umukecuru wihebeye Amavubi wagaragaye ko ariho mu buzima butanejeje

radiotv10by radiotv10
19/10/2022
in MU RWANDA, SIPORO
0
Hatangiye gukusanywa inkunga y’umukecuru wihebeye Amavubi wagaragaye ko ariho mu buzima butanejeje
Share on FacebookShare on Twitter

Umukecuru wakunze kugaragara yagiye gushyigikira ikipe ya Mukura VS n’Ikipe y’Igihugu wasuwe n’Amavubi U23 bikagaragara ko atariho mu buzima bunejeje, yatangiye gukusanyirizwa amafaranga yo kumufasha, ubu hakaba hamaze kuboneka arenga ibihumbi 300 Frw.

Mukanemeye Madeleine ukunze kugaragara kuri stade ya Huye, yagiye gushyigikira amakipe nka Mukura VS ndetse n’iy’Igihugu Amavubi, kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Ukwakira yasuwe n’Amavubi y’abatarengeje imyaka 23, bamuha impano zirimo umwambaro w’Ikipe y’Igihugu ndetse n’ibahasha irimo amafaranga atatangajwe umubare.

Nyuma yuko Amavubi y’abatarengeje imyaka 23 asuye uyu mukecuru hakanagaragazwa amafoto y’aho uyu mukecuru atuye, bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, bakozwe ku mutima n’imibereho itanejeje uyu mukecuru abayemo.

Bahise batangiza igikorwa cyo gukusanya amafaranga yo kumufasha, bakamugurira ibikoresho babonye akeneye birimo inkweto dore ko muri ayo mafoto uyu mukecuru yagaragaye yambaye ibirenge, ndetse n’amafaranga yo kumusanira inzu.

Uwitwa Ishimwe Claude uzwi cyane kuri Twitter nka Mwene Karangwa, yatangije uburyo bwo kwitanga amafaranga yo gufasha uyu mukecuru, hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Mu butumwa buherekeje iki gikorwa, Ishimwe Claude yagize ati “Nyuma yo kubona amafoto aho ikipe y’Amavubi U23 yamusuye aho aba tukabona ubuzima abayemo budashimishije, Urubyiruko rukoresha Twitter rwifuje ko twakusanya inkunga yacu, bityo tugashaka uburyo yabonamo ibikoresho by’ibanze nk’inkweto, imyenda, ibiribwa, ibikoresho by’isuku, byaba n’akarusho tukamusanira inzu.”

Uyu Ishimwe Claude avuga ko inkunga iyo ari yo yose yagira akamaro ku buryo n’iyo yaba ari igihumbi (1 000 Frw) yakongeranywa n’andi akagira uruhare mu guhindurira ubuzima uyu mubyeyi.

Yagaragaje ko hakenewe nibura ibihumbi 500 Frw ariko nyuma y’amasaha macye atangije iki gikorwa, ubwo twandikaga iyi nkuru hari hamaze kuboneka ibihumbi 315 Frw, bigaragara ko abakomeje kwitanga, bafite umuhate.

Uwifuza gufasha uyu mukecuru akanda kuri uyu murongo w’ikoranabuhanga.

Mukanemeye Madeleine yagaragaye yambaye n’ibirenge

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × five =

Previous Post

Musanze: Yafatanywe 1.500.000Frw yari yahishe muri matela bikekwa ko yibye umukoresha we

Next Post

N’amahanga yamaze kubona ko gutwara abagenzi muri Kigali bikirimo ibihato

Related Posts

AMAFOTO: Urangije inshingano nka Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda arishimira ibihe byiza yahagiriye

AMAFOTO: Urangije inshingano nka Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda arishimira ibihe byiza yahagiriye

by radiotv10
28/07/2025
0

Ambasaderi Antoine Anfré uri gusoza inshingano ze nk’uhagarariye u Bufaransa mu Rwanda, yagaragaje ko yishimira kuba aherutse gusura Inka z’Inyambo...

Why many African parents fear talking to their children about sex life?

Why many African parents fear talking to their children about sex life?

by radiotv10
28/07/2025
0

In many African households, the topic of sex remains taboo, a subject shrouded in silence, discomfort, and often shame. For...

Huye: Abahinzi barashinja aborozi gutuma batagira icyo bakura mu mirima yabo

Huye: Abahinzi barashinja aborozi gutuma batagira icyo bakura mu mirima yabo

by radiotv10
28/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Huye bavuga ko abafite amatungo bayashumura mu mirima yabo akona...

Gisagara: Abakora ibitemewe n’amategeko bitwaje gushaka ubukire baravugwaho karenzaho n’urugomo

Gisagara: Abakora ibitemewe n’amategeko bitwaje gushaka ubukire baravugwaho karenzaho n’urugomo

by radiotv10
28/07/2025
0

Abatuye mu Kagari ka Dahwe mu Murenge wa Ndora mu Karere ka Gisagara baturiye ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro mu buryo...

Do young Rwandans really understand financial independence?

Do young Rwandans really understand financial independence?

by radiotv10
28/07/2025
0

In Rwanda today, more young people are talking about “financial independence.” You’ll hear it on social media, in schools, and...

IZIHERUKA

AMAFOTO: Urangije inshingano nka Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda arishimira ibihe byiza yahagiriye
MU RWANDA

AMAFOTO: Urangije inshingano nka Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda arishimira ibihe byiza yahagiriye

by radiotv10
28/07/2025
0

Mu mujinya mwinshi AFC/M23 yageneye ubutumwa ubutegetsi bwa Congo inaburira igisirikare cy’u Burundi

AFC/M23 yihanangirije kimwe mu bitangazamakuru bikomeye muri Congo

28/07/2025
Why many African parents fear talking to their children about sex life?

Why many African parents fear talking to their children about sex life?

28/07/2025
Huye: Abahinzi barashinja aborozi gutuma batagira icyo bakura mu mirima yabo

Huye: Abahinzi barashinja aborozi gutuma batagira icyo bakura mu mirima yabo

28/07/2025
AFC/M23 yatangaje gahunda yiyemeje nyuma yuko abantu 47 bicanywe ubugome ndengakamere

AFC/M23 yatangaje gahunda yiyemeje nyuma yuko abantu 47 bicanywe ubugome ndengakamere

28/07/2025
Gisagara: Abakora ibitemewe n’amategeko bitwaje gushaka ubukire baravugwaho karenzaho n’urugomo

Gisagara: Abakora ibitemewe n’amategeko bitwaje gushaka ubukire baravugwaho karenzaho n’urugomo

28/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
N’amahanga yamaze kubona ko gutwara abagenzi muri Kigali bikirimo ibihato

N’amahanga yamaze kubona ko gutwara abagenzi muri Kigali bikirimo ibihato

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AMAFOTO: Urangije inshingano nka Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda arishimira ibihe byiza yahagiriye

AFC/M23 yihanangirije kimwe mu bitangazamakuru bikomeye muri Congo

Why many African parents fear talking to their children about sex life?

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.