Wednesday, September 17, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Gaël Faye yagaragaje intimba aterwa n’abagore basambanyijwe muri Jenoside

radiotv10by radiotv10
20/10/2022
in MU RWANDA
0
Gaël Faye yagaragaje intimba aterwa n’abagore basambanyijwe muri Jenoside
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi akaba n’umwanditsi w’ibitabo na film, Gaël Faye yavuze kuri film ‘le silence des mots’ igaruka ku magorwa y’abagore bafashwe ku ngufu muri Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko abantu badakwiye kubyirengagiza ahubwo ko bakeneye guhabwa ubutabera.

Iyi filimi ‘le silence des mots’ yakozwe ku bufatanye bwa Gaël Faye na Michael Sztanke, igaragaza agahinda k’aba bagore bafashwe ku ngufu, n’intimba byabasigiye ku mutima.

Mu butumwa bwe, Gaël Faye yavuze ko aba bagore bahishuye ishusho nyayo y’ikiremwamuntu. Ati “Ntitugomba kubifata nk’ibintu bitabayeho.”

Ubu butumwa bw’inyandiko n’amashusho, butangizwa n’agace kamwe k’amashusho yo muri iyi filmi, aho umwe muri aba bagore witwa Prisca Mushimiyimana wafashwe ku ngufu muri Jenoside yakorewe Abatutsi, agaragaza iri hohoterwa bakorewe.

Agaragaza iyi nzira y’umusaraba yanyuzemo, hari aho agira ati “Ibyo bashakaga byose ni byo bakoraga, barakubwira ngo ‘hena’, bati ‘zamura akaguru’, ukakazamura, uko bumvaga ubwonko bwabo butekereza, ni ko batekerezaga ibyo bari bugukoreshe.”

Ces femmes ont dorénavant un visage humain. Nous ne pouvons plus faire comme si cela n’avait jamais existé.

Le film « Le silence des mots » que j’ai co-réalisé avec @msztanke est disponible sur @ARTEfr
Lien: https://t.co/sRlBMFlVQt#Rwanda #France #Justice pic.twitter.com/bFJotjVWrV

— Gaël Faye (@GaelFaye) October 18, 2022

Gaël Faye uhita akurikizaho ubutumwa bwe, avuga ko yagize uruhare mu itunganywa ry’iyi film byumwihariko mu kuyandika, akanagaragaza icyatumye atanga uyu musanzu we.

Ati “Nakozwe ku mutima n’amateka y’aba bagore bafashwe ku ngufu n’abasirikare b’abafaransa ubwo bari muri operation Turquoise kubera impamvu nyinshi; icya mbere ni uko ndi Umufaransa nkaba n’Umunyarwanda.”

Akomeza avuga ko nubwo abasirikare b’Abafaransa bafashe ku ngufu abagore muri Jenoside Yakorewe Abatutsi ariho hari n’Interahambwe na zo zakoze aya mahano.

Ati “Ni ibintu by’indengakamere muri aya mateka ababaje kuko iyo aba bagore bageraga mu nkambi zabaga zirinzwe n’Abafaransa, batekerezaga ko bagiye kubona umutekano. Ariko abo bizeraga ko bagiye kubatabara na bo bababeraga ikibazo.”

Avuga ko ari byo byatumye yumva ko agomba kugira icyo akora atari ukugira ngo aya mateka amenyekane, ahubwo no kugira ngo habeho n’urubanza mu Bufaransa bityo abo bagore bagahabwa ubutabera.

Gaël Faye atanze ubu butumwa nyuma y’ukwezi kumwe Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa butangaje ko bwahagaritse iperereza ku kirego cy’abasirikare b’abafaransa baregwaga kugira uruhare muri Jenoside Yakorewe Abatutsi, ngo kuko nta bimenyetso bifatika bigaragaza urwo ruhare.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − nine =

Previous Post

Igisubizo Besigye yahaye Muhoozi wamubwiye ko amwemera kiratunguranye

Next Post

Gasabo: Icyo yabwiye Polisi yamufashe amaze kwiba asaga 100.000Frw Koperative yamuhaye akazi

Related Posts

Rwanda’s political readiness to host the World on two wheels

Rwanda’s political readiness to host the World on two wheels

by radiotv10
17/09/2025
0

The first African hosting of the UCI Road World Championships in September 2025, will not be a mere sporting event...

Hasobanuwe iby’indege nto y’Ingabo z’u Rwanda-RDF yakoze impanuka n’icyakurikiyeho

Hasobanuwe iby’indege nto y’Ingabo z’u Rwanda-RDF yakoze impanuka n’icyakurikiyeho

by radiotv10
17/09/2025
0

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwatangaje ko indege nto yazo yo mu bwoko bwa drone yakoreshwaga mu myitozo, yataye inzira...

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

by radiotv10
16/09/2025
0

Mu Nteko y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Uburengenazira bwa Muntu; yateranye mu buryo bw’igitaraganya, uhagarariye u Rwanda yavuze ko iki Gihugu...

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

by radiotv10
16/09/2025
0

Amashuri yose yo mu Mujyi wa Kigali; guhera ku y’incuke kugeza ku makuru na za kaminuza, yibukijwe ko mu cyumweru...

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

by radiotv10
16/09/2025
0

Umurambo w’umugabo uri mu kigero cy’imyaka 35, wasanzwe muri ruhurura iri mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarungege mu...

IZIHERUKA

Rwanda’s political readiness to host the World on two wheels
MU RWANDA

Rwanda’s political readiness to host the World on two wheels

by radiotv10
17/09/2025
0

Hasobanuwe iby’indege nto y’Ingabo z’u Rwanda-RDF yakoze impanuka n’icyakurikiyeho

Hasobanuwe iby’indege nto y’Ingabo z’u Rwanda-RDF yakoze impanuka n’icyakurikiyeho

17/09/2025
U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

16/09/2025
Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

16/09/2025
Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

16/09/2025
Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

16/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Gasabo: Icyo yabwiye Polisi yamufashe amaze kwiba asaga 100.000Frw Koperative yamuhaye akazi

Gasabo: Icyo yabwiye Polisi yamufashe amaze kwiba asaga 100.000Frw Koperative yamuhaye akazi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rwanda’s political readiness to host the World on two wheels

Hasobanuwe iby’indege nto y’Ingabo z’u Rwanda-RDF yakoze impanuka n’icyakurikiyeho

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.