Gaël Faye yagaragaje intimba aterwa n’abagore basambanyijwe muri Jenoside

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhanzi akaba n’umwanditsi w’ibitabo na film, Gaël Faye yavuze kuri film ‘le silence des mots’ igaruka ku magorwa y’abagore bafashwe ku ngufu muri Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko abantu badakwiye kubyirengagiza ahubwo ko bakeneye guhabwa ubutabera.

Iyi filimi ‘le silence des mots’ yakozwe ku bufatanye bwa Gaël Faye na Michael Sztanke, igaragaza agahinda k’aba bagore bafashwe ku ngufu, n’intimba byabasigiye ku mutima.

Izindi Nkuru

Mu butumwa bwe, Gaël Faye yavuze ko aba bagore bahishuye ishusho nyayo y’ikiremwamuntu. Ati “Ntitugomba kubifata nk’ibintu bitabayeho.”

Ubu butumwa bw’inyandiko n’amashusho, butangizwa n’agace kamwe k’amashusho yo muri iyi filmi, aho umwe muri aba bagore witwa Prisca Mushimiyimana wafashwe ku ngufu muri Jenoside yakorewe Abatutsi, agaragaza iri hohoterwa bakorewe.

Agaragaza iyi nzira y’umusaraba yanyuzemo, hari aho agira ati “Ibyo bashakaga byose ni byo bakoraga, barakubwira ngo ‘hena’, bati ‘zamura akaguru’, ukakazamura, uko bumvaga ubwonko bwabo butekereza, ni ko batekerezaga ibyo bari bugukoreshe.”

Gaël Faye uhita akurikizaho ubutumwa bwe, avuga ko yagize uruhare mu itunganywa ry’iyi film byumwihariko mu kuyandika, akanagaragaza icyatumye atanga uyu musanzu we.

Ati “Nakozwe ku mutima n’amateka y’aba bagore bafashwe ku ngufu n’abasirikare b’abafaransa ubwo bari muri operation Turquoise kubera impamvu nyinshi; icya mbere ni uko ndi Umufaransa nkaba n’Umunyarwanda.”

Akomeza avuga ko nubwo abasirikare b’Abafaransa bafashe ku ngufu abagore muri Jenoside Yakorewe Abatutsi ariho hari n’Interahambwe na zo zakoze aya mahano.

Ati “Ni ibintu by’indengakamere muri aya mateka ababaje kuko iyo aba bagore bageraga mu nkambi zabaga zirinzwe n’Abafaransa, batekerezaga ko bagiye kubona umutekano. Ariko abo bizeraga ko bagiye kubatabara na bo bababeraga ikibazo.”

Avuga ko ari byo byatumye yumva ko agomba kugira icyo akora atari ukugira ngo aya mateka amenyekane, ahubwo no kugira ngo habeho n’urubanza mu Bufaransa bityo abo bagore bagahabwa ubutabera.

Gaël Faye atanze ubu butumwa nyuma y’ukwezi kumwe Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa butangaje ko bwahagaritse iperereza ku kirego cy’abasirikare b’abafaransa baregwaga kugira uruhare muri Jenoside Yakorewe Abatutsi, ngo kuko nta bimenyetso bifatika bigaragaza urwo ruhare.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru