Monday, December 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ahaturutse amakuru yatumye hatahurwa ubujura bukekwa muri IPRC-Kigali bwafungishije umuyobozi wayo

radiotv10by radiotv10
25/10/2022
in MU RWANDA
0
Ahaturutse amakuru yatumye hatahurwa ubujura bukekwa muri IPRC-Kigali bwafungishije umuyobozi wayo
Share on FacebookShare on Twitter

Umuyobozi w’Ishuri Rikuru ry’Imyuga y’Ubumenyi-ngiro ishami rya Kigali, Engineer Mulindahabi Diogene, ndetse na bamwe mu bakozi b’iri shuri, batawe muri yombi bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ubujura bw’ibikoresho byibwe muri iri shuri, aho amakuru yamenyekanye atanzwe n’abaturage.

Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 23 Ukwakira 2022, Minisiteri y’Uburezi, yashyize hanze itangazo, rimenyesha abanyeshuri, abakozi ba RP-IPRC-Kigali ndetse n’abaturarwanda; ko iri rishuri ribaye rifunzwe mu gihe cy’ibyumweru bibiri.

Iri tangazo rivuga ko iki cyemezo cyafashwe na Guverinoma y’u Rwanda “kugira ngo iperereza rijyanye n’ubujura n’imyitwarire mibi yo kwiha umutungo rusange wa Leta ririmo gukorwa rikomeze nta nkomyi.”

Minisiteri y’Uburezi yakomeje ivuga ko “Nta muntu wemerewe kwinjira mu kigo muri iki gihe.” Yanasabye “umuntu wese waba afite amakuru y’ingenzi yagirira akamaro iperereza riri gukorwa ko yabimenyesha ibiro bya RIB bimwegereye.”

Nyuma y’iri tangazo, hamenyekanye amakuru ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi, umuyobozi w’iri shuri, Engineer Mulindahabi Diogene.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yavuze ko iperereza riri gukorwa muri iri shuri, ryari rimaze iminsi rikorwa rishingiye ku bujura bw’ibikoresho byibwe muri iri shuri.

Yagize ati “Muri iryo perereza rero harimo bamwe mu bakozi b’iri shuri bamaze gufatwa barimo n’umuyobozi w’iri shuri ari we Mulindahabi Diogene, hakaba hari n’ibikoresho bimaze kugaruzwa, byagiye bifatanwa bamwe muri abo bakozi na bo bafunze.”

Dr Murangira avuga ko iperereza rikomeje kugira ngo n’ibindi bikoresho byibwe bitaraboneka, bibe byagaruzwa ndetse n’undi uwo ari we wese wagize uruhare muri ubwo bujura, agezwe imbere y’ubutabera.

Yavuze ko amakuru y’ubu bujura bukekwa kuri aba bakozi ba RP-IPRC Kigali, yamenyekanye hashingiwe ku kazi ka RIB.

Ati “Ariko noneho ku buryo bw’umwihariko hano twafatanyije n’abaturage, ni bo baduhaye n’amakuru ndetse akaba ari n’umwanya mwiza wo kubashimira, tunabasaba kugira uruhare rwo gutanga amakuru kugira ngo ibyaha nk’ibi bikurikiranwe ntibyihanganirwe.”

Mu kwezi gushize ubwo Ibigo bya Leta byitabaga Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu mu Nteko Ishinga Amategeko (PAC) kugira ngo byisobanure ku bibazo byagaragajwe muri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2021-2022, ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro (RP/Rwanda Polytechnic), bwagaragarijwe ameza bivugwa ko yaguzwe 1 234 638 Frw mu gihe atari agombye kurenza 30 000Frw.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira avuga ko ibyaha biri gukekwa ku bayobozi ba IPRC-Kigali bidafitanye isano na biriya byagaragajwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, ati “Ariko ni n’umwanya mwiza wo kugira ngo n’ibindi byose bikurikiranwe, mu iperereza buriya hari n’ibindi byaha bishobora kugaragaramo bigakurikiranwa.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × five =

Previous Post

Kigali: Impanuka yahitanye abantu batandatu yakangaranyije abayibonye

Next Post

Ubutumwa bw’ikiniga bwa Adil wuriye rutemikirere agasiga amenyesheje APR ikintu gikomeye

Related Posts

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi 1.900 barimo 330 b’igitsinagore

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi 1.900 barimo 330 b’igitsinagore

by radiotv10
22/12/2025
0

I Gishari mu Ishuri ry’amahugurwa rya Polisi y’u Rwanda, hasojwe icyiciro cya 21 cy’amahugurwa y’abapolisi bato 1 905, barimo 337...

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

by radiotv10
22/12/2025
0

Hari gushakishwa abasore babiri muri batatu biraye mu ishuri ryo mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, bahengereye abanyeshuri...

Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

by radiotv10
22/12/2025
0

Umuhungu w’imyaka 28 usanzwe ari umukozi wo mu rugo ruherereyeye mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, ari gushakishwa...

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

by radiotv10
22/12/2025
0

Kwizera Elias w’imyaka 25 wabarizwaga mu kagari ka Kingwa ko mu murenge wa Gitambi yasanzwe mu mazi y’amashyuza mu kagari...

MTN Rwanda Strengthens Digital Safety with Child Online Protection Initiative.

MTN Rwanda Strengthens Digital Safety with Child Online Protection Initiative.

by radiotv10
22/12/2025
0

MTN Rwandacell Plc (MTN Rwanda) is pleased to announce the launch of a Child Online Protection tool designed to help...

IZIHERUKA

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi 1.900 barimo 330 b’igitsinagore
MU RWANDA

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi 1.900 barimo 330 b’igitsinagore

by radiotv10
22/12/2025
0

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

22/12/2025
I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

22/12/2025
Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

22/12/2025
Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

22/12/2025
Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

22/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ubutumwa bw’ikiniga bwa Adil wuriye rutemikirere agasiga amenyesheje APR ikintu gikomeye

Ubutumwa bw’ikiniga bwa Adil wuriye rutemikirere agasiga amenyesheje APR ikintu gikomeye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi 1.900 barimo 330 b’igitsinagore

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.