Sunday, August 31, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ahaturutse amakuru yatumye hatahurwa ubujura bukekwa muri IPRC-Kigali bwafungishije umuyobozi wayo

radiotv10by radiotv10
25/10/2022
in MU RWANDA
0
Ahaturutse amakuru yatumye hatahurwa ubujura bukekwa muri IPRC-Kigali bwafungishije umuyobozi wayo
Share on FacebookShare on Twitter

Umuyobozi w’Ishuri Rikuru ry’Imyuga y’Ubumenyi-ngiro ishami rya Kigali, Engineer Mulindahabi Diogene, ndetse na bamwe mu bakozi b’iri shuri, batawe muri yombi bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ubujura bw’ibikoresho byibwe muri iri shuri, aho amakuru yamenyekanye atanzwe n’abaturage.

Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 23 Ukwakira 2022, Minisiteri y’Uburezi, yashyize hanze itangazo, rimenyesha abanyeshuri, abakozi ba RP-IPRC-Kigali ndetse n’abaturarwanda; ko iri rishuri ribaye rifunzwe mu gihe cy’ibyumweru bibiri.

Iri tangazo rivuga ko iki cyemezo cyafashwe na Guverinoma y’u Rwanda “kugira ngo iperereza rijyanye n’ubujura n’imyitwarire mibi yo kwiha umutungo rusange wa Leta ririmo gukorwa rikomeze nta nkomyi.”

Minisiteri y’Uburezi yakomeje ivuga ko “Nta muntu wemerewe kwinjira mu kigo muri iki gihe.” Yanasabye “umuntu wese waba afite amakuru y’ingenzi yagirira akamaro iperereza riri gukorwa ko yabimenyesha ibiro bya RIB bimwegereye.”

Nyuma y’iri tangazo, hamenyekanye amakuru ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi, umuyobozi w’iri shuri, Engineer Mulindahabi Diogene.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yavuze ko iperereza riri gukorwa muri iri shuri, ryari rimaze iminsi rikorwa rishingiye ku bujura bw’ibikoresho byibwe muri iri shuri.

Yagize ati “Muri iryo perereza rero harimo bamwe mu bakozi b’iri shuri bamaze gufatwa barimo n’umuyobozi w’iri shuri ari we Mulindahabi Diogene, hakaba hari n’ibikoresho bimaze kugaruzwa, byagiye bifatanwa bamwe muri abo bakozi na bo bafunze.”

Dr Murangira avuga ko iperereza rikomeje kugira ngo n’ibindi bikoresho byibwe bitaraboneka, bibe byagaruzwa ndetse n’undi uwo ari we wese wagize uruhare muri ubwo bujura, agezwe imbere y’ubutabera.

Yavuze ko amakuru y’ubu bujura bukekwa kuri aba bakozi ba RP-IPRC Kigali, yamenyekanye hashingiwe ku kazi ka RIB.

Ati “Ariko noneho ku buryo bw’umwihariko hano twafatanyije n’abaturage, ni bo baduhaye n’amakuru ndetse akaba ari n’umwanya mwiza wo kubashimira, tunabasaba kugira uruhare rwo gutanga amakuru kugira ngo ibyaha nk’ibi bikurikiranwe ntibyihanganirwe.”

Mu kwezi gushize ubwo Ibigo bya Leta byitabaga Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu mu Nteko Ishinga Amategeko (PAC) kugira ngo byisobanure ku bibazo byagaragajwe muri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2021-2022, ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro (RP/Rwanda Polytechnic), bwagaragarijwe ameza bivugwa ko yaguzwe 1 234 638 Frw mu gihe atari agombye kurenza 30 000Frw.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira avuga ko ibyaha biri gukekwa ku bayobozi ba IPRC-Kigali bidafitanye isano na biriya byagaragajwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, ati “Ariko ni n’umwanya mwiza wo kugira ngo n’ibindi byose bikurikiranwe, mu iperereza buriya hari n’ibindi byaha bishobora kugaragaramo bigakurikiranwa.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 + 18 =

Previous Post

Kigali: Impanuka yahitanye abantu batandatu yakangaranyije abayibonye

Next Post

Ubutumwa bw’ikiniga bwa Adil wuriye rutemikirere agasiga amenyesheje APR ikintu gikomeye

Related Posts

Rusizi: Umwuka mubi uvugwa hagati ya Gifitu na SEDO wageze aho bafatana mu mashati, mudugudu arahagoboka

Rusizi: Umwuka mubi uvugwa hagati ya Gifitu na SEDO wageze aho bafatana mu mashati, mudugudu arahagoboka

by radiotv10
30/08/2025
0

Umwuka mubi uvugwa hagati y’abayobozi mu Kagari ka Burunga mu Murenge wa Gihundwe, wageze aho Umunyamananga Nshingwabikorwa w’Akagari n’ushinzwe Imibereho...

Ibyo bavuga kuri iyi nzu ikoreramo ubuyobozi bw’Akagari kabo

Ibyo bavuga kuri iyi nzu ikoreramo ubuyobozi bw’Akagari kabo

by radiotv10
30/08/2025
0

Abatuye mu Kagari ka Kigarama mu Murenge wa Musha mu Karere ka Gisagara, bavuga ko inzu ikoreramo Ubuyobozi bw’Akagari itajyanye...

Hatangijwe ubuhinzi bwifashisha ikoranabuhanga buzazanira amahirwe abaturiye Pariki y’Ibirunga

Hatangijwe ubuhinzi bwifashisha ikoranabuhanga buzazanira amahirwe abaturiye Pariki y’Ibirunga

by radiotv10
30/08/2025
0

Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda RDB, rwatangije umushinga w’ubuhinzi bw’indabo, imboga n’imbuto bwifashishije ikoranabuhanga umwe mu mishinga izakorwa muri gahunda...

Beyond degrees and titles: “How youth measure success today”

Beyond degrees and titles: “How youth measure success today”

by radiotv10
30/08/2025
0

Success has always been measured by four words: A Good Education, Money, Power, and Influence. For decades, acquiring big degrees,...

Agasuzuguro, gushyogozanya,…-Impamvu Ishyaka riyoborwa na Dr.Frank Habineza ryahagaritse bamwe mu bari mu buyobozi

Agasuzuguro, gushyogozanya,…-Impamvu Ishyaka riyoborwa na Dr.Frank Habineza ryahagaritse bamwe mu bari mu buyobozi

by radiotv10
29/08/2025
0

Ishyaka riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije DGPR (Democratic Green Party of Rwanda), riyoborwa na Dr Frank Habineza, ryihagarutse mu nshingano...

IZIHERUKA

Rusizi: Umwuka mubi uvugwa hagati ya Gifitu na SEDO wageze aho bafatana mu mashati, mudugudu arahagoboka
MU RWANDA

Rusizi: Umwuka mubi uvugwa hagati ya Gifitu na SEDO wageze aho bafatana mu mashati, mudugudu arahagoboka

by radiotv10
30/08/2025
0

Maj.Gen.Birungi wayoboye urwego rw’Ubutasi bw’Igisirikare cya Uganda yatawe muri yombi

Maj.Gen.Birungi wayoboye urwego rw’Ubutasi bw’Igisirikare cya Uganda yatawe muri yombi

30/08/2025
Ibyo bavuga kuri iyi nzu ikoreramo ubuyobozi bw’Akagari kabo

Ibyo bavuga kuri iyi nzu ikoreramo ubuyobozi bw’Akagari kabo

30/08/2025
Hatangijwe ubuhinzi bwifashisha ikoranabuhanga buzazanira amahirwe abaturiye Pariki y’Ibirunga

Hatangijwe ubuhinzi bwifashisha ikoranabuhanga buzazanira amahirwe abaturiye Pariki y’Ibirunga

30/08/2025
Beyond degrees and titles: “How youth measure success today”

Beyond degrees and titles: “How youth measure success today”

30/08/2025
Agasuzuguro, gushyogozanya,…-Impamvu Ishyaka riyoborwa na Dr.Frank Habineza ryahagaritse bamwe mu bari mu buyobozi

Agasuzuguro, gushyogozanya,…-Impamvu Ishyaka riyoborwa na Dr.Frank Habineza ryahagaritse bamwe mu bari mu buyobozi

29/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ubutumwa bw’ikiniga bwa Adil wuriye rutemikirere agasiga amenyesheje APR ikintu gikomeye

Ubutumwa bw’ikiniga bwa Adil wuriye rutemikirere agasiga amenyesheje APR ikintu gikomeye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rusizi: Umwuka mubi uvugwa hagati ya Gifitu na SEDO wageze aho bafatana mu mashati, mudugudu arahagoboka

Maj.Gen.Birungi wayoboye urwego rw’Ubutasi bw’Igisirikare cya Uganda yatawe muri yombi

Ibyo bavuga kuri iyi nzu ikoreramo ubuyobozi bw’Akagari kabo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.