Wednesday, November 5, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uw’imyaka 33 ahishuye umujinya wamusubije mu ishuri kwigana n’umwana we

radiotv10by radiotv10
28/10/2022
in MU RWANDA
0
Uw’imyaka 33 ahishuye umujinya wamusubije mu ishuri kwigana n’umwana we

Photo/ Kigali Today

Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo w’imyaka 33 y’amavuko wo mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze wasubiye mu ishuri ubu akaba yiga mu ishuri ribanza rya Migeshi rinigaho abana be, avuga ko iki cyemezo yagifashe kuko abana be bamusabaga kubafasha gusubiramo amasomo ariko bikamunanira.

Uyu mugabo witwa Mwangaguhunga Aimable yari amaze imyaka irenga 15 acikirije amashuri, akaba yubatse ariko yiyemeje gusubira mu mashuri abanza kubera abana be.

Avuga ko abana be bajyaga babaha imikoro yo mu rugo, bagera mu rugo bakamusaba ko yabafasha ariko ntabishobore kuko ibyo yize muri iyo myaka ishize yabyibagiwe.

Ati “Byakomeje kujya bimbabaza cyane, bintera kwiyemeza gusubira ku ntebe y’ishuri, nkiga nshyizeho umwete kugira ngo njijuke, ngire ubumenyi, nge mbona n’uko abana banjye najya mbitaho mu myigire yabo.”

Mwangaguhunga wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, yigana n’abana yakabaye abyaye ndetse umwe mu bana be biga mu mwaka umwe, gusa ngo ntibimutera ipfunwe kuko azi icyamuzanye.

Yewe ngo n’abamubona acigatiye amakayi mu ntoki mu gitondo yerecyeza ku ishuri, basa nk’abamutwama ariko byose ntibishobora kumukoma mu nkokora

Ati “Hari abambonana amakayi ngiye kwiga cyangwa ntashye bakanyibazaho, abandi bakambwira ko ntazabishobora ariko kwiga ni ibintu byambagamo kuva cyera, gusa ubu nihaye intego yuko ngomba kwiga ntitaye ku kintu cyose gishobora kunca intege.”

Umwana w’uyu mugabo biga mu mwaka umwe w’amashuri, avuga ko akibimenya ko umubyeyi we yaje kwiga, byabanje kumutera urujijo agakeka ko ari amayeri yaje gukoresha kugira ngo ajye amukurikirana.

Yagize ati “Byarampahamuye bigera n’aho numva nareka ishuri, nkomeza kubitekerezaho neza, nsanga koko ari ngombwa ko umubyeyi wanjye yiga, kugira ngo azatubesheho.”

Uyu mwana avuga ko amaze kwakira kwiga mu mwaka umwe n’umubyeyi we kandi ko bazajya bafatanya mu gusubiramo amasomo ndetse bakunganirana.

Hakizimana Jules, umwe mu barimu bigisha kuri iri shuri ryigamo uyu mugabo, avuga ko amubonana umuhate udasanzwe ku buryo bizeye ko azajya atsinda amasomo.

Gusa ngo ikiri kumugora, ni ururimi rw’icyongereza banigamo kuko we ubwo yacikirizaga amashuri, bigaga mu rurimi rw’Igifaransa.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × five =

Previous Post

Kigali: Imvura idasanzwe yangije bimwe

Next Post

U Rwanda rwasubije abakeka ko rushobora kurwana na DRCongo

Related Posts

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore b’abanyamahanga bagaragaye bakubita abantu muri Kigali

Icyo Sudani ivuga ku banyeshuri bo muri iki Gihugu bagaragaye mu bikorwa by’urugomo mu Rwanda

by radiotv10
04/11/2025
0

Ambasaderi wa Sudani mu Rwanda, Dafalla Musa yavuze ko urugomo rwagaragajwe na bamwe mu banyeshuri bakomoka muri iki Gihugu biga...

Icyavuye mu mukwabu wo gushakisha abakekwaho ubujura bubangamira benshi muri Kigali

Icyavuye mu mukwabu wo gushakisha abakekwaho ubujura bubangamira benshi muri Kigali

by radiotv10
04/11/2025
0

Abantu 11 bakekwaho ubujura barimo abategeraga abantu banyura ahahoze irimbi ry’i Nyamirambo, bafatiwe mu mukwabu wakozwe na Polisi y’u Rwanda...

Perezida Kagame yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar bagirana ibiganiro

Perezida Kagame yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar bagirana ibiganiro

by radiotv10
04/11/2025
0

Perezida Paul Kagame uri i Doha muri Qatar, yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, bagirana...

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Eng.-Emotions of the first Rwandans taking part in Digital ID identity verification and photo registration

by radiotv10
04/11/2025
0

Some residents from three districts in Rwanda’s Southern Province, who were among the first to participate in the correction of...

Being a Single Mother is not the end of the World: The inspiring Journey of Tuyishime Clemence

Being a Single Mother is not the end of the World: The inspiring Journey of Tuyishime Clemence

by radiotv10
04/11/2025
1

At just 31, Tuyishime Clementine is redefining what strength looks like. A single mother to a 10-year-old boy now in...

IZIHERUKA

AMAFOTO: Umunyamakurukazi wamamaye mu Rwanda usigaye aba hanze yagaragaje ibirori byo gusezerana n’umukunzi
IBYAMAMARE

AMAFOTO: Umunyamakurukazi wamamaye mu Rwanda usigaye aba hanze yagaragaje ibirori byo gusezerana n’umukunzi

by radiotv10
04/11/2025
0

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

04/11/2025
Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore b’abanyamahanga bagaragaye bakubita abantu muri Kigali

Icyo Sudani ivuga ku banyeshuri bo muri iki Gihugu bagaragaye mu bikorwa by’urugomo mu Rwanda

04/11/2025
DRC: Abashyigikiye Umunyapolitiki ufungiwe kubahuka Perezida bateguye imyigaragambyo

Uwari inkoramutima ya Tshisekedi wiyemeje kumurwanya yagarukanye imbaraga anatangaza umugambi adashobora kwihanganira

04/11/2025
Icyavuye mu mukwabu wo gushakisha abakekwaho ubujura bubangamira benshi muri Kigali

Icyavuye mu mukwabu wo gushakisha abakekwaho ubujura bubangamira benshi muri Kigali

04/11/2025
Perezida Kagame yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar bagirana ibiganiro

Perezida Kagame yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar bagirana ibiganiro

04/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
U Rwanda rwasubije abakeka ko rushobora kurwana na DRCongo

U Rwanda rwasubije abakeka ko rushobora kurwana na DRCongo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AMAFOTO: Umunyamakurukazi wamamaye mu Rwanda usigaye aba hanze yagaragaje ibirori byo gusezerana n’umukunzi

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

Icyo Sudani ivuga ku banyeshuri bo muri iki Gihugu bagaragaye mu bikorwa by’urugomo mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.