Thursday, December 25, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rusizi: Uba mu nzu igaragara nk’ubwiherero ahora akomangirwa n’abaza bashaka kwiherera

radiotv10by radiotv10
28/10/2022
in MU RWANDA
0
Rusizi: Uba mu nzu igaragara nk’ubwiherero ahora akomangirwa n’abaza bashaka kwiherera
Share on FacebookShare on Twitter

Umukobwa ukiri muto wo mu Kagari ka Kamashangi mu Murenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi, uba mu nzu nto bamwe bitiranya n’ubwiherero, avuga ko abahisi n’abagenzi bakunze kuza baje kwiherera, akababwira ko ari inzu abamo.

Uyu muturage w’umukobwa witwa Rukiya Tutere uba muri aka kazu gaherereye mu Mudugudu wa Mbagira mu Kagari ka Kamashangi, atabarizwa n’abaturanyi be, bavuga ko bashengurwa n’imibereho ye.

Uyu mukobwa yabwiye RADIOTV10 ko intandaro yo kuba yaraje kuba muri iyi nzu, ari uko umuvandimwe we yabariganyije inguranye ya Miliyoni 8 Frw y’inzu yabo yasenywe n’ibikorwa byo kubaka umuhanda.

Ati “Bamaze kutubarira, uwo tuvukana ajyana amafaranga yose, birangira nje kwiberamo hano. Yifungurije konti wenyine arayatwara, twe tugiye kureba kuri konti, dusanga amafaranga yarayatwaye.”

Avuga ko uyu muvandimwe wabo yakoze ubu buriganya akoranye n’uwari umukozi mu Karere, ndetse akaza no kubifungirwa ariko ko atamazemo n’amezi atandatu.

Avuga ko nyuma yuko umuvandimwe wabo abariganyije, yahise afata icyemezo cyo kuza kwibera muri iyi nzu yahoze ari ubwogero, ariko ko ahora ahangana n’abaza bashaka kwiherera kuko baba bakeka ko ari ubwiherero bw’ivuriro ry’ibanze rya Mbagira byegeranye.

Ati “Hari igihe baza bagakomanga ngo barashaka ubwiherero, nkababwira nti ‘ntabwo ari ubwiherero, mbamo’.”

Avuga kandi ko iyi nzu nubwo ayibamo ariko iva ku buryo iyi mvura yaguye, arara yicaye.

Abaturanyi be bashengurwa n’uyu mwana w’umukobwa, bavuga ko hari abahanyura benshi bakagira ngo ni ubwiherero.

Umwe ati “N’ubu duhagaze hano hari abari gutambuka bakibaza bati ese ‘iriya tuwarete bari kuyikoreraho ibiki?’.”

Undi muturanyi na we ati “Benshi cyane, n’ubu wajya kubona umuntu azamutse gutya akaza agakomanga agira ngo iyi ni tuwarete.”

Aherutse gusabwa gufunga iyi nzu ye ngo abayobozi batamenya ko habamo umuntu

 

Yasabwe kuhanfunga ubwo hazaga abayobozi

Uyu muturage uba muri iyi nzu, avuga ko mu minsi ishize hari abashyitsi b’abayobozi baje gusura ivuriro ry’ibanze rya Mbagira, yasabwe gufunga iyi nzu ye ngo batamenya ko habamo umuntu.

Ati “Bari abasirikare bari baje aha gusura ivuriro, bambonye barambwira bati mpave ntibamenye ko mba aha.”

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rusizi ushinzwe imibereho myiza y’abaturaye, Dukuzumuremyi Anne Marie yabanje kumenyesha RADIOTV10 ko iki kibazo atakizi ariko ko agiye gushaka amakuru kuri cyo.

Nyuma, uyu muyobozi yanyujije ubutumwa kuri Twitter avuga ko bagiye kuba bashakiye icumbi uyu muturage mu gihe bagiye kongera gukurikirana ikibazo cy’umuvandimwe w’uriya mukobwa wabariganyije.

INKURU MU MASHUSHO

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

six + five =

Previous Post

U Rwanda rwasubije abakeka ko rushobora kurwana na DRCongo

Next Post

Yavuze icyamuteye kwangiza imyanya ndangagitsina y’umugore umurusha imyaka 20 nyuma yo kumusambanya

Related Posts

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

by radiotv10
25/12/2025
0

Mushinzimana Stanislas warutuye mu kagari ka Murambi mu murenge wa Nyakarenzo wari warezwe n’umugore batari babanye neza yasanzwe mu cyumba...

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

by radiotv10
25/12/2025
0

Polisi ikorera mu Karere ka Musanze yafashe abagabo babiri bari barashinze uruganda rukora inzoga zitujuje ubuziranenge, izwi nka ‘Muriture’, bari...

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

by radiotv10
24/12/2025
0

Every year in December, something powerful happens across the world. Airports fill up, buses travel overnight, roads become crowded, and...

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

by radiotv10
24/12/2025
0

Mu Murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke, habereye impanuka y’imodoka y’ikamyo yari ipakiye Sima, yaguye mu manga, ariko ntiyagira...

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

by radiotv10
24/12/2025
0

For many young adults in Kigali and across Rwanda, living with parents after university or in the early years of...

IZIHERUKA

Impamvu yatumye Inteko Rusange ya Kiyovu Sports isubikwa bitunguranye
FOOTBALL

Impamvu yatumye Inteko Rusange ya Kiyovu Sports isubikwa bitunguranye

by radiotv10
25/12/2025
0

Ibyari isengesho muri Nigeria byahindutse amarira mu kanya nk’ako guhumbya

Ibyari isengesho muri Nigeria byahindutse amarira mu kanya nk’ako guhumbya

25/12/2025
Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

25/12/2025
Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

25/12/2025
Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

25/12/2025
Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

24/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Yavuze icyamuteye kwangiza imyanya ndangagitsina y’umugore umurusha imyaka 20 nyuma yo kumusambanya

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Impamvu yatumye Inteko Rusange ya Kiyovu Sports isubikwa bitunguranye

Ibyari isengesho muri Nigeria byahindutse amarira mu kanya nk’ako guhumbya

Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.