• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uganda: Byamenyekanye ko abaganga banduye Ebola barimo abanyeshuri bimenyerezaga umwuga

radiotv10by radiotv10
28/10/2022
in MU RWANDA
0
Uganda: Byamenyekanye ko abaganga banduye Ebola barimo abanyeshuri bimenyerezaga umwuga
Share on FacebookShare on Twitter

Kuva icyorezo cya Ebola cyagera muri Uganda mu kwezi gushize kwa Nzeri 2022, kimaze guhitana abantu 30 barimo abaganga batandatu mu gihe abamaze kwandura bose ari 109.

Byatangajwe na Minisitiri w’Ubuzima wa Uganda, Dr Ruth Aceng wemeye ko “kugeza ubu abaganga 15 bamaze kwandura Ebola, batandatu muri bo bishwe n’iki cyorezo.”

Muri abo baganga 15 bamaze kwandura Ebola, barimo batandatu (6) bo mu mavuriro yigenga, mu gihe icyenda (9) ari abo mu mavuriro ya Leta.

Yagize ati “Muri bo kandi harimo abanyeshuri biga ubuvuzi banduriye mu bitaro ntangarugero bya Mubende.”

Yakomeje avuga ko bamaze kumenya ko benshi mu basanganwa iyi ndwara ya Ebola babanza kujya kwivuriza mu mavuriro yigenga bigatuma abanga benshi bandura.

Ati “Ndasaba abaganga kwambara imyambaro yabugenewe yo kwirinda kwandura mu gihe bari kwita ku barwayi.”

Minisitiri w’Ubuzima wa Uganda, yavuze ko kuva iki cyorezo cyagera muri iki Gihugu kimaze guhitana abantu 30.

Ati “Umubare w’abamaze kwandura bose ugeze ku 109 barimo 30 bamaze gupfa mu gihe 34 bavuwe bakaba bari koroherwa naho 45 bakaba bakiri kwitabwaho.”

Kuva iki cyorezo cyagaragara muri Uganda, inzego z’ubuzima mu Rwanda, zatanze umuburo ku Banyarwanda kwirinda gukorera ingendo zitari ngombwa muri Uganda ndetse no kwigengesera ku bantu baturutse muri iki Gihugu cy’igituranyi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen − thirteen =

Previous Post

Yavuze icyamuteye kwangiza imyanya ndangagitsina y’umugore umurusha imyaka 20 nyuma yo kumusambanya

Next Post

Gasabo: Hatahuwe uruganda rukora inzoga zitemewe zirimo ikinyabutabire kica

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Gasabo: Hatahuwe uruganda rukora inzoga zitemewe zirimo ikinyabutabire kica

Gasabo: Hatahuwe uruganda rukora inzoga zitemewe zirimo ikinyabutabire kica

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.