Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Congo yafashe ikindi cyemezo kigaragaza ubushake bwo guca ukubiri n’u Rwanda

radiotv10by radiotv10
02/11/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Congo yafashe ikindi cyemezo kigaragaza ubushake bwo guca ukubiri n’u Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasabye Ambasaderi mushya wagenwe guhagararira iki Gihugu mu Rwanda, kuba aretse gutanga impapuro zimwemerera gutangira izi nshingano, ndetse inahamagaza ushinzwe ibikorwa muri Ambasade yayo mu Rwanda.

Itangazo ryashyizwe hanze na Guverinoma ya Congo Kinshasa kuri uyu wa Mbere tariki 31 Ukwakira 2022, yibukije ko inama y’ikirenga ishinzwe umutekano yateranye ku ya 29 Ukwakira 2022 iyobowe na Perezida Felix Tshisekedi, yasabye ko Ambasaderi w’u Rwanda muri iki Gihugu ahabwa amasaha 48 akaba yavuye muri iki Gihugu.

Iri tangazo ryavugaga ko Minisitiri w’Intebe Wungirijwe akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amhanga, Christophe Lutundula Apala kuri uyu wa Mbere yari yibukije Ambasaderi w’u Rwanda ko agomba kubahiriza kiriya Cyemezo kimwirukana ndetse ko kigomba kubahirizwa bitarenze ku wa Gatatu tariki 02 Ugushyingo 2022.

Gusa kuri uyu wa Mbere tariki 31 Ukwakira 2022, Ambasaderi w’u Rwanda muri Congo, Vincent Karega, we yavuye i Kinshasa ndetse akaba yanagaragaje ifoto yafashe ari kumwe n’abakozi bo muri Ambasade mbere yo kuva muri Congo.

Muri iri tangazo rya Christophe Lutundula, yaboneyeho gusaba Ambasaderi mushya washyizweho guhagararira Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Rwanda, kuba aretse gushyikiriza ubuyobozi bw’u Rwanda impapuro zemwerera gukora izi nshingano kugeza igihe azahabwa andi mabwiriza.

Guverinoma ya Congo Kinshasa kandi yaboneye gutumiza ushinzwe ibikorwa (Charge d’Affaires) muri Ambasade y’iki Gihugu mu Rwanda, Alice Kimpembe Bamba.

Igitotsi kiri mu mubano w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyafashe indi sura mu cyumweru gishize ubwo Congo Kinshasa yirukanaga uhagarariye u Rwanda muri iki Gihugu.

Nyuma y’amasaha 24 Congo ifashe iki cyemezo cyababaje u Rwanda, Perezida wa Congo, Felix Tshisekedi yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, António Tete waje amuzaniye ubutumwa yahawe na Perezida João Lourenço usanzwe ari umuhuza hagati y’u Rwanda na Congo.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere kandi, António Tete yanakiriwe na Perezida Paul Kagame, na we amushyikiriza ubutumwa bwa João Lourenço.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 3 =

Previous Post

Perezida Kagame yakiriye intumwa ya Angola ikubutse muri DRCongo yanaganiriye na Tshisekedi

Next Post

Rusizi: Uwacumbikiwe ahahoze ari Ibiro by’Akagari hahishuwe ubuzima bugoye abamo

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Rusizi: Uwacumbikiwe ahahoze ari Ibiro by’Akagari hahishuwe ubuzima bugoye abamo

Rusizi: Uwacumbikiwe ahahoze ari Ibiro by’Akagari hahishuwe ubuzima bugoye abamo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.